Hagiye kumvwa abandi batangabuhamya mu rubanza rwa Prince Kid

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwasubitse isomwa ry’urubanza rwa Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, kubera ko hari abandi batangabuhamya bategerejwe kumvwa mu rukiko.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Ukwakira 2022, nibwo urubanza rwa Prince Kid rwari busomwe akamenya icyo urukiko rwamuhanishije cyangwa rwamugize umwere akarekurwa.

Umucamanza yavuze ko yasanze hakenewe kumvwa abandi batangabuhamya, bityo Ishimwe akazongera kugaragara mu rubanza yisobanura ku byo abo batangabuhamya bazamushinja.

Umucamanza yavuze ko abatangabuhamya bakenewe bazahamagazwa ku wa 15 Ugushyingo 2022 saa mbiri za mu gitondo, bakumvwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Prince Kid azahamagazwa yisobanure kuri ubwo buhamya buzatangwa n’abo batangabuhamya bashya, bagiye kongera kugararaga mu rukiko.

Umucamanza yavuze ko urubanza ruzakomeza kuburanishwa mu muhezo nk’uko byari bisanzwe, kubera impamvu z’umutekano w’abatangabuhamya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka