Afghanistan: Abagore n’abakobwa babujijwe kwiga Kaminuza

Muri Afghanistan, Leta y’Abatalibani yatangaje ko nta mugore cyangwa umukobwa wemerewe kwiga Kaminuza, ibyo bikaba bije nyuma y’uko abana b’abakabwa n’ubundi bari barabujijwe kwiga amashuri yisumbuye, ubu ngo bikaba bigenda bigaragara ko uburezi muri icyo gihugu bugenewe igitsina gabo gusa.

Ku wa Kabiri tariki 20 Ukuboza 2022, nibwo ubuyobozi bw’Abatalibani bwatangaje ko ubu kwiga Kaminuza bibujijwe ku bagore n’abakobwa, icyo cyemezo kikaba kije cyiyongera ku kindi gisanzweho cyo kubabuza kwiga amashuri yisumbuye cyafashwe Abatalibani bagifata ubutegetsi muri Kanama 2021.

N’ubwo ari icyemezo gihubutse kandi kibangamiye uburenganzira bwa muntu, ndetse kikaba cyamaganwe n’amahanga, ngo ntibyabujije ko gihita gitangira kubahirizwa nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye birimo ‘Euronews’ dukesha iyi nkuru.

Ni icyemezo cyafashwe na Minisiteri y’Uburezi yo muri icyo gihugu, ivuga ko kwiga amashuri makuru na za kaminuza bisubitswe ku bagore n’abakobwa, kugeza igihe hazatangarizwa ikindi cyemezo gishya kuri iyo ngingo.

Kaminuza zose zo muri icyo gihugu, yaba iza Leta n’izigenga zamenyeshejwe icyo cyemezo, umuvugizi wa Minisiteri y’Uburezi muri Afghanistan, Ziaullah Hashimi, abinyujije ku rubuga rwa Twitter akaba yatangaje ifungwa ry’amashami ‘facultés’, yigagamo abakobwa n’abagore, kandi nta bisobanuro byatanzwe ku bijyanye n’icyo cyemezo kugeza ubu. Ibihugu byinshi byamaganye icyo cyemezo cyafashwe na Leta y’Abatalibani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka