Abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bareke gukingiza abana imbasa

Mu gihe u Rwanda rwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara y’imbasa, Abanyarwanda bibukijwe ko batagomba kwirara ngo bareke gukingiza abana iyi ndwara, kuko bumva ko yacitse.

Abantu barasabwa gukomeza gukingiza abana imbasa
Abantu barasabwa gukomeza gukingiza abana imbasa

Mu gihe uyu munsi urimo kwizihizwa, mu Rwanda barishimira ko hashize igihe kirenga imyaka 29, imbasa itarongera kugaragara mu gihugu, kuko Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), ivuga ko kuva mu 1993 nta muntu urwaye imbasa urongera kugaragara ku butaka bw’u Rwanda, gusa ngo kuva icyo gihe kugera uyu munsi, Leta y’u Rwanda yakomeje gushyira imbaraga mu kuyikingira.

Imibare ya MINISANTE, igaragaza ko ubwitabire mu gukingiza abana imbasa buri hejuru ya 90%, ku rwego rw’Igihugu, bakaba bafite intengo yo kugera ku 100%.

Kuba hari ibihugu bituranye n’u Rwanda bikigaragaramo indwara y’imbasa, hamwe n’ibindi byo ku migabane ya Amerika, Aziya ndetse n’u Burayi, niho MINISANTE ihera isaba abaturarwanda kutirara ngo bareke kwitabira gukingiza abana inkingo zose, cyane ko ari ubuntu, kandi ugaragayeho ibimenyetso byayo bakihutira kumugeza ku ivuriro rimwegereye.

Mu butumwa Minisitiri w’ubuzima, Dr. Daniel Ngamije yageneye Abanyarwanda n’abarutuye, yagize ati “U Rwanda rurizihiza none umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara y’imbasa. N’ubwo hashize igihe kirekire iyi ndwara itagaragara mu gihugu cyacu, turashishikariza Abaturarwanda bose kutirara, no gukomeza gukingiza abana kuko inkingo ari ubuntu”.

Indwara y’imbasa iri mu bwoko butatu aribwo 1, 2 na 3, buterwa na virusi ziba mu mara, ikaba yandurira mu mwanda wo mu musarani. Indwara y’imbasa ntikira, uwagize ibyago byo kuyirwara bimuviramo ubumuga bwa burundu cyangwa urupfu.

Mu rwego rwo kuyirwanya no kuyikingira, mu Rwanda batanga ibitonyanga by’urukingo mu kanwa k’umwana, ariko kuri ubu iyo umwana ageze ku mezi atatu n’igice, ahabwa ibitonyanga, n’urukingo aterwa ku itako, rushimangira inkingo yari yahawe mbere, kuko rugabanya ibyago byo kuba uwarukingiwe yarwara imbasa, ku kigero cya 99.9%.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko bamaze gusobanukirwa n’ububi bw’indwara y’imbasa, ku buryo bitabira gukingiza abana, kandi bakabikorera igihe. Ku rundi ruhande ariko hari n’abakibifiteho imyumbire ikiri hasi, bisaba ko bakomeza gukurikiranirwa hafi, kugira ngo baganirizwe, banarusheho gusobanurirwa ububi bwayo.

Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imbasa ni ngarukamwaka, wizihizwa buri tariki 24 Ukwakira, mu Rwanda ku rwego rw’Igihugu ukaba wizihizirijwe mu Karere ka Kicukiro ku kigo nderabuzima cya Gahanga, kuri uyu wa gatanu tariki 28 Ukwakira 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka