Igiciro cy’umuceri udatonoye cyiyongereye

Ku wa Kabiri tariki ya 20 Ukuboza 2022, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yatangaje ibiciro fatizo bishya by’umuceri udatonoye, aho ku kilo kimwe hiyongereyeho Amafaranga y’u Rwanda ari hasi cyangwa hejuru gato ya 120, ugereranyije n’ibiciro byaherukaga mu gihembwe cy’ihinga 2022 B.

Ubusanzwe buri gihembwe cy’ihinga, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ibigo biyishamikiyeho bifite aho bihuriye n’Ubuhinzi, amakoperative y’abahinzi n’amahuriro yabo ndetse n’Ikigo gishinzwe kurengera umuguzi n’ubuyobozi bw’Uturere, hashyirwaho ibiciro fatizo ku bihingwa.

Ibiciro fatizo biheruka byo ku wa 21 Kamena 2022, byifashishijwe mu gihembwe cy’ihinga giheruka 2022 B, Umuceri udatonoye w’intete ngufi (Kigori), ikilo cyari Amafaranga y’u Rwanda 330, Umuceri udatonoye w’intete ziringaniye, igiciro fatizo ikilo cyari Amafaranga y’u Rwanda 320 naho Umuceri udatonoye w’intete ndende, ikilo cyari Amafaranga y’u Rwanda 340.

Ibi biciro ariko byari ifatizo inganda zidashobora kujya munsi mu gihe zigurira abahinzi, ariko henshi kubera imikoranire myiza n’inganda, ibi biciro byagiye byiyongera.

Ibiciro by’umuceri udatonoye byatangajwe ku wa Kabiri tariki ya 20 Ukuboza 2022, bigaragaza ko umuceri ufite intete ngufi (Kigori), ikilo ari Amafaranga y’u Rwanda 450, ufite intete ziringaniye ushyirwa ku mafaranga y’u Rwanda 448, ufite intete ndende ushyirwa ku mafaranga y’u Rwanda 454 ku kilo, naho ubundi bwoko bushya bw’umuceri witwa Basmati, ikilo kimwe cyawo gishyirwa ku mafaranga 658.

Ibi biciro byatangajwe nabyo, inganda zikaba zitunganya umuceri zikaba zitagomba kujya munsi yabyo, ku giciro zigenera abahinzi ahubwo aho bishobora igiciro kikaba cyakwiyongera.

Ugereranyije n’ibiciro byo mu gihembwe cy’ihinga 2022 B ndetse n’iby’iki gihembwe 2023 A, usanga umuceri mugufi wariyongereyeho amafaranga 120 ku kilo, ufite intete ziringaniye wiyongeraho amafaranga 128 naho ufite intete ndende wiyongeraho amafaranga 114, wakora impuzandengo ugasanga muri rusange ikilo cyariyongereyo 120.

Muri iri tangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, risaba abahinzi kugurisha umusaruro wabo ku nganda zemewe gutonora umuceri mu Rwanda, umuhinzi kandi yemewe gutonorerwa hagati ya 15% na 20% by’umusaruro we yejeje ku bahinzi bahinga ku buso butarengaje Ari 20 (Blocks ebyiri muri rusange), ku muhinzi munini, urengeje Ari 20, umuceri atonorerwa ntugomba kurenga ibiro 200 by’umuceri utonoye ku gihembwe.

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Turere duhingamo umuceri bakaba basabwe kuba hafi y’abahinzi, no gukurikirana iyubahirizwa ry’ibiciro-fatizo byavuzwe haruguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka