Huye: Barifuza ingemwe z’ibiti by’imbuto zihagije zo gutera

Abatuye mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, barifuza ibiti by’imbuto bihagije byo gutera, kugira ngo barusheho kurwanya imirire mibi.

Bamwe mu baje mu muganda batahanye ibiti by'imbuto byo gutera
Bamwe mu baje mu muganda batahanye ibiti by’imbuto byo gutera

Bagaragaje iki cyifuzo nyuma y’umuganda wo gutera ibigiti bakoze kuri uyu wa 29 Ukwakira 2022.

Muri uyu muganda bateye ibiti bivangwa n’imyaka bisaga ibihumbi bitatu byo mu bwoko bwa gereveriya (grevillea), kariyandara (calliandra), sederera (cedrela) n’imisave.

Hatanzwe kandi ibiti 500 by’imbuto birimo avoka, imyembe n’amapapayi ku batuye i Ruhashya, kugira ngo bajye kubyiterera iwabo. Icyakora ibi biti byabaye bikeya ugereranyije n’inyota yo kubibona aba baturage bafite.

Yohani Bizimana wivugira ko yagize amahirwe yo kubona igiti cy’umwembe ajya gutera iwe, yagize ati "Nk’ubu nashakaga igiti cya avoka, ariko ntibakimpaye bampa umwembe, ariko mbonye igiti cya avoka n’intababara n’amapapayi, byanshimisha.”

Yunzemo ati “Ipapayi ni urugemwe utera, mu mezi atandatu rukaba rweze, kandi ipapayi yera imbuto nyinshi. Mu rugo niba muriye esheshatu, icumi ukazigurisha, ukuramo amafaranga akagira icyo akumarira.”

Consolée Nyirakarangwa utabashije kubona igiti atahana na we ati “Uwaduha tukabona ibiti bitatu bitandukanye kuri buri rugo, byatugirira akamaro. Avoka ni yo ya mbere, hanyuma ikinyomoro n’ibindi, n’ubwo haboneka n’icunga ntacyo cyangwa se ipapayi.”

Joséline Manishimwe na we ati “Amapapayi nanjye ndayakeneye kuko nta n’ayo mfite, n’amacunga n’ibinyomoro cyane cyane. Avoka zo ndazifitiye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko na bo bifuza ko abaturage babona ibiti by’imbuto byo gutera, kandi ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari bageneye gushakira abaturage ingemwe 2500.

umuganda wibanze ku gutera ibiti
umuganda wibanze ku gutera ibiti

Icyakora, ngo kubera ko abaturage bakomeje kugaragaza ko bifuza byinshi, barateganya gukora ku buryo buri Kagari kagira ubuhombekero.

Ati “Turateganya kureba uko twagenda dukora pepiniyeri byibura kuri buri kagari, irimo ibiti gashingiye ku mubare w’abagatuye ndetse n’ubwoko bw’ibiti bakeneye.”

Ku rundi ruhande ariko, avuga ko nko ku bifuza avoka bashobora kuzitera mu buryo bwa gakondo, bifashishije ibibuto byazo, mu gihe batarabona izibanguriye zateguriwe mu mapepiniyeri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka