Gambia: Abasirikare 4 bakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi batawe muri yombi

Guverinoma ya Gambia yatangaje ko tariki ya 21 Ukuboza 2022, yataye muri yombi abasirikare 4 ikaba igishakisha abandi 3 nyuma yo gushaka guhirika ubutegetsi buriho.

Perezida wa Gambia, Adama Barrow
Perezida wa Gambia, Adama Barrow

Leta ya Gambia ivuga ko ishami rishinzwe iperereza rya gisirikare ari ryo ryatahuye uwo mugambi wo guhirika ubutegetsi bahita bawuburizamo, ndetse abawuteguye batangira gutabwa muri yombi.

Uyu mugambi wari wateguwe n’abasirikare kugira ngo babe aribo bafata ubutegetsi ariko ntibahirwa, kubera ko bahise batahurwa utarashyirwa mu bikorwa.

Nyuma y’uwo mugambi Guverinoma yatangarije abaturage ba Gambia n’abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu, ndetse n’imiryango mpuzamahanga muri icyo gihugu gukomeza imirimo yabo ntacyo bikanga, kuko umutekano urinzwe neza.

Guverinoma kandi yatangaje ko abandi bantu batatu bakekwaho uwo mugambi bagishakishwa, kandi ko bazafatwa bagashyikirizwa inkiko bakabiryozwa.

Bamwe mu batangabuhamya bemeje ko babonye urujya n’uruza rw’ingabo zikikije Perezidansi ya Repubulika mu murwa mukuru ku mugoroba wo ku wa Kabiri.

Perezida Adama Barrow ayoboye Gambia imyaka itanu, kuko yagiye ku butegetsi muri 2017 ubwo yatsindaga mu matora Yahya Jammeh, wari umaze imyaka 22 ayobora icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka