Depite Mukabalisa yakiriye Belén Calvo Uyarra Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yakiriye Belén Calvo Uyarra Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, baganira ku bufatanye bw’u Rwanda n’uyu muryango, anamushimira inkunga uyu muryango wateye u Rwanda mu bikorwa bitandukanye harimo n’ibyo kubungabunga amahoro muri Mozambique.

Depite Mukabalisa avuga ko uruzinduko rwa Belén Calvo rugamije kongera umubano hagati y’u Rwanda n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi hagamijwe no gukomeza kunoza imikoranire mu bikorwa uyu muryango uteramo inkunga u Rwanda.

Ati “Twishimiye umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, tukabashimira inkunga badutera mu bintu bitandukanye mu rwego rw’uburezi, ubuhinzi, mu rwego rw’ingufu, mu rwego rw’ubuzima no mu nzego nyinshi zigira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu cyacu hanyuma tukabashimira inkunga bateye ingabo z’u Rwanda na Polisi bari mu butumwa bwo kubungabunga no kugarura amahoro muri Mozambique. Ikindi twishimiye ni inkunga batera inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda”.

Depite Mukabalisa avuga ko inkunga uyu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi utera inteko ishinga Amategeko ibafasha kuzuza inshingano zabo no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma bumva ibitekerezo by’abaturage.

Ikindi baganiriyeho ni uburyo bw’umubano mwiza mu bya Dipolomasi kuko inteko yo mu Rwanda yagiye yakira Abadepite bo mu nteko Ishinga Amategeko yo mu Burayi baganira ku rugendo rwo kwiyubaka no kwiteza imbere mu myaka 28 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka