Icyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda cyubahirije amategeko – Urukiko

Urukiko rukuru rwo mu Bwongereza rwemeje ko umwanzuro icyo gihugu cyafashe wo kohereza abimukira mu Rwanda mu rwego rw’ubufatanye mu byerekeye abinjira n’abasohoka hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza wubahirije amategeko kandi utanyuranyije n’itegeko na rimwe ry’u Bwongereza.

Inzu zo gutuzamo abimukira bazaturuka mu Bwongereza zamaze gutegurwa
Inzu zo gutuzamo abimukira bazaturuka mu Bwongereza zamaze gutegurwa

Muri Mata 2022, u Rwanda n’u Bwongereza byasinyanye amasezerano agamije kohereza abimukira mu Rwanda, ariko ishyirwa mu bikorwa ry’icyo cyemezo ryaje kudindizwa n’uko hari imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yagitambamiye itanga ibirego mu nkiko.

Guverinoma y’u Bwongereza ivuga ko icyemezo yari yafashe gikubiye muri ayo masezerano bwasinyanye n’u Rwanda cyubahirije amategeko ndetse ko kigiye gushyirwa mu bikorwa nk’uko byemejwe n’urukiko.

Icyemezo cy’urukiko ni intsinzi ikomeye kuri Guverinoma y’u Bwongereza, aho ubu bushobora gukomeza gahunda yo kohereza abimukira bwagombaga kohereza mu Rwanda.

Gusa, umucamanza wo mu rukiko rukuru ari na rwo rwafashe icyo cyemezo, yafuze ko icyo cyemezo cyemerewe kuba cyajuririrwa kugeza ku itariki 16 Mutarama 2023. U Rwanda n’u Bwongereza byemeza ko iyo gahunda y’ubufatanye izafasha mu kurengera ubuzima bw’abimukira badafite ibyangombwa bakunze gukora ingendo zishyira ubuzima bwabo mu kaga.

U Rwanda n’u Bwongereza kandi bihamya ko ubwo bufatanye buzashyira imbere agaciro, iterambere, imibereho myiza n’umutekano by’abo bimukira mu gihugu cy’u Rwanda kizabakira kuko n’ubundi gikunze kuza mu bihugu bya mbere ku Isi bifite umutekano wizewe.

U Rwanda ruvuga ko ubwo bufatanye bujyanye na gahunda rufite yo kurengera abaturage bafite ibibazo hirya no hino ku Isi ariko rukanita ku iterambere ry’abaturage b’u Rwanda.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yatangaje ko azakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza ku birebana n’abinjira n’abasohoka (UK-Rwanda immigration plan), yashyizweho mu rwego rwo kugabanya umubare w’abapfa baguye mu ngendo zinyura mu nzira zishyira ubuzima bwabo mu kaga, aho hari abahura n’amabandi abagirira nabi ababeshya ko abajyanye mu Bwongereza.

Inkuru bijyanye:

Inzu zo gutuzamo abimukira bazaturuka mu Bwongereza zamaze gutegurwa (Amafoto + Video)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka