Petit Seminaire Virgo Fidelis yashimiye umunyeshuri wabahesheje ishema

Ishuri ryisumbuye rya Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare, ryashimiye Gwiza Ngamije Nesta uharangije mu ishami rya PCB (Ubugenge, Ubutabire n’ibinyabuzima), kuko yabaye uwa mbere mu bizamini bisoza umwaka w’amashuri 2021-2022, ku rwego rw’Igihugu.

Gwiza Nesta yashyikirijwe icyemezo cy'ishimwe imbere ya bagenzi be
Gwiza Nesta yashyikirijwe icyemezo cy’ishimwe imbere ya bagenzi be

Kumushimira byabaye mu gitambo cya Misa cyo gushimira Imana iri shuri ryari ryatumiyemo n’abandi baryizemo, cyatuwe ku Cyumweru tariki 18 Ukuboza 2022. Yahawe icyemezo cy’ishimwe n’ibahasha irimo amafaranga, ndetse anahabwa umwanya wo kubwira bagenzi be ibyo akesha gutsinda.

Yagize ati “Kugira ngo ubashe gutsinda neza, ubitegura kuva ugitangira amashuri, ku buryo utagera igihe cy’ibizamini ngo wisange hari byinshi wari ugikeneye kwiga. Ikindi ni ubufatanye mu ishuri aho uwumva isomo runaka afasha na bagenzi be, kumvira inama z’abarezi, gusenga, ndetse no gufata igihe cyo kuruhuka.”

Yasobanuye ko kuruhuka atari ukuryama gusa, ahubwo gukoresha igihe cyagenewe kwiga neza, hanyuma n’icyo gukina cyangwa kwidagadura na cyo ntagipfushe ubusa.

Abandi banyeshuri bitabiriye icyo gikorwa
Abandi banyeshuri bitabiriye icyo gikorwa

Gwiza uyu igihe cye kitari icy’amasomo yagikoreshaga acuranga, ariko bagenzi be bandi bari kumwe bagize amanota 55, bo bavuga ko bagikoreshaga bakina imikino nka Volleyball, Basketball, acrobatie n’indi.

Padiri Jean de Dieu Habanabashaka uyobora iri shuri, yavuze ko n’ubwo ku rutonde rwasohowe ku rubuga rwa Twitter rwa Minisiteri y’Uburezi, Gwiza yanditswe ku mwanya wa gatatu, kuba ari we wahamagawe mbere hatangazwa abanyeshuri bitwaye neza kurusha abandi, babiheraho baterwa ishema n’uko umunyeshuri wabo ari we wabaye uwa mbere.

Iri shuri kandi rinishimira ko ari na ryo rya mbere mu gihugu, rikaba ribikesha kuba ku banyeshuri 57 bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bari bafite, harimo 46 mu ishami rya PCB na 11 mu ishami rya MCB, 26 baragize amanota 60, ari yo ya mbere, kandi uwagize amanota makeya akaba yaragize 32.

Uyu wagize 32 ngo ni na we wo hasi cyane, kuko abandi bagize mu manota 40.

Padiri Habanabashaka anavuga ko kugira umwana wa mbere ku rwego rw’Igihugu, mu gutsindisha babiherukaga mu mwaka wa 2014, mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, kandi ko batabasha kwigereranya n’ibindi bigo muri iyo myaka yanyuzemo hagati, kuko hasigaye hatangazwa ibigo bikeya.

Agira ati “Basigaye bavuga nk’ibigo bitanu gusa, ibindi byose bikajya mu cyiciro tutazi. Abatondeka ibigo bari bakwiye kongera ilisiti y’ibigo, kugira ngo nibura uvuge uti navuye kuri uyu mwanya, nagiye kuri uyunguyu.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibakomereze aho. Baracyari ku isonga ya yisumbuye!!!

Renzaho Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 20-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka