Nigeria: Yavunnye ukuboko umwana we bimuviramo kuguca
Yanditswe na
Umukazana Germaine
Umugabo wo muri Nigeria yavunnye ukuboko k’umwana we w’amezi abiri amuziza kumubuza gusinzira, bamujyanye kwa muganga biba ngombwa ko baguca.

Abayobozi bo muri Leta ya Imo muri Nigeria bahise batangira ibikorwa byo gushakisha uwo mugabo wavunnye akaboko k’umwana we, kuko yahise acika.
Uwo mugabo amaze kuvuna ukuboko k’umwana ufite amezi abiri, yahise amukingirana na nyina mu nzu maze arahunga.
Nyuma uwo mugore yaje kubasha gukingura asohokana umwana amujyana kwa muganga, biba ngombwa ko akaboko bagaca.
Dr Chiedozie Mbalewe wavuye uwo mwana, yavuze ko guca akaboko byari ugutabara ubuzima bwe. Umugabo ukekwaho gukora ayo mahano yahise atoroka gusa inzego zishinzwe umutekano zatangaje ko arimo gushakishwa.
Ohereza igitekerezo
|