Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ingengabihe nshya y’amasaha mu mashuri

Minisiteri y’Uburezi yagaragaje gahunda ivuguruye y’amasaha mashya y’ishuri, izatangira gukurikizwa guhera tariki 1 Mutarama 2023.

Mu itangazo rikubiyemo n’imbonerahamwe igaragaza ingengabihe y’amasaha mashya, Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko ari gahunda ireba amashuri ya Leta, afashwa na Leta ku bw’amasezerano n’ayigenga akurikiza integanyanyigisho ya Leta.

Amasomo azajya atangira saa mbiri n’igice za mugitondo (8h30) arangire saa kumi n’imwe za nimugoroba (17h00).

Ikiruhuko gito cya mu gitondo kizajya gitangira saa yine n’iminota mirongo ine n’itanu za mugitondo (10h45), kirangire saa tanu (11h00).

Minisiteri y’Uburezi, ikomeza ivuga ko ikiruhuko kinini kizajya gitangira saa sita n’iminota makumyabiri (12h20) kirangire saa saba n’iminota makumyabiri n’itanu (13h25). Ni mu gihe ikiruhuko gito cya nimugoroba kizajya gitangira saa cyenda n’iminota makumyabiri n’itanu (15h25), kirangire saa cyenda n’iminota mirongo ine (15h40).

Muri iri tangazo Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko amashuri akurikiza integanyanyigisho mpuzamahanga azajya yigenera igihe cyo gutaha, hakurikijwe ibiteganywa na gahunda akurikiza, icyakora akaba azajya atangirira amasomo rimwe n’andi mashuri yose, ni ukuvuga saa mbili n’igice za mugitondo (8h30).

Ingengabihe irambuye yerekana amasaha yigishwa kuri buri cyiciro no kuri buri somo, Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko bizaba biboneka guhera tariki ya 31 Ukuboza 2022, ku rubuga rwa REB: www.reb.gov.rw no ku rubuga rwa RTB: www.rtb.gov.rw

Iyi ngengabihe, Minisiteri y’Uburezi ishyize ahagaragara, ije gushimangira icyemezo cyafashwe n’Inama y’Abaminisitiri, yateranye tariki 11 Ugushyingo 2022, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, cy’impinduka z’amasaha amashuri azajya atangiriraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka