Gambia: Abasirikare 4 bakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi batawe muri yombi
Guverinoma ya Gambia yatangaje ko tariki ya 21 Ukuboza 2022, yataye muri yombi abasirikare 4 ikaba igishakisha abandi 3 nyuma yo gushaka guhirika ubutegetsi buriho.

Leta ya Gambia ivuga ko ishami rishinzwe iperereza rya gisirikare ari ryo ryatahuye uwo mugambi wo guhirika ubutegetsi bahita bawuburizamo, ndetse abawuteguye batangira gutabwa muri yombi.
Uyu mugambi wari wateguwe n’abasirikare kugira ngo babe aribo bafata ubutegetsi ariko ntibahirwa, kubera ko bahise batahurwa utarashyirwa mu bikorwa.
Nyuma y’uwo mugambi Guverinoma yatangarije abaturage ba Gambia n’abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu, ndetse n’imiryango mpuzamahanga muri icyo gihugu gukomeza imirimo yabo ntacyo bikanga, kuko umutekano urinzwe neza.
Guverinoma kandi yatangaje ko abandi bantu batatu bakekwaho uwo mugambi bagishakishwa, kandi ko bazafatwa bagashyikirizwa inkiko bakabiryozwa.

Bamwe mu batangabuhamya bemeje ko babonye urujya n’uruza rw’ingabo zikikije Perezidansi ya Repubulika mu murwa mukuru ku mugoroba wo ku wa Kabiri.
Perezida Adama Barrow ayoboye Gambia imyaka itanu, kuko yagiye ku butegetsi muri 2017 ubwo yatsindaga mu matora Yahya Jammeh, wari umaze imyaka 22 ayobora icyo gihugu.
Ohereza igitekerezo
|