Umuhanzi Kode yaririmbye mu gitaramo cyacuranzwemo n’inkumi z’ikimero
Umuhanzi Kode wamamaye ku izina rya Fayçal, yatunguranye mu gitaramo cyatumiwemo aba DJs ‘Soul Nativez’ bafite izina rikomeye muri Afurika
Itsinda ryitwa ‘Aba chou Band’ rigizwe n’inkumi ni ryo ryamucurangiye, ndetse rikaba ari na ryo risigaye rimucurangira mu bitaramo bitandukanye.
Nyuma yo gutaramira abitabiriye icyo gitaramo, uyu muhanzi n’itsinda rye bavuye ku rubyiniro basimburwa n’itsinda rya ‘Soul Nativez’.
Iri tsinda rizwiho kuvanga indirimbo ariko banazicuranga bikanyura abatari bake.
Iri tsinda ry’abacuranzi ubwo riheruka i Kigali ryacuranze mu gitaramo ‘Intore Sundays’.
Iki gitaramo cyabaye nyuma yo gucurangira bwa mbere mu Rwanda ubwo bari bitabiriye iserukiramuco rya ‘Kivu Fest’ ryabaye muri Nyakanga 2022.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|