Canada: Abakobwa 8 bakurikiranyweho gukubita umugabo bikamuviramo urupfu

Mu mujyi wa Toronto muri Canada, abakobwa 8 basagariye umugabo w’imyaka 59 bamujombagura ibintu bimuviramo urupfu, bakaba bamaze gutabwa muri yombi bakazagezwa mu rukiko tariki 29 Ukuboza 2022.

Nta n’umwe muri aba baregwa watangajwe umwirondoro kubera itegeko rya Canada rirengera abakiri bato, gusa Polisi yavuze ko batatu muri bo bafite imyaka 13, abandi batatu bafite imyaka 14, abandi babiri bakagira 16.

Uyu mugabo utatangajwe amazina, yari amaze igihe aba mu icumbi ry’abatagira aho baba akaba ari naho abo bakobwa bamusanze, ari hanze ku rubaraza rw’iyo nzu.

Sergeant Terry Browne wo mu ishami rishinzwe iperereza i Toronto yagize ati: “Aba bakobwa bikekwa ko basagariye uyu mugabo mu mujyi wa Toronto, aho bamusanze yari ari ku nzu icumbikiramwo abantu batagira aho baba”.

Polisi yavuze ko aba bakobwa bose bahuriye kuri uwo mugabo bakamujombagura ibintu, bagenda bamwakuranwaho bikamukomeretse cyane biza kumuviramo n’urupfu.

Sergeant Terry ati “Mu byo twabashije kubona mu iperereza ni uko bamusimburanwagaho mu kumujomba ibyo bikoresho umwe akagenda undi akagaruka, gutyo gutyo kugeza ubwo umuturage utuye hafi aho atabaje”.

Uyu mugabo yahise ajyanwa kwa muganga agezeyo ntiyatinze gushiramo umwuka, biturutse ku bikomere yari afite.

Mu iperereza Polisi yakoze rivuga ko abo bakobwa, batari basanzwe baziranye n’uwo mugabo ndetse nabo ubwabo batari baziranye kuko baturutse mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Toronto, bigatuma iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi gifatwa nk’urugomo bashatse gukorera uyu mugabo.

Yagize ati “Ntabwo tuzi impamvu n’uko bahuriye kuri uriya mugabo, ikigaragara ni urugomo bose bahuriyeho.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka