U Burusiya bugiye kohereza abacuranzi ku rugamba muri Ukraine

Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya ku Cyumweru tariki 18 Ukuboza 2022, yatangaje ko ifite gahunda yo gushyiraho itsinda ry’abasirikare b’abaririmbyi n’abacuranzi, bagomba kujya kuzamura morali ya bagenzi babo bari ku rugamba muri Ukraine.

Abazirikare b'Abarusiya bagiye gucurangira bagenzi babo ku rugamba
Abazirikare b’Abarusiya bagiye gucurangira bagenzi babo ku rugamba

Ibi bivuzwe nyuma y’uruzinduko Minisitiri w’Ingabo z’u Burusiya, Sergei Shoigu yagiriye muri Ukraine mu bice bamaze kwigarurira.

Mu itangazo yashyize kuri Telegram, Minisiteri y’ingabo yavuze ko bwana Shoigu yasuye ibirindiro by’ingabo z’u Burusiya ari mu ndege akagenda areba aho zimaze kwigarurira, mu cyo u Burusiya bukomeje kwita ‘Ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare’.

Iryo tangazo ryongeraho ko Minisitiri Shoigu yaganiriye n’abasirikare aho bari ku rugerero; ariko BBC yatangaje iyi nkuru iravuga ko idashobora kwemeza igihe urwo ruzinduko rwabereye, cyangwa niba na Minisitiri Shoigu ubwe yarigeze asura Ukraine ubwabyo.

Aya makuru aravugwa mu gihe abayobozi bo mu gisirikare cy’u Bwongereza, bemeza ko ingabo z’u Burusiya zikomeje gutakaza morali ku rugamba.

Ishyirwaho ry’iyo brigade y’abacuranzi b’Abarusiya, rije rikurikira ubukangurambaga busaba abaturage gutanga impano z’ibikoresho bya muzika ku basirikare, kugira ngo bajye gutera akanyabugabo bagenzi babo, nk’uko byamaze kuba umuco mu bihe by’intambara mu bihugu bitari bike ku isi.

U Bwongereza ariko buribaza niba ibyo hari icyo bizafasha; mu gihe abasirikare b’u Burusiya bakomeje guhura n’ibibazo bishingiye ku gutakaza abantu benshi, ubuyobozi bwa ntabwo, kutishyurwa imishahara, kutabona ibikoresho by’intambara bihagije no kutamenya icyo intambara barwana igamije muri rusange.

Hagati aho ku wa Gatandatu imirwano yari imeze nabi mu nkengero z’umujyi wa Bakhmut ,mu burasirazuba bw’akarere ka Donbas.

Ni agace kamaze igihe kinini karabaye isibaniro hagati ya Ukraine n’u Burusiya, mu gihe iki gihugu kirimo kugerageza kwisubiza ubutaka cyatakaje nyuma yo gutsimburwa mu birindiro bitari bike mu burasirazuba bwa Ukraine, mu ntangiriro z’uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka