Kigali: Impanuka ihitanye umwe, ababarirwa mu icumi barakomereka

Mu Murenge wa Bumbogo muri Gasabo mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Izindiro, ku mugoroba tariki ya 19 Ukuboza 2022 habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa FUSO, umuntu umwe ahita yitaba Imana, abandi babarirwa mu icumi barakomereka.

Igice cy'inyuma cyari gipakiye amabuye cyashwanyaguritse
Igice cy’inyuma cyari gipakiye amabuye cyashwanyaguritse

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, yavuze ko iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa 17h53 itewe n’ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO ifite Pulake RAF481E yari yikoreye amabuye iyakuye muri Bumbogo ariko aho yari iyajyanye ntihahise hamenyekana kuko umushoferi na Kigingi bari bataraboneka ngo batange amakuru.

SSP Irere avuga ko iyi modoka ishobora kuba yagize ibibazo mu nzira ikabura feri kuko irimo igenda yagonze mu rubavu abari mu yindi modoka, ariko bagira amahirwe ntibagira icyo baba, irakomeza igonga abandi bantu hakomereka abagera mu icumi.

Impanuka ubwo yari imaze akanya gato ibaye, yabwiye umunyamakuru wa RBA ati “Kugeza ubu abo tuzi bitabye Imana ni umuntu umwe witwa Kabarera Anisie w’imyaka 42, hakomereka abantu icumi ariko ntabwo turamenya umubare w’abapfuye kuko hari abo dukeka ko baba bagwiriwe n’aya mabuye yari ipakiye”.

Polisi ifatanyije n’izindi nzego bahise bajya mu gikorwa cyo gutabara no gushakisha uburyo bareba niba ayo mabuye nta bantu yaguye hejuru, dore ko n’umushoferi wari uyitwaye ndetse na kigingi bikekwa ko baba bagwiriwe na yo.

Umuvugizi wa Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, yasabye abatwara ibinyabiziga gukurikirana ubuzima bw’ikinyabiziga batwara umunsi ku wundi no kumenya umuvuduko bagenderaho bitewe n’aho bageze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

nukuri pee harebwe icyakorwa kugirango impanuka zo mumuhanda zigabanyuke impanuka zamaze abantu

Ntugiganirwa Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 20-12-2022  →  Musubize

police niyonjyere ubukangurambaga mubatwara ibinyabiziga kuko impanuka zirikwiyonjyera cyane murikigigihe. cyane cyane umuhanda kigali muhanga ho birakabije.

kwizera yanditse ku itariki ya: 20-12-2022  →  Musubize

Ikibazo gihari ni speed nini abatwara imodoka nini baba bafite, kandi muzashishoze murebe abantu batwara imodoka nini bakoresha category (C) abenshi ntabwo bari experienced, muri make ni urubyiruko, iyo ahetse umuzigo ntabwo yiyumvisha uburemere imodoka ifite ngo abihuze n’imbaraga za feri (ubukomere bw’ibyuma bikoze system ya feri), we aba yizeye ko uko yiruka kose arakandagira feri igafata , kandi iyo yirutse apakiye agafata feri habaho imbaraga nyinshi zisunika imodoka feri igahita icika.si ikibazk cya controls technique gusa. Ahubwo bahomba no guhugurwa.

Yolis yanditse ku itariki ya: 20-12-2022  →  Musubize

Amakurumutugezaho nimeza

FAbrice yanditse ku itariki ya: 19-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka