Rubavu: Basabwe kwitandukanya n’ibikorwa bya FDLR

Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana, yabwiye abatuye Umurenge wa Bugeshi bafite abavandimwe mu mutwe wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Congo uhora ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda kwitandukanya na bo.

Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana

Minisitiri w’Umutekano wasuye abatuye mu Karere ka Rubavu mu mirenge ya Busasamana na Bugeshi baturiye umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabasabye ko bagomba kwirinda ibihungabanya umutekano wabo n’umutekano w’igihugu cyabo, abasaba kwirinda guca mu nzira zitazwi bambukiranya umupaka kuko aho banyura ari ho n’ushaka guhungabanya umutekano yanyura.

Yagize ati "Abacunga umutekano ku mbibi z’igihugu ntibamenya niba ari umuturage utashye cyangwa niba ari umugizi wa nabi, mwishyize mu mwanya wabo murumva byarangira gute?"

Minisitiri Gasana yasabye abaturage gukoresha imipaka mu kwambukiranya imipaka kuko bazaba barinze ubuzima bwabo n’aho abaca inzira zitazwi ati "Iyo muciye inzira zitazwi biragoye kumenya umutekano wanyu no kubakurikirana, ni yo mpamvu tubasaba kwirinda guca muri izo nzira kuko muhuriramo n’ibibazo bitandukanye."

Minisitiri w’umutekano Alfred Gasana yavuze ko abahungabanya umutekano ntaho bagiye nubwo imbaraga zabo zayoyotse, ariko avuga ko nta kwirara gukwiye kubaho.

Minisitiri w’Umutekano yasabye abaturage kwitandukanya n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda kabone n’iyo baba abavandimwe babo.

Bamwe mu baturage babwiye itangazamakuru ko bafite abavandimwe muri FDLR ariko babashishikarije gutaha bakanga.

Hari uwagize ati "Twe twageze mu gihugu turiga, turakora twiteza imbere, ariko abandi bakomeje kunangira umutima kandi bazi neza ko mu Rwanda hari umutekano, ikimenyimenyi ni uko bohereza abagore n’abana bo bagasigarayo, iyo baba batizeye ko hari umutekano ntibakohereza abana babo."

Kuva mu mwaka wa 2012 byinshi mu bitero by’abarwanyi ba FDLR byagabwe mu Rwanda banyuze mu mirenge ya Cyanzarwe, Bugeshi na Busasamana. N’ubwo ingabo z’u Rwanda zihora ziri maso, hari abaturage bashinjwa gukorana na FDLR ndetse bikavugwa ko ari bo babereka inzira banyuramo baje guhungabanya umutekano mu Rwanda.

Abaturage mu Karere ka Rubavu babwiwe ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kurwanya uzashaka guhungabanya umutekano kandi n’uzashaka gutaha mu mahoro azakirwa neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yavuze ko abaturage ba Bugeshi na Busasamana nta bibazo byinshi bafite kuko bafite ubutaka bahinga bakeza. Icyakora ngo hari bake babonekaho imirire mibi, asaba ko na byo babishyiramo imbaraga nk’uko bashyira imbaraga mu kwiteza imbere no kubungabunga umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka