Ibi biremezwa n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Indwara zitandura muri RBC, Dr François Uwinkindi, hamwe n’abaganga bazobereye mu kuvura indwara zo mu kanwa.
Umuganga mu Ivuriro ry’Abadivantisiti riri ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo, Michel Mbonimana, avuga ko kutoga mu kanwa uretse guteza uburwayi bw’ishinya n’amenyo, hari n’izindi ndwara bitera ariko benshi batazi.
Mbonimana avuga ko iyo umuntu atoga mu kanwa udukoko dukomoka ku byo yariye duhagama mu menyo no mu ishinya, amenyo agacukuka ndetse n’ishinya cyangwa ibice biyegereye bikabyimba.
Uretse n’ibyo, iyo umuntu atoga mu kanwa ngo bituma udukoko (bacteria) twagumyemo duteza kunuka mu kanwa, bya biryo na byo bigakomeza kwihoma ku menyo.
Muganga Mbonimana avuga ko muri twa dukoko umuntu amiranye n’amafunguro yafashe, hari utujya kumunga ibice bitandukanye byo mu nda bigateza kanseri mu muhogo, mu gifu n’ahandi.
Yongeraho ko twa dukoko twororokeye mu kanwa hari igihe twinjira mu miyoboro y’amaraso ikaziba, bigatuma umutima utabona uko utera amaraso, ugatangira gukora nabi bikawuviramo uburwayi.
Mbonimana agira ati "Iyo umuntu yarwaye ifumbi cyangwa ishinya iva amaraso, udutsi (utuyoboro) twayo twinjirwamo n’udukoko kugera ubwo tugeze ku mutima, imitsi iwugaburira ikaziba."
Ibi bitangira guteza umuntu kurwara umuvuduko w’amaraso cyangwa kurwara umutima nyirizina.
Inyigo yakozwe na RBC mu mwaka wa 2018 ku bantu 2097 bagiye kwa muganga kwivuza indwara zo mu kanwa, 2/3 muri bo bari bafite amenyo yatobotse cyangwa yamanyutse bitewe no kutoga mu kanwa.
Urubuga rw’Abafaransa (Yahoo), rwanditse ko mu bantu bafite imyanda ku menyo cyangwa ku ishinya, 80% bapfa bakiri bato (bakenyutse).
Abantu bose bagirwa inama yo koga mu kanwa byibura kabiri ku munsi, mu gitondo na ninjoro uko barangije gufata amafunguro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|