Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cy’amakusanyirizo y’amata

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda barasaba Guverinoma gukemura ikibazo cy’amakusanyirizo y’amata, kuko hari aho aborozi bagihendwa ku giciro cy’amata n’aho ba rwiyemezamirimo bambura aborozi.

Mu Rwanda hamaze kubakwa amakusanyirizo y’amata 132 afite ubushobozi bwakira litiro 604,714 ku munsi, nyamara hakaba hakenewe litiro z’amata zirenze Miliyoni imwe ku munsi mu Ntara y’Iburasirazuba gusa.

N’ubwo bimeze gutyo ariko hari amakusanyirizo afite ibibazo bijyanye no kutakira umukamo, ahanini bishingiye ku ku kuba aborozi bamburwa na ba rwiyemezamirimo bafitanye amasezerano.

Ikusanyirizo ry’amata rya Nyamiyaga mu Murenge wa Gahini Akarere ka Kayonza, hagiye gushira icyumweru bahagaritse kwakira amata y’aborozi, kubera kwamburwa na rwiyemezamirimo, Ndoli Robert.

Umwe mu borozi avuga ko ikibazo bafitanye na we ari uko hari igihe atwara amata bugacya ababwira ko atazayishyura kuko ngo yapfuye, nyamara yayakuye ku ikusanyirizo ari mazima.

Ikirushijeho ni uko ngo amafaranga yemera atayishyura ahubwo aba ashaka kwishyura igice.

Ati “Ubu twajyanye ikirego kuri RIB, kuri Miliyoni ebyiri adufitiye yaduhaga 800,000 nabwo aduha sheik itazigamiye. Mu by’ukuri ntitwabuze amata ahubwo ni ukwamburwa buri gihe.”

Ibi bibazo byatumye bamwe mu borozi bahitamo kugurisha amata muri santere z’ubucuruzi zibegereye, ku buryo aboneka ari munsi y’ubushobozi bw’ibyuma bafite.

Agira ati “Ubundi ibyuma bikonjesha dufite byakwakira litiro 2,500 ku munsi, ariko iyo yabonekaga tutaragira ibibazo byo kwamburwa twakiraga litiro 2,000 kubera igihe kinini twabayeho twamburwa aborozi bacika intege.”

Uretse iki kibazo hari amakusanyirizo afite ibyuma bikonjesha bikenera umuriro w’amashanyarazi mwinshi kurusha uwo bifite, bikaba ngombwa ko hitabazwa moteri zitanga umuriro, ibi bikongera ibihombo.

Aborozi bo mu Murenge wa Murundi, Akarere ka Kayonza, mu mwaka wa 2019, basabye Umukuru w’Igihugu umuhanda, kuko amata yabo atabashaga kugera ku ikusanyirizo.

Ibi byatumaga bamwe mu borozi bahitamo kuyaha abitwa abacunda, bagemura icyumweru, bakagenera umworozi iminsi ibiri gusa mu cyumweru nk’uko umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Kayonza, Sebudandi Steven, yabihamirije Kigali Today.

Uyu muhanda ariko watangiye gukorwa ku buryo hashize icyumweru aborozi ba Mucucu batangiye kwigemurira amata ku ikusanyirizo rito ryabo begerejwe.

Ibibazo by’imihanda kandi byakomeje kuvugwa n’aborozi bo mu Karere ka Rutsiro, aho nabo ngo batabasha kugeza amata yabo ku makusanyirizo.

Ubwo abadepite basuzumaga kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta kuri ibi bibazo, bamwe basabye ko hagira igikorwa vuba kugira ngo ibihombo bikomoka ku mikorere mibi y’aya makusanyirizo, bitarushaho kwiyongera.

Umwe ati “Ibibazo ni ibyuho bihari byagombye gukemuka mu buryo bwihuse, kugira ngo twirinde ko hari imishinga cyangwa ibikorwa twatakaza burundu.”

Perezida wa Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije mu mutwe w’Abadepite, Uwera Alice, avuga ko ibibazo biri mu makusanyirizo y’amata biteza igihombo Leta n’abaturage.

Ati “Hari nk’ibyuma bikonjesha cyangwa imashini zitanga umuriro bidakora, nta buryo buhamye buhari bwo gukurikirana imikorere y’amakusanyirizo.”

Mu bibazo bigaragara mu makusanyirizo ni uko hari akora ku kigero kiri hasi ugereranyije n’ubushobozi afite, amakusanyirizo yubatswe atabanje gukorerwa inyigo, imicungire mibi y’umutungo ku makoperative acunga ayo makusanyirizo ndetse no gufata nabi ibikoresho byashyizwe mu makusanyirizo n’ibindi.

Inteko rusange y’abadepite yateranye mu mpera z’icyumweru gishize, yasabye Minisitiri w’Intebe gukurikirana ibibazo byose biri mu makusanyirizo y’amata, akazabitangira raporo y’uko Guverinoma yabikemuye mu gihe kitarenze amezi ane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yewe iburengerazuba mu Rutsiro na Rubavu litiro ni 220 ku mwirozi ayagejeje kuri MCC

Jeph yanditse ku itariki ya: 20-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka