Mu Murenge wa Musanze, mu Karere ka Musanze, kuri ubu umuturage ugaragaye mu kabari afite inkoni cyangwa umuhoro, arabihanirwa ndetse n’akabari asanzwemo cyangwa bigaragayemo kagacibwa amande.
Umushinga ArtRwanda-Ubuhanzi, ikiciro cya kabiri watangirijwe mu Karere ka Rubavu ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, aho ugomba kuzenguruka uturere twose tw’u Rwanda hashakishwa urubyiruko rufite impano kurusha abandi.
Ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, ikipe ya Kiyovu Sports yabimburiye andi makipe ku mugaragaro isinyisha abakinnyi babiri bashya bakomoka muri Sudani, barimo Sharaf Eldin Shaiboud Ali Abderlahman wakiniye Simba SC yo muri Tanzania.
Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu mu Bwongereza, Priti Patel, yatangaje ko yashimishijwe n’icyemezo cy’Urukiko rukuru rw’u Bwongereza, rwemeje ko nta kizabangamira abimukira n’abasaba ubuhungiro koherezwa mu Rwanda, kuko ari Igihugu gitekanye.
Amakipe y’Igihugu y’u Rwanda ntiyatangiye neza imikino y’ingimbi n’abangavu, yatangiye ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022 i Bujumbura mu Burundi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare cyatangaje ko ibiciro ku isoko ry’u Rwanda, byazamutse ku gipimo cya 14% muri Gicurasi, ariko mu bice by’icyaro bikaba ariho byazamutse cyane kurusha mu mijyi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 28, bakaba babonetse mu bipimo 5,912. Abantu 19 banduye babonetse i Kigali, batanu baboneka i Gicumbi, babiri mu Ngororero, umwe i Rubavu n’undi umwe i Gicumbi. Nta muntu witabye Imana, imibare (…)
Perezida Volodymyr Zelenskyy yatangiye kubona ko abamuteraga inkunga batarimo kumwitaho uko bikwiye, nyuma yo kunanirwa kwirukana Abarusiya mu gihugu cye.
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyasohoye itangazo rihumuriza abaturage ko umutekano wabo urinzwe nyuma y’uko Ingabo za Congo (FARDC) zongeye kurasa ibisasu bibiri ku butaka bw’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022.
Urubyiruko rw’abanyeshuri n’abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ryigisha Ubuhinzi, Ubworozi n’ubuvuzi bw’amatungo (UR-CAVM) Busogo, ndetse n’abo mu Ishuri ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, banenga uburyo bamwe mu bari abanyeshuri n’abarimu, ari bo bafashe iya mbere mu gutandukira ubushishozi n’ubuhanga bari (…)
Emmanuel Tuloe, ni umusore w’ingimbi wo muri Liberia w’imyaka 19 ukiri mu mashuri abanza, aho yigana n’abana arusha imyaka itandatu ariko kuri we ni ishema ry’agahebuzo kuko yari yarataye ishuri bitewe n’ubushobozi buke, ajya gukora akazi k’ubumotari.
Abateraniye mu nama nyunguranabitekerezo igamije kurebera hamwe uko uburenganzira bw’abafite ubumuga bwubahirizwa, barasaba ko ingengo y’imari igenerwa abafite ubumuga yiyongera.
Abaturage bo mu mujyi wa Gisenyi baturiye umupaka wa Petite Barrière, bavuga ko bashyizwe mu kaga n’ibikorwa byo gusenya umuhanda wa kaburimbo wajyaga ku ibagiro rya Gisenyi.
Ku wa Kane tariki 09 Kamena 2022, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gishororo, Umurenge wa Mukama, Nsabimana Jean de Dieu, akurikiranyweho icyaha cyo kwaka indonke kugira ngo ahishire uwasambanyije umwana.
Daniel Niyonshuti wavutse mu 1994, aravuga ko yakoresheje ibiyobyabwenge igihe kirenga imyaka itanu aba ku muhanda, nyuma yo kubireka agasubira ku ishuri yabaye muganga, none ubu uvura akanabyaza abagore.
Umusaruro amakipe yagize mu mwaka w’imikino ushize ni kimwe mu bituma ajya ku isoko kugira ngo yongere imbaraga aho bitagenze neza. Amakipe atandukanye i Burayi arimo kwitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023 yongera abakinnyi mu makipe yayo asanganywe.
Sitade Amahoro nta marushanwa y’umukino w’umupira w’amaguru irakira kuva umwaka wa 2021 watangira, ubu ikaba yaratangiye kuvugururwa guhera muri Werurwe 2022, nyuma y’ubukererwe bwagiye bubaho bitewe ahanini n’icyorezo cya Covid-19.
Abakina umukino wa ‘Inzozi Jackpot Lotto’ ubu bafite amahirwe yo kuba batsindira amafaranga menshi kurushaho, kuko ubu ‘Jackpot Lotto’ igeze kuri Miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda (9.000.000Frw).
Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique, kuva ku wa Kane tariki 09 Kamena 2022, zatangiye gufasha abaturage bari barakuwe mu byabo n’ibyihebe, gutahuka bava mu nkambi nini bari bacumbikiwemo.
Ku wa Kane tariki 9 Kamena 2022, amakipe y’Igihugu y’igimbi mu byiciro byombi yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali (Kanombe), yerekeza i Bujumbura mu Burundi, aho agiye kwitabira imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’ingimbi cya Beach Volley (Volleyball yo ku mucanga ), giteganyijwe kuba muri Nyakanga.
Abayobozi barimo Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, basaba abiga imyuga n’ubumenyingiro muri IPRC-Kigali (yahoze yitwa ETO Kicikiro), gukurikirana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe hakiri ibimenyetso byayo, bakabyitaho.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake mu Ntara y’Amajyaruguru guhaguruka bakarwanya icyo ari cyo cyose cyahungabanya umudendezo w’Igihugu, batangira amakuru ku gihe kandi bafasha abaturage guhindura imyumvire, gukunda Igihugu, gukora akazi kanoze no kubahiriza igihe.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 9 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 26, bakaba babonetse mu bipimo 4,459. Muri abo banduye, 22 babonetse i Kigali, babiri i Musanze, umwe i Rubavu, umwe i Karongi n’umwe wabonetse i Gicumbi. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo (…)
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rurasaba urubyiruko kwitwararika mu kwitabira ibirori bibera mu bwihisho, kuko ari hamwe mu hacurirwa ibikorwa by’ubwihebe, iterabwoba n’ibindi byaha bibangamiye umudendezo wa rubanda.
Ikigo cy’Igihugu cy’isuku n’isukura (WASAC), ku bufatanye na komisiyo ishinzwe kubungabunga amazi y’ikiyaga cya Victoria (LVBC), baratangaza ko bitarenze umwaka wa 2025, i Kigali hazaba huzuye uruganda rutunganya imyanda ituruka mu bwiherero.
Akarere ka Rubavu kibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, hazirikanwa abagore n’abana bahasize ubuzima.
Abaturage batujwe mu mudugudu wa Gatovu mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, bakomeje gukodesha inka bahawe muri gahunda ya Girinka, bashaka amafaranga bitwaje ko bafite ikibazo cy’inzara.
Abagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi, batangije ubukungurambaga bw’iminsi 20, bwo guhangana n’ibibazo byugarije umuryango Nyarwanda.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iratangaza ko mu mashuri abanza n’ayisumbuye harimo gushyirwaho amasomo yihariye yo kwirinda ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.
Abagore n’abakobwa bo mu bice bitandukanye by’igihugu barasaba ko ibiciro by’ibikoresho byifashishwa mu kunoza isuku yabo bizwi nka Cotex byagabanuka, kuko kuba bihanitse bitaborohera kubikoresha.
Ikigo cy’Igihugu cy’ubushakashatsi no gusesengura politiki za Leta (IPAR), kuva muri Kamena kugera mu kwezi k’Ukwakira 2021, cyakoreye ubushakashatsi ku miryango 2053 gisanga abagera kuri 89% baragezweho n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, z’igabanuka ry’ubukungu mu miryango.
Kuva tariki 16 kugeza tariki 30 Kanama 2022, mu Rwanda hateganyijwe ibarura rusange rya gatanu. Ni ibarura ritandukanye n’andi yabanje kuko yo yakoreshaga impapuro mu gukusanya amakuru, mu gihe iri rigiye kuba, rizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ku wa Gatatu tariki 8 Kamena 2022, mu rukiko rwa rubanda rwa Paris, hakomeje kumvwa ubuhamya ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.
Bamwe mu batuye Akarere ka Musanze, barasaba ubuyobozi kubahindurira amazina atabahesha ishema yitiriwe uduce batuyemo, aho bemeza ko ayo mazina akomeje kubakurikirana mu bikorwa byabo.
Abavandimwe Rajesh Gupta na Atul Gupta barashinjwa na Afurika y’Epfo kuba baritwaje umubano wabo na Jacob Zuma, bakanyereza umutungo wayo ndetse bagatuma hari abantu bashyirwa mu myanya y’akazi batari bayikwiriye.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11/06/2022 mu ntara y’Amajyaruguru harabera Isiganwa ry’Imodoka rizwi nka ‘Nyirangarama Sprint’ , rizitabirwa n’imodoka icyenda z’abanyarwanda.
Mu gihe u Rwanda rusoje imikino ibiri ibanza y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 runganyije umukino umwe rugatsindwa undi, abafana b’Amavubi bakabona ko ikipe itanga icyizere, bamwe mu bakinnyi bo bavuga ko kubona itike bitagomba kubera mu kibuga gusa, ahubwo ko hari izindi mbaraga baba bakeneye zirimo (…)
Imikino ya ¼ yo kwishyura mu cyiciro cya kabiri yaraye isojwe, aho makipe ane yakatishije itike ya ½ azavamo abiri azamuka mu cyiciro cya mbere
Ahitwa kuri 12 mu mahuriro y’imihanda y’uva i Burasirazuba winjira i Kigali, ukomeza ujya i Remera, ujya i Kimironko ndetse n’uwambuka igishanga cya Nyandungu werekeza i Masoro kuri Kaminuza y’Abadivantisiti, hari utuyira dushamikiyeho twinjira mu rufunzo rw’icyo gishanga.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 08 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 25, bakaba babonetse mu bipimo 4,514. Abantu 22 banduye babonetse i Kigali, umwe aboneka i Gicumbi, umwe i Rusizi n’undi umwe i Musanze. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba (…)
Umugabo w’umurobyi wo mu gihugu cya Thailand yajyanywe kubagwa byihutirwa kugira ngo ifi yari yamwinjiye mu muhogo ivanwemo.
Umuyobozi wa Caritas ya Diyoseze ya Kibungo, Padiri Aimable Ndayisenga, avuga ko Caritas idafasha umukene kugira ngo ajye ahora aza gusaba, ahubwo imufasha kugira ngo ave ku rutonde rw’abafashwa ndetse inamuteze imbere mu buryo yakwifasha ubwe.
Ku wa Mbere tariki 6 Kamena 2022, mu Turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, hatangijwe icyumweru cy’ubukangurambaga, bugamije gukangurira abaturage gushyira imbaraga mu kwimakaza umuco w’isuku n’isukura, mu rwego rwo kurushaho kunoza imyiteguro y’Inama ya CHOGM, iteganyijwe kubera mu Rwanda mu minsi iri imbere.
Ni gake cyane inzovu zibyara umwana urenze umwe, ariko ni ku nshuro ya kabiri hagaragaye inzovu yabyaye abana babiri muri uyu mwaka mu gihugu cya Kenya.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Kamena 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Ellen DeGeneres na Portia de Rossi ndetse n’itsinda bari kumwe mu Rwanda, aho batashye ku mugaragaro ikigo cy’ubushakashatsi ku kubungabunga ingagi.
Ubuyobozi bw’ikigo OVG gishinzwe gukurikirana imihindugurikire y’ibirunga, cyatangaje ko amafi yabonetse hejuru y’amazi mu kiyaga cya Kivu yapfuye ntaho ahuriye na gazi iboneka mu kiyaga cya Kivu nk’uko benshi babiketse, ahubwo ngo ashobora kuba yarishwe n’ibindi bintu bitahise bimenyekana.
Musenyeri Philippe Rukamba, umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, avuga ko abasambanya abangavu bakanabatera inda bakwiye kumenya ko bahemuka imbere y’Igihugu n’imbere y’Imana.
Abayobozi b’Igisirikare cya Mali batangaje ko bazasubiza ubutegetsi abasivili muri Werurwe 2024, bakizera ko uko gutanga igihe, bizatuma bakurirwaho ibihano bari bafatiwe nyuma yo kwanga kubahiriza isezerano, bari batanze ryo gukoresha amatora ya Perezida wa Repubulika muri Gashyantare uyu mwaka wa 2022.
Abantu umunani batanze ubuhamya mu rubanza ruregwamo uwahoze ari Perefe wa Gikongoro Laurent Bucyibaruta, ukurikiranyweho icyaha cya Jenoside n’ibindi bifitanye isano na yo, ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Paruwasi Gatolika ya Cyanika mu 1994.
Ku wa Kabiri tariki ya 7 Kamena 2022, abagenzacyaha 30 ba RIB baturutse mu turere dutandukanye, basoje amahugurwa y’ibanze ku ikoreshwa ry’ururimi rw’amarenga bari bamazemo amezi atatu.