Tanzania: Abantu 5 bagwiriwe n’inzu barapfa, 9 barakomereka

Abantu 5 bapfuye mu gihe abandi 9 bakomeretse nyuma yo kugwirwa n’inzu y’umuturirwa, ahitwa Moshi mu Ntara ya Kilimanjaro.

Aganira n’itangazamakuru, Umuyobozi w’Akarere ka Moshi Abass Kayanda yahamije ko iyo mpanuka yabaye koko.

Yagize ati "Ni byo koko abantu batanu bapfuye abandi benshi baratabarwa ariko bakomeretse, ubu bari mu bitaro”.

Ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi aho muri ako Karere witwa Jeremiah Mkomagi, we yavuze ko amakuru babonye ari uko uwo muturirwa wari ucyubakwa utararangira.

Yavuze ko iyo nzu yaguye mu masaha ya mu gitondo ku itariki 19 Ukuboza 2022, mu gihe abafundi n’abayede bari mu kazi bubaka.

Yagize ati "Nyuma yo kugera hano, twabwiwe ko hari abantu 30 bari mu kazi bubaka, ubu ibikorwa by’ubutabazi birakomeje, abantu batanu bavanywe hano bamaze gupfa, mu gihe abandi 9 bakomeretse bakaba bajyanywe kwa muganga, naho abandi 16 bo batabawe nta kibazo na kimwe bagize”.

Mkomagi yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko kugwa k’uwo muturirwa byatewe n’uko wubatswe hutihuti udakurikije ibisabwa mu kubaka imiturirwa.

Yagize ati "Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko icyatumye uwo muturirwa ugwa, harimo kuba warubatswe mu gihe gito, kandi ukubakwa hadakurije ibisabwa ".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka