Minisitiri w’Umutekano imbere mu Gihugu, Alfred Gasana, mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rushaki, tariki ya 20/9/2022 yasabye abashakanye kwimakaza ihame ry’uburinganire mu muryango kuko rifasha ingo gutera imbere.
Perezida wa Mozambique Filipe Jacinto Nyusi tariki 20 Nzeri 2022 yasuye ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu cya Mozambique mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu ntara ya Cabo Delgado, mu karere ka Mocimboa da Praia.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19, mu bipimo 1,928 byafashwe.
Imiryango itishoboye yo mu turere tugize Intara y’Amajyarugu imaze kubakirwa inzu 184 ndetse yorozwa inka, ihabwa n’ibikoresho bitandukanye. Abahawe izi nzu baganiriye na Kigali Today bavuga ko ari igikorwa cyiza bashimira aba banyamuryango ba RPF Inkotanyi kuko cyabavanye mu buzima bwari bugoye babagamo.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda "AMAVUBI" yakoze imyitozo ya mbere i Casablanca muri Maroc, aho yitegura gukina imikino ibiri ya gicuti
Abakobwa bitabiriye amarushanwa y’ubwiza mu kurengera ibidukikije ‘Nyampinga b’ibidukikije’ 2021, bitabiriye icyumweru cyahariwe imihindagurikire y’ikirere (Climate week), basura ingoro ndangamurage y’ibidukikije mu Karere ka Karongi, ndetse bifatanya n’abaturage gutera ibiti ku birwa byimuweho abantu.
Abo baturage ni ababyeyi babitangaje nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima itangarije gahunda yo guha abana inkingo za Covid-19. Bamwe muri abo babyeyi bagaragaje ko banejejwe n’iki cyemezo ngo kuko bo nk’ababyeyi bashobora kubyibagirwa.
Nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru i Burayi, rifatiye u Burusiya ibihano byo kutitabira amarushanwa atandukanye y’umupira w’amaguru, kubera intambara iki gihugu cyashoje kuri Ukraine, kuri ubu ryatangaje ko u Burusiya butazitabira Euro 2024, bukurwa muri tombola yo gushaka itike.
Umunyamabanga Mukuru Wungirije ushinzwe Imiyoborere n’Imari mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EAC), Bazivamo Christophe, yateguriwe ibirori byo kumusezeraho no kumushimira akazi yakoze, dore ko muri uku kwezi kwa cyenda azasoza manda ye.
Icyiciro cya kabiri cy’urubyiruko 385 rwibumbiye mu Muryango wa FPR Inkotanyi, rwasoje amasomo yiswe ‘Irerero’ ruhamya ko rutazigera rwihanganira abasebya Igihugu n’abavuga amateka yacyo uko atari; rukaba rwiyemeje kubavuguruza.
Umuhanzi Nsabimana Gisèle Precious uherutse kwitaba Imana, yasezeweho bwa nyuma tariki ya 19 Nzeri 2022. Mu masaha ya saa tatu za mu gitondo, mu rugo rwe mu Karere ka Rubavu, ni ho habereye umuhango wo kumusezera.
Imiryango 173 yasezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Rushaki ,mu Karere Ka Gicumbi ubwo hatangizwaga ibikorwa byimakaza Ihame ry’Uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Gender Accountability Day ) mu Nteko y’Abaturage idasanzwe.
Uko u Rwanda rugenda rukataza mu iterambere, ni na ko amashanyarazi agezwa henshi no kuri benshi, haba mu mijyi ndetse no mu byaro. Ubu ingo zisaga 73% zifite amashanyarazi.
Itsinda ry’abaririmbyi ryo muri Kenya, Sauti Sol, ritegerejwe i Kigali kuri uyu wa Kane mu gitaramo kizabera muri BK Arena, kizabanzirizwa n’imikino ya Basket.
Abanyamurayngo ba RPF-Inkotanyi mu Karere ka Kamonyi biyemeje ko umwaka w’amashuri 2022-2023, abana bose bagomba gufatira amafunguro ku mashuri, mu rwego rwo kunoza politiki y’Igihugu y’ubukungu bushingiye ku burezi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwongeye gutanga amahirwe ku babyeyi bafite abana bacikanwe, batanditswe mu bitabo by’irangamimerere kubera impamvu zitandukanye.
Umwe mu bagize itsinda rya Sauti Sol, witwa Bien-Aimé Baraza, ubwo yavugaga ku rugendo baherutse kugirira mu Rwanda, bakerekeza i Musanze mu birori byo Kwita Izina abana b’Ingagi, yakomoje no ku bihe bitangaje atazibagirwa yagiranye n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.
Abayobozi bashinzwe ubuzima muri Uganda, kuri uyu wa kabiri batangaje ko hari umugabo w’imyaka 24 wishwe n’icyorezo cya Ebola mu murwa mukuru Kampala.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko burimo gukorera inyigo ibishanga biri ku buso bwa hegitare 470, kugira ngo hatunganywe mu buryo bwubahiriza ibidukikije, ari na ko hafasha abantu kuruhuka no kwidagadura.
Ikipe ya Unity Taekwondo Club, Kirehe Taekwondo Club zaje mu makipe yahize ayandi yose yitabiriye irushanwa rya Taekwondo, ryitwa Bye Bye Vacance ritegurwa na Special Line Up Taekwondo Club, ryabaye ku wa 16 Nzeri 2022.
Abahagarariye ibihugu bigize Umuryango wa COMESA, ku wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022, bateraniye mu nama i Kigali, igamije kwiga uko hakoroshywa uburyo bwo kubona ibikoresho byafasha ibihugu koroherwa no gukoresha ingufu z’imirasire y’izuba mu buryo bunoze, hagamijwe kunganira amashanyarazi yo ku miyoboro migari ngo agere ku (…)
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022, ruratangira kuburanisha Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Imiturire (RHA), Felix Nshimyumurenyi na mugenzi we Felix Emile Mugisha, ku byaha bya ruswa bakekwaho.
Nyuma y’uko tariki ya 19 Nyakanga 2022, Béatrice Munyenyezi yaburanye mu mizi ku byaha bitatu mu byo aregwa, ari byo gukora Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside no gushishikariza gukora Jenoside, ku wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022 yaburanye ku byaha bindi bibiri aregwa ari byo, ubufatanyacyaha no gusambanya ku ngufu.
Muri iyo ndirimbo yitwa ‘Nzagukumbura’, umuhanzi Andy Bumuntu aba aririmba yerekana ko hari umuntu akumbuye wamaze kuva mu mubiri, ariko yari inshuti ye cyane ntamakemwa, akamuha ubutumwa bwo kuruhuka neza kuko yari akunzwe.
Abashoferi b’amakamyo bakora ubwikorezi banyura mu Muhora wa ruguru (Northern Corridor) berekeza cyangwa bava i Mombasa muri Kenya, ku wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022, batangiye amahugurwa abera i Kigali, agamije kubakangurira gutwara ibinyabiziga ariko baharanira kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022 mu Rwanda nta muntu mushya wabonetse wanduye Covid-19, ibipimo byafashwe ni 2,097. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,466 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga hamwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bahagaritse burundu cyamunara yari yatangajwe ngo hagurishwe inzu ya miliyoni zisaga 16Frw, kugira ngo hishyurwe umwenda w’ibihumbi 68frw.
Abakinnyi bashya bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu "AMAVUBI" bamaze kugera muri Maroc aho baje kwifatanya n’abandi mu mikino ibiri ya gicuti iteganyijwe
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Nzeri 2022, i Londes habaye umuhango wo gutabariza Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza, uherutse gutanga ku itariki 8 Nzeri 2022.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye ya Tekiniki (Technical Secondary Schools/TSS), baravuga ko batewe impungenge n’icyemezo cyo kugabanya umusanzu w’ababyeyi bari basanzwe batanga ku bigo by’amashuri, kuko bishobora kuzagira ingaruka ku bigo bayobora.
Umushumba wa Kiriziya Gatolika Diyosezi ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Harolimana Vincent, aributsa urubyiruko ko uko iterambere rikura, ari nako hari ibyiza byinshi riba rihishe, bakwiye kujyana nabyo badaseta ibirenge, ariko kandi anabahamagarira gushungura, ahari ibibi n’ibidafite umumaro bakabitera umugongo, (…)
Bumwe mu burwayi bwo mu mutwe umuntu amenya ko yaburwaye, ubundi bikamenywa n’abo bari kumwe kuko we atabasha kubyibonaho. Uburwayi bwo mu mutwe bugaragazwa no kuba imitekerereze, imyumvire, imikorere, imivugire, imibanire ye n’abandi, imyitwarire, bihinduka akenshi bikabonwa n’abo umuntu abana na bo ku buryo bashobora (…)
Mu gihe shampiyona yahagaze kubera imikino itandukanye y’amakipe y’ibihugu, ikipe ya Rayon Sports irimo gushakisha uko yabona imikino ya gicuti iyifasha gukomeza kwitwara neza muri shampiyona ya 2022-2023 imaze gukinamo imikino itatu yose yatsinze.
Ni imwe mu nyubako zibarizwa mu zigize ibitaro bya Gahini biherereye mu Karere ka Kayonza n’ubwo itagikoreshwa. Ubwo twaganiraga n’umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Gahini, Dr Ngabire Nkunda Philippe, yavuze ko iyi nzu ari inzu y’amateka. Ati: “Ni inzu y’amateka ashingiye ku kuba Umwami Mutara III Rudahigwa yarazaga kwivuriza (…)
Bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda AMAVUBI bamaze kugera I Casablanca muri Maroc, aho bagiye gukinira imikino ibiri ya gicuti
Umuryamuryango FPR-Inkotanyi mu Kagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, wishimiye kunguka abanyamuryango bashya 273, hamwe n’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza urenga amafaranga miliyoni enye, yabonetse kuri iki Cyumweru.
Ku wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022, mu masaha y’ijoro, nibwo Polisi yo mu Mujyi wa London yafashe umugabo imufatiye kuba yari yegereye isanduku irimo umugogo w’Umwamikazi Elizabeth II, aho wari uruhukiye muri ‘Westminster Hall’ kugeza ku wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022, ubwo uba ugiye gutabarizwa.
Ku wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2022, mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, hasojwe igikorwa cyari kimaze igihe cyo gushaka impano mu bana bato bakomoka muri aka karere, ndetse no mu turere baturanye, hagamijwe gushaka abana binjizwa mu ikipe y’abato ya Volleyball y’aka karere (Gisagara Volleyball Academy), iherutse (…)
Umuryango AMERWA (Association des Métis au Rwanda) ku bufatanye na Banki ya Kigali, batangije igikorwa cyitwa ‘Zamuka mugore wa Kigarama’ kigamije kuzamura abagore bitabira gahunda ya Ejo Heza.
Ubuyobozi bw’ishami rishinzwe ingufu z’amashanyarazi (REG) mu Ntara y’Amajyepfo, buratangaza ko umwaka wa 2024 uzagera abaturage bafite amashanyarazi ku gipimo cya 100%, nyuma y’uko babonye asaga miliyari 100Frw yo gukoresha.
Ikipe ya REG BBC yegukanye shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2022 itsinze Patriots BBC imikino 3-2.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 18 Nzeri 2022 mu Rwanda habonetse abantu 3 banduye Covid-19 bakaba barabonetse mu bipimo 2,095. Abantu 3 banduye babonetse i Kigali. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ari abantu 1,466.
Amakipe y’abafite ubumuga mu Karere ka Musanze, yashimwe ku mugaragaro n’ubuyobozi bw’akarere, nyuma yo kugahesha ishema batwara ibikombe icyenda mu mwaka w’imikino wa 2021-2022.
Perezida Paul Kagame, kuri iki Cyumweru tariki 18 Nzeri 2022, yageze i London mu Bwongereza, aho yagiye mu muhango wo gutabariza Umwamikazi Elisabeth II.
Ikipe ya APR FC isezerewe na US Monastir yo muri Tunisia, mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo nyuma yo gutsindwa ibitego 3-0, mu mukino wo kwishyura wabereye muri Tunisia kuri iki cyumweru.
Ikipe ya AS Kigali ikomeje mu cyiciro gikurikira, nyuma yo gutsinda ikipe ya ASAS Djibouti Télécom yo muri Djibouti igitego kimwe ku busa, mu mikino ibiri yahuje aya makipe yombi.
Ikipe ya AS Muhanga ibarizwa mu cyiciro cya kabiri, yasinyishije umunyezamu Bate Shamiru nyuma yo gutandukana na AS Kigali yakiniraga mu mwaka ushize w’imikino.
Igitaramo RAP City Season 1 cyahurije hamwe Abaraperi bakomeye hano mu Rwanda, mu ijoro ryo ku wa 17 Nzeri 2022, cyanyuze abakunzi b’iyo njyana bitabiriye igitaramo cyabereye muri BK Arena.
Perezida Paul Kagame uri i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yayoboye inama y’Itsinda ry’Abajyanama be rizwi nka ‘Presidential Advisory Council (PAC)’, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye.