Kigali: Impanuka yakomerekeyemo abantu batanu

Ku mugoroba tariki ya 21 Ukuboza 2022 ahazwi nka Sonatubes Mujyi wa Kigali habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa FUSO, abantu batan barakomereka bikomeye.

Imodoka yakoze impanuka
Imodoka yakoze impanuka

Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka nta muntu ihitanye ariko abantu batanu bakomeretse bikomeye.

Ati “Ni byo koko habaye impanuka y’imodoka ya FUSO iragenda igonga abamotari bitwa Ishimwe Patrick, na Bakamineza Innocent hakomereka n’abagenzi batatu ari bo Irakoze Ange, Uwamahoro Alice na Harerimana Innocent wari mu ivatiri”.

SSP Irere avuga ko hataramenyekana icyateye impanuka ariko agendeye kuri Pulake ziriya modoka ya Fuso yagonze ifite RAA007 Y bigaragara ko ishaje, ariko amakuru yatanzwe n’umushoferi avuga ko yabuze Feri, gusa ntibakwemeza icyateye impanuka hatabanje gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyayiteye.

Imwe muri moto zagonzwe yari ikiri munsi y'imodoka
Imwe muri moto zagonzwe yari ikiri munsi y’imodoka

Ababonye iyi mpanuka iba bavuga ko iyi FUSO yamanutse ifite umuvuduko mwinshi ituruka mu muhanda uva Remera igana mu mujyi igeze Sonatubes itangira kugonga ibindi binyabiziga birimo moto n’imodoka.

SSP Irere yatanze ubutumwa ku batwara ibinyabiziga bwo kubahiriza amategeko y’umuhanda, ndetse bakabanza kugenzura niba ibinyabiziga batwaye nta kibazo bifite kugira ngo bidateza impanuka.

Avuga ko Polisi izakomeza gukora ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro kugira ngo abantu bamenye ko kugenda mu muhanda bisaba ubwitonzi, kandi ko bisaba kuba uzi gutwara ikinyabiziga neza.

Iyi modoka yangirikiye muri iyo mpanuka
Iyi modoka yangirikiye muri iyo mpanuka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Impamvu nuko iyo minsi mukuru yombi Ari iminsi ya Gipagani

Karoli yanditse ku itariki ya: 22-12-2022  →  Musubize

Impamvu nuko iyo minsi mukuru yombi Ari iminsi ya Gipagani

Karoli yanditse ku itariki ya: 22-12-2022  →  Musubize

Muzagenzure murebe imodoka zambere zigenda nabi mumuhanda izambere ni Hiace buriya bwashaje iza kabiri ni Fuso uwariwe wese ubisha azarebe azabyibonera kandi nizo modoka bigaragara kozakozwe kera ndetse kuli Fuso zo inyinshi nizimwe zahinduwe gupakira nabi ngo ntakibazo amande ni cumi kwiruka bigaeagaza ko speed gvnor zazo zifite kibazo byose bikwiye kugenzurwa

lg yanditse ku itariki ya: 22-12-2022  →  Musubize

Iriya feux rouges yabanyamaguru izateza impanuka nyinshi. Hari ushyira feux rouges ahantu hamanuka kuriya kandi haca amakamyi aba ananiwe amaze gukora ibirometero ibihumbi biranga 2.000?
Muzahinyuze mwumve ukuntu aba afata za feri; njye mpaca mfite ubwoba

Machimaso yanditse ku itariki ya: 22-12-2022  →  Musubize

Kubera iki iyo iminsi mikuru yo mu mpera no mu ntangiriro y’umwaka haba impanuka nyinshi? Muzadusobanurire njye simbyumva pe!Noheli,Ubunani bipfana iki n’impanuka? Ntabwo ndasobanukirwa rwose. Ese ni igiki gituma dushyura umutwe.

Alias yanditse ku itariki ya: 22-12-2022  →  Musubize

Ndakibaza impamvu mu minsi mikuru impanuka zuyongera ari nako zihitana abantu n’ibintu. Ese kuki duhushyuha umutwe ni iki kidasanzwe kiba cyabaye?? Na nubu rwose ababisobanukiwe bazatubwire. Kumva ngo Noheli ngo Ubunani bihurirahe n’impanuka. Birababaje.

Alias yanditse ku itariki ya: 22-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka