Ruteruzi no gusudira bifashishije amazi, tumwe mu dushya tw’abana biga siyansi

Abanyeshuri biga mu mashami ya siyansi mu ma club bibumbiyemo, bagenda bakora udushya tugamije gukemura ibibazo biri muri sosiyete Nyarwanda. Mu byo bagaragaje muri uyu mwaka, harimo ruteruzi no gusudira bifashishije amazi.

Ikoranabuhanga ryo gusudira bavumbuye bifashishije amazi
Ikoranabuhanga ryo gusudira bavumbuye bifashishije amazi

Abanyeshuri biga kuri GS Saint Pierre Nkombo, mu byo bagaragaje harimo gusudira bifashishije amazi bavanga n’umunyu bakayashyira mu ndobo, hanyuma hakaba icyuma kizana amashanyarazi muri ya mazi n’igisohora umuriro gicometseho icyifashishwa mu gusudira.

Samuel Ndayisenga, umwe mu bakoze iyi ‘poste à souder’, asobamura imvano yabyo agira ati “Mu gusudira hifashishwa imashini zituruka hanze y’u Rwanda kandi zihenze. Twashatse uko twakoresha ibitwegereye kandi bidahenze ni ko gutekereza kwifashisha amazi, umunyu ndetse n’ibyuma bya steel, dukora poste à souder idahenze.”

Abanyeshuri biga mu ishuri rya Siyansi ryo mu Byimana mu byo bagaragaje harimo imashini ya ruteruzi iterura ibintu biremereye ikaba yabishyira hejuru nko muri etaje. Igitandukanya iyi mashini n’izo tubona cyane cyane ahakorwa ubwubatsi, ni uko yo yifashisha amazi.

Edouard Maniragaba, umwe mu bayikoze agira ati “Izindi zifashisha lisansi cyangwa mazutu bikarekura imyuka ihumanya ikirere. Twebwe twatekereje kuri iyingiyi mu rwego rwo gufata neza ikirere cyacu.”

Christian Habimana Ingabire na we wiga mu ishuri rya siyanse mu Byimana, we ari mu bakoze urubuga rwafasha abantu kwiyungura ubumenyi bitabaye ngombwa ko bajya mu ishuri.

Ati “Umwarimu ufite amasomo yo gutanga n’umunyeshuri ushaka kwiga bashobora kwifashisha uru rubuga. Mwalimu ashobora gushyiraho amasomo ari kwigisha mu buryo bw’amashusho, akayashyiraho akurikiranye neza ndetse n’amasuzuma, atibagiwe n’igiciro cy’amasomo.”

Imashini ya ruteruzi yakozwe n'abana biga mu ishuri rya siyansi rya Byimana
Imashini ya ruteruzi yakozwe n’abana biga mu ishuri rya siyansi rya Byimana

Yungamo ati “Wifashishije uru rubuga ushobora kwishyura, hanyuma ugatangira gukurikirana isomo. Igihe ari isomo rigizwe n’ibice byinshi, urangiza igice kimwe ugakanda kuri next hanyuma ukagera no ku kindi.”

Kuri uru rubuga banagennye kuzajya bashyiraho abarimu n’amafoto yabo, n’umubare ndetse n’ubwoko bw’amasomo bashyizeho, ku buryo umuntu akunze imyigishirize y’umwarimu runaka yakwiga n’andi masomo ye.

Uru rubuga kandi nanone rukoze ku buryo abantu bashobora gutanga ibitekerezo ku masomo barwigiyeho.

Habimana anavuga ko muri club bibumbiyemo bari gukora na porogaramu yo muri telefone, umuntu yakwifashisha akamenya ibigo by’amashuri byose biri mu Rwanda.

Abanyeshuri biga muri GS Sainte Bernadette i Save na bo hari abakoze inzogera ishobora kumenyekanisha ko hari uwinjiye ku muryango, yashyizweho cyangwa ikaba yakwifashishwa mu gusona umuntu agira ngo bamukingurire. Buri cyose cyemera bitewe n’uko babigennye babikora, kandi inzogera bifashishije ni bene ya yindi yo ku igare.

Muri iri shuri hari n’abanyeshuri bakoze umutobe wifashishwa muri Laboratwari, umuntu ngo akaba yamenya niba icyo afite ari ‘base’ cyangwa ‘acide’.

Janvier Tuyambaze, umwe mu bakoze uyu mutobe avuga ko umuntu ashobora kuwukora yifashishije indabo bita Hibiscus, amashu atukura, imboga rwatsi n’ibindi.

Ati “Indabo cyangwa imboga turabifata tukabihonda tuvanzemo utuzi dushyushye, hanyuma bikabyara umutobe. Uwo mutobe iyo ushyizemo acide uhita uhinduka umutuku, ariko washyiramo base ugahinduka ubururu cyangwa icyatsi.”

Muri GS Sainte Bernadette bakoze inzogera ishyirwa ku muryango, bifashishije iy'igare
Muri GS Sainte Bernadette bakoze inzogera ishyirwa ku muryango, bifashishije iy’igare

Uyu mutobe kandi ngo ushobora no kwifashishwa mu kumenya niba ubutaka bwiganjemo acide cyangwa base, ku buryo byafasha kumenya ifumbire ikenewe mu gutuma ubutaka butanga umusaruro mwiza.

Muri rusange aba banyeshuri bavuga ko bamaze kwandikisha ubuvumbuzi bwabo, kandi ko biteguye kuzabubyaza umusaruro bo ubwabo cyangwa babonye abafatanyabikorwa.

Janvier Tuyambaze ati “Turangije amashuri, na mugenzi wanjye twafatanyije ubu bushakashatsi dushobora kuzajya dukora bene iyi mitobe myinshi, tukayigurisha n’ibigo by’amashuri byayifashisha muri za Laboratwari, ku giciro gitoya, kuko ibyo guheraho biri hafi.”

Edouard Maniragaba na we ati “Tubonye umushoramari, twakora imashini nini ya Ruteruzi yifashisha amazi, ifatika.”

Utwo dushya twose twerekanywe mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa siyanse wabereye i Nyanza tariki 10 Ugushyingo 2022.

Christian Habimana Ingabire ari mu bakoze urubuga rwafasha abantu kwiyungura ubumenyi batagiye mu ishuri
Christian Habimana Ingabire ari mu bakoze urubuga rwafasha abantu kwiyungura ubumenyi batagiye mu ishuri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka