U Rwanda rwongeye kwamagana abarushinja gufasha M23

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibirego ishinjwa byo gufasha umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo, nta shingiro bifite, ahubwo bikaba bigamije kurangaza amahanga ku mpamvu ya nyayo yateye intambara ihuje Leta ya Congo n’umutwe wa M23.

Itangazo ryasohowe na Guverinoma y’u Rwanda rigira riti "kurega u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 ntibikwiye kandi birangaza impamvu nyayo itera amakimbirane akomeje kuba mu Burasirazuba bwa DRC, n’ingaruka zabyo ku mutekano w’ibihugu bituranye na yo harimo n’u Rwanda."

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ari amakosa kwitiranya ingamba u Rwanda rwashyizeho mu kurinda umutekano ku mipaka yarwo no gufasha imitwe yitwaza intwaro muri DRC.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ubu buryo bwo kurushinja gutera inkunga imitwe yitwaza intaro ari umukino ushaje ugamije guca intege ibikorwa byashyizweho n’ abayobozi b’Akarere mu gushaka amahoro arambye binyuze mu biganiro bya Nairobi na Luanda, u Rwanda rwagaragaje ko rushyigikiye.

U Rwanda rutangaza ko rufite uburenganzira ku mutekano w’Akarere no kurengera imipaka yarwo n’abaturage kugira ngo birinde ibitero byambukiranya imipaka.

Itangazo riti "Ubusugire bw’u Rwanda bwagiye buhungabanywa mu myaka yashize n’ingabo za Congo FARDC na FDLR, harimo n’igitero simusiga cyabaye mu Kwakira 2019 mu Kinigi, agace k’ubukerarugendo mu Majyaruguru y’u Rwanda, gihitana abaturage 14 b’inzirakarengane."

U Rwanda rugaragaza ko hari ibisasu byinshi bya roketi byarashwe mu Rwanda mu ntangiriro za 2022 mwaka, bikiyongeraho ibikorwa by’abasirikare ba FARDC bagiye binjira mu Rwanda barasa ku nzego z’umutekano, hari ukurengera ikirere kw’indege y’intambara ya FARDC ikinjira mu Rwanda mu kwezi k’Ugushyingo.

U Rwanda rugaragaza ko ibi bikorwa by’ubushotoranyi by’ingabo za Congo byiyongera ku kwibasira imipaka y’u Rwanda bikorwa n’umutwe wa FDLR ufatanya n’ingabo za Congo FARDC mu bikorwa by’imirwano.

U Rwanda rushinja Leta ya Kinshasa kudashobora gukemura ikibazo cy’imitwe yitwaza intwaro ibarirwa mu 130 ibarizwa ku butaka bwayo, byiyongeraho ihohoterwa rikabije ryibasira abasivili rikorwa na FARDC ifatanyije n’imitwe yitwara gisirikare irimo na FDLR.

A Rwanda rushinja Abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhembera urwango ku bavuga Ikinyarwanda bari mu bwoko bw’Abatutsi, kandi bamwe mu bayobozi ba Leta ya DRC bagiye bashishikariza abaturage gukora ubwicanyi bw’ikivunge n’ihohoterwa, nk’uko bisobanurwa muri raporo y’intumwa z’umuryango w’abibumbye n’indi miryango ikorera mu karere.

U Rwanda ruvuga ko rucumbikiye impunzi z’Abanyekongo zirenga ibihumbi 80 ziba mu nkambi kandi inyinshi zihamaze imyaka irenga 20.

U Rwanda rusaba umuryango mpuzamahanga kugira ubushake n’imyitwarire inoze mu gukemura ihohoterwa rikorerwa abaturage ba Congo, ndetse n’ impunzi zakuwe mu byazo zigacyurwa mu mahoro aho kuryama mu nkambi burundu.

U Rwanda rutangaza ko kugerageza gukemura ibibazo bigoye ukabigorekera mu gutanga ibirego by’ibinyoma kwa Leta ya Kinshasa bidatanga ibisubizo bihamye, nkuko byageze mu guhimba ibinyoma kugaragazwa n’ibikorwa na Leta Kinshasa nk’Ubwicanyi bwa Kishishe, Guverinoma ya DRC yitiriye M23, bigakwirakwizwa byihuse nta perereza ryakozwe n’ikigo icyo ari cyo cyose cyizewe, nubwo hagaragajwe ko ibyabaye byari intambara hagati ya M23 n’imitwe yitwaje intwaro yunze ubumwe na FARDC.

Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko ibi birego by’ibinyoma bitangazwa na Leta ya Kinshasa byuzuyemo akajagari.

U Rwanda rushinja umuryango mpuzamahanga kugira ubushake buke mu guhangana n’amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa DRC, rugasaba ko habaho uruhare nyarwo kuri Leta n’ abaterankunga, cyane ko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), rimaze imyaka 22 rikorera mu burasirazuba bwa DRC aho rikoresha miliyari y’ amadolari y’Amerika ku mwaka, ariko ikaba itarabasha kubonera igisubizo umutekano mucye urangwa mu Burasirazuba bwa RDC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka