Bénin: Abakobwa bo mu miryango ikennye bahawe amafaranga yo kubashishikariza kwiga

Muri Bénin, abana b’abakobwa ibihumbi 30 baturuka mu miryango ikennye batangiye gusaranganywa miliyari zisaga icyenda z’amafaranga y’ama CFA (9,000,000,000FCFA), muri gahunda igamije kubashishikariza kudata ishuri.

Veronique TOGNIFODE mu kiganiro n'abanyamakuru
Veronique TOGNIFODE mu kiganiro n’abanyamakuru

Ni gahunda yashyizweho na Guverinoma ya Bénin, binyuze mu mushinga ugamije guha ubushobozi abagore no guca ubusumbane mu baturage mu gace ka Sahel (SWEDD) mu gihe cy’imyaka itatu, kugira ngo bashyigikire abakobwa ibihumbi 30 batoranyijwe mu miryango itishoboye mu gihugu hose.

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro iyo gahunda wabaye mu mpera z’icyumweru gishize, i Cotonou muri Bénin, uyoborwa na Veronique TOGNIFODE, Minisitiri ufite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano.

Minisitiri TOGNIFODE yavuze ko umwana umwe w’umukobwa wiga mu mashuri abanza azajya ahabwa 450FCFA (774FRW) ku munsi, na 600FCFA (1.032) ku biga mu mashuri yisumbuye ku munsi mu gihe cy’imyaka itatu, igikorwa kikazwatara ingengo y’imari ya miliyari 9,355,550,000FCFA (asaga miliyari 16FRW).

Iyi gahunda itangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y’iminsi micye itangajwe na Perezida wa Bénin imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’igihugu.

Minisitiri w’imibereho myiza muri iki gihugu, yavuze ko ishusho y’uburezi bw’umwana w’umukobwa idashamaze cyane, ariko ngo Guverinoma irimo irakora ibishoboka byose ngo ikemure icyo kibazo.

Muri gahunda y’imyaka itanu y’ibikorwa bya Guverinoma (2021-2026), Bénin irateganya kuvugurura ubukungu ibinyujije mu guteza imbere uburezi bufite ireme kuri bose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka