Minisitiri Muhindo Nzangi Butondo ushinzwe uburezi muri Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo yarokotse impanuka y’imodoka mu mujyi wa Goma. Ni impanuka yabaye akigera mu Mujyi wa Goma avuye ku kibuga cy’indege cya Goma, imodoka yarimo igongwa n’ikamyo yabuze feri.
Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yasinyanye amasezerano n’itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Diyosezi ya Kibungo, agamije kubaka ishuri ry’incuke n’iribanza mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, arasaba abahinzi mu Ntara y’Iburasirazuba kwishakamo ibisubizo mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, buhira imyaka aho bishoboka bakanatera ibiti bivangwa nayo.
Umuherwe Oleg Tinkov washinze Banki ikorera kuri Interineti (banque en ligne) yitwa Tinkoff, yamekanye guhera mu myaka ishize, yatangaje yo yamagana intambara yo muri Ukraine.
Abarimu basaga ibihumbi birindwi baturutse hirya no hino mu gihugu bateraniye muri BK Arena, tariki ya 2 Ugushyingo 2022 mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwarimu ku rwego rw’igihugu. Icumi muri bo babaye indashyikirwa bahembwe moto.
Guhera tariki 20/11 muri Qatar haratangira igikombe cy’isi gihuza ibihugu 32, aho Maroc ari kimwe mu bihugu bihagarariye umugabane wa Afurika
Komisiyo y’Uburengenzira bwa Muntu mu Rwanda isanga mu bibangamiye uburenganzira bwa muntu, ruswa iza mu myanya y’imbere, aho ikomeje kugira ingaruka ku mibereho myiza y’abaturage, haba k’uyitanga n’uyakira.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yijeje ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Nyamirama ubuvugizi ku kongera umubare w’abaganga kubera ko uhari ari muto kandi cyakira abaturage benshi.
Ubwo yaganirizaga abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ku wa Gatatu tariki 02 Ugushyingo 2022, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yagarutse ku kibazo cy’abahora bashaka gushoza intambara ku Rwanda.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edourd Ngirente, ubwo yari mu birori byo kwizihiza umunsi wa mwarimu, yavuze ko gushyiraho Mwarimu shop (iguriro ryagenewe abarimu) basanze bigoye mu Rwanda, bahitamo kongeza umushahara wa mwarimu.
Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda rivuga ko mu mpanuka zabaye mu kwezi kwa Nzeri 2022, Umujyi wa Kigali uza imbere mu kugira umubare mwinshi w’impanuka.
Ku wa Kabiri tariki 01 Ugushyingo 2022, Paruwasi ya Zaza muri Diyosezi ya Kibungo yizihije isabukuru y’imyaka 122 imaze ishinzwe.
Niyonizera w’imyaka 18 y’amavuko wari umaze umwaka mu bitaro bya Gatunda i Nyagatare kubera imvune y’umugongo, yitabye Imana nyuma yo kubura ubuvuzi kubera ubushobozi buke bw’umuryango we.
Nk’uko bigaragazwa n’ibyavuye mu matora y’Abadepite yabaye ku wa Kabiri tariki 1 Ugushyingo 2022, n’ubwo bitaratangazwa byose, ishyaka rya Likoud rya Netanyahu ngo riri ku isonga.
Major League DJs ni itsinda rigezweho mu kuvanga umuziki na wo ugezweho witwa ‘Amapiano’. Abagize iri tsinda bategerejwe mu Rwanda mu gitaramo cyiswe ‘Amapiano To The World’, kizabera muri BK Arena.
Imirenge 59 kuri 95 igize Intara y’Iburasirazuba, ishobora guhura n’amapfa mu gihe imvura yaba ikomeje kubura, nk’uko abayobozi babigaragaje.
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abamotari banyuranya n’amategeko y’umuhanda, kuko bakomeje kuba ba nyirabayaza w’impanuka, zikomerekeramo abantu zikanahitana ubuzima bwabo, zitaretse no kwangiza ibikorwa remezo.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, witabiriye ibirori by’umunsi wa mwarimu wizihijwe tariki 02 Ukwakira 2022 muri BK Arena, yasabye abarimu gutanga uburezi n’uburere kuko ari byo bituma abanyuze imbere ye bavamo abantu bahamye.
Ku nshuro ya mbere i Kigali mu Rwanda hagiye kubera inama mpuzamahanga ya Wikipedia, izaba ihuriyemo amashami yayo atandukanye azwi nka Wikimedia.
Abaturage b’Akagari ka Rutungo na Cyamunyana mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, bivuriza ku Ivuriro rito rya Gakagati, bavuga ko hashize imyaka irindwi bizezwa ko rizaba Ikigo Nderabuzima ariko ntibikorwe, bikabagiraho ingaruka zirimo kubyarira mu ngo.
Nyuma yo gushakana bakamarana igihe kinini batarabyara, umugore wo muri Kenya witwa Nerimima Juma yabwiye umugabo we witwa Asanasi Mulingomusindi ngo ashake umugore wa kabiri, kugira ngo babyarane.
Hirya no hino mu gihugu, umubare muto w’abagore bakora mu kazi k’ubukerarugendo ukomeje kuba hasi y’uw’abagabo, kutigirira icyizere aho bamwe batinya inyamaswa no kurira imisozi, bikavugwaho kuba bimwe mu mbogamizi zibuza abagore kwitabira uwo murimo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko mu myaka itatu uhereye ubu, hagiye guterwa ibiti by’imbuto ahantu hatandukanye ku buryo bizagabanya imirire mibi, muri gahunda bise Gatsibo igwije imbuto.
Umuhanzikazi Taylor Swift yanditse amateka adasanzwe yo kuba umuhanzi wa mbere ufite indirimbo 10 zikunzwe ku rutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ‘Billboard Hot 100’.
Sosiyete 51 zasabye Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ko rwazikura mu gitabo cya sososiyete z’ubucuruzi. RDB ibinyujije ku biro by’Umwanditsi Mukuru yamenyesheje abantu bose ko izo sosiyete zandikiye Umwanditsi Mukuru zimumenyesha icyifuzo cyo kwandukurwa mu gitabo cya sosiyete z’ubucuruzi.
Ubuyobozi bwa Croix Rouge y’u Rwanda butangaza ko bugiye gutera miliyoni y’ibiti bivangwa n’imyaka, mu gufasha igihugu guhangana n’ibiza no kubungabunga ibidukikije.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda), kivuga ko muri uku kwezi k’Ugushyingo 2022 ibice byinshi by’Intara y’Iburasirazuba ndetse no mu Mayaga mu Majyepfo, hateganyijwe imvura nke ugereranyije n’isanzwe ihagwa mu mezi y’Ugushyingo.
Ibiro bya Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye unayobora Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) muri uyu mwaka, bivuga ko hagiye guterana inama y’ikitaraganya y’Abakuru b’Ingabo z’uyu muryango kubera ikibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), igakurikirwa n’iy’Abakuru b’Ibihugu.
Ku wa Kabiri tariki ya 1 Ugushyingo 2022, hatangijwe ikiciro cya gatanu cy’irushanwa rya iAccelerator, rigamije gufasha imishinga y’urubyiruko, yo guhanga udushya ndetse itanga ibisubizo ku gihugu.
Perezida Paul ku wa Kabiri tariki 1 Ugushyingo 2022, yakiriye Peter Gerber Umuyobozi Mukuru wa Brussels Airlines, Kompanyi y’indege yo mu Bubiligi, na Christina Foerster, umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Lufthansa, sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere yo mu Budage.
Abashinzwe kwita ku bana bafite imirire mibi n’igwingira mu Ntara y’Iburengerazuba bavuga ko bakomeje akazi ko gukurikirana abana bafite imirire mibi. Icyakora iyo bamwe bamaze gukira usanga abandi barwaye biyongera, ibi bigatuma iyi Ntara ikomeza kuza imbere mu kugira abana bafite igwingira ku gipimo cya 44%.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukora ibishoboka byose mu gukomeza kurinda ubusugire bw’Igihugu, n’ubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo ikomeje gushaka kuwuhungabanya ikorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, kandi ko gusakuza atari byo bizakemura (…)
Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ugushyingo 2022, habereye umwitozo wahuje inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubuzima, ku buryo bakwita ku murwayi wa Ebola igihe yaba agaragaye mu Rwanda.
Ubwo u Rwanda by’umwihariko Umujyi wa Kigali, wifatanyaga n’indi Mijyi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Imijyi, abawutuye bibukijwe ko bagomba kubungabunga ibyagezweho.
Byari nk’umunsi Mukuru ubwo abana biga mu wa Gatatu w’incuke, mu Ishuri ribanza rya EPR Karama mu Murenge wa Kigali w’Akarere ka Nyarugenge babonaga abinjiye babazaniye ibitabo, bimwe bishushanyijemo inyamaswa, ibindi biriho Izuba, Isi n’ibindi.
Abanyeshuri biga mu Ishuri ribanza rya Migeshi(EP Migeshi), binubira kuba ifunguro bakabaye bafatira ku ishuri saa sita, akenshi barihabwa hagati ya saa cyenda na saa kumi z’umugoroba, amasaha yo gutaha ya nimugoroba yegereje.
Minisiteri y’Ubuzima ya Malawi yatangaje ko umubare w’abicwa na Cholera umaze kuzamuka, ukaba ku wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022 wari ugeze ku 183. Umubare w’abandura icyo cyorezo wakomeje kuzamuka guhera muri Werurwe 2022, ubwo cyatangiraga. Ubu abamaze kucyandura baragera ku 6.056, nk’uko byagaragaye mu itangazo (…)
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Ugushyingo 2022, yagejeje ijambo ku Nteko rusange y’abagize Inteka Ishinga Amategko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), ashima imirimo bakoze mu myaka itanu bamaze.
Hari abatuye mu Mudugudu wa Gisasa mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye, bavuga ko bamaze imyaka irenga 10 batujwe, ariko ko bategereje ko bakwegurirwa izo nzu ngo bumve batuje, amaso akaba yaraheze mu kirere.
Umuraperi Kirshnik Khari Ball w’imyaka 28, wamenyekanye cyane nka Takeoff mu itsinda rya Migos, yapfuye nyuma yo kuraswa mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri i Houston.
Abafite imitungo iherereye ahagiye kwagurirwaho Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, begerejwe serivisi zituma bakosorerwa bakanakorerwa ibyangombwa by’ubutaka bubanditseho.
Mu rwego rwo kwegera abaturage, babaganirizwa kuri gahunda z’iterambere ry’akarere, kumva ibibazo byabo no kubishakira umuti hanirindwa amakimbirane yugarije imwe mu miryango, abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke batangiye icyumweru cy’Umujyanama, kuva tariki 29 Ukwakira kugeza tariki 10 Ugushyingo 2022.
Mu kiganiri cyatambutse kuri KT Radio tariki ya 31 Ukwakira 2022 cya EdTech, cyagarutse ku ikoranabuhanga mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, basanze abahungu ari bo bitabira cyane gukoresha ikoranabuhanga.
Abakinnyi y’ikipe y’igihugu ya Handball bavuye mu irushanwa rya Zone V ryaberaga i Nairobi muri Kenya, bazengurukijwe umujyi wa Kigali mu modoka ifunguye bereka abanyarwanda ibikombe bibiri begukanye
Uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umuco, Edouard Bamporiki, yajuririye igifungo cy’imyaka ine yakatiwe n’urukiko, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.
Minisiteri ishinzwe Ubutaka, Ibikorwa remezo n’Ubwikorezi muri Koreya y’Epfo, na Minisiteri y’Ibikorwa remezo y’u Rwanda, byiyemeje ubufatanye mu korohereza ingendo za rusange abaturarwanda.
Polisi y’u Rwanda irasaba abafite amashuri yigisha amategeko y’umuhanda, kwibanda ku masomo yiganjemo amakosa akorwa n’abashoferi, mu rwego rwo gukumira impanuka ziterwa n’amakosa aturuka ku batwara ibinyabiziga.
Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria David Adeleke uzwi cyane nka Davido, ari mu kababaro gakomeye nyuma yo gupfusha umwana w’umuhumgu witwa Efeanyi Adeleke w’imyaka itatu, yabyaranye na Chioma Rowland.
Umuhanzi usanzwe uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Patient Bizimana, yamaze kujya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yasanze umugore we Gentille Uwera Karamira.