Mu birori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 28, abatuye mu Karere ka Bugesera, bavuze ko nta kindi babona baratira Igihugu uretse amaboko yabo, kuyagiha biyubakira ibikorwa remezo badategereje ingengo y’imari.
Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 4 Nyakanga 2022, yahaye icyubahiro anambika imidali aba Jenerali babiri bahoze mu Ngabo za Ghana, ku bw’uruhare bagize mu rugamba rwo kubohora Igihugu mu 1994, bagahitamo gukora icyari gikwiye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 04 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 37, bakaba babonetse mu bipimo 2,102. Abantu 18 muri abo 37 banduye babonetse i Kigali, 9 boneka i Musanze, 3 i Rusizi, 2 i Kamonyi, 2 i Gakenke, 1 i Huye, 1 i Nyamasheke n’umwe i Karongi . Nta (…)
U Rwanda ruherutse kwakira inama ikomeye ya CHOGM ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bikoresha ururimi rw’Icyongereza bibumbiye mu muryango wa Commonwealth. Inama yamaze icyumweru cyose yasoje ku wa 25 Kamena 2022.
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutigeze ruhuga ku kijyanye no kurinda umutekano w’Igihugu, kuko urebye ku Isi yose mu bihugu bifite umutekano, u Rwanda rwaza mu bihugu bya mbere.
Tariki 4 Nyakanga 1994, imyaka 28 irashize ubwo Ingabo za RPF Inkotanyi zatsimburaga iza Leta yakoze Jenoside (FAR) mu Mujyi wa Kigali, umurwa mukuru ukajya mu maboko y’abasirikare b’Inkotanyi (RPA).
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yasabye abatuye mu Karere ka Nyaruguru gufata neza impano Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yabageneye. Izo mpano ni ibitaro bya Munini, amashuri ndetse n’Umudugudu w’Icyitegererezo watujwemo imiryango 48 itishoboye, byose biri ku Munini na byo, ndetse n’umuhanda wa Kaburimbo (…)
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubwo yari mu kiganiro kuri RBA kuri uyu wa 4 Nyakanga 2022, umunsi u Rwanda rwizihije ku nshuro ya 28 isabukuru yo Kwibohora, yasabye Abanyarwanda gukomeza kubakira ku byagezweho no kubisigasira.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko u Rwanda rutarimo kwinginga Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ngo Ingabo zarwo zibe mu bazajya muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), ariko ko uzajyayo wese ngo agomba gufasha Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda barimo M23, kwakirwa nk’abenegihugu, ndetse no kurinda u (…)
AKarere ka Gicumbi katangiye urugendo rwo kongera kuba igicumbi cy’umukino wa Handball mu Rwanda, aho hatangiye ibikorwa byo kuzamura impano z’abakiri bato muri uyu mukino
Muri iki gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 28, inararibonye muri Politiki y’u Rwanda, Hon Sheikh Abdul Karim Harerimana, asobanura ko u Rwanda rwibohoye indwara zose zica umuryango w’abantu.
Umusaza Mabano warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yarakoreye Perefegitura ya Butare kuva mbere ya Jenoside, avuga ko abakorera Leta muri iki gihe bari bakwiye gutanga serivisi nziza kuko bo bakorera mu mwuka mwiza.
Tariki ya 03 Nyakanga 2022, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Senegal bitabiriye urugendo rwo gusoza gahunda bakoze mu gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 rwiswe ‘Intambwe Miliyoni hibukwa Abatutsi basaga Miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Urwo rugendo rwateguwe (…)
Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu idasanzwe, yemeje ko miliyari 16Frw yo mu ngengo y’imari ya 2022/2023, zizakoreshwa mu kubaka imihanda izasiga ihinduye isura y’umujyi wa Gisenyi.
Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya hamwe n’umutwe ushyigikiwe n’icyo gihugu kurwanya Ukraine witwa LPR, batangaje ko bafashe umujyi wa nyuma w’Intara ya Lughansk muri Ukraine witwa Lysychansk, wari ukigenzurwa n’Ingabo za Ukraine.
Guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Nyakanga 2022, i Kigali mu Rwanda haratangira irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wa Tennis rizwi nka “Davis Cup”, akaba ari bwo bwa mbere rihabereye mu mateka yarwo.
Rumwe mu rubyiruko ruvuga ko kuba rwamenye ko bamwe mu basirikare b’Inkotanyi biyambuye icyubahiro bari bafite mu gisirikare cy’Igihugu bari barahungiyemo, kugira ngo babohore u Rwanda, byabahaye isomo ryo kwitangira Igihugu, mu gihe byaba bibaye ngombwa nabo batarebye icyubahiro bafite.
Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Arkansas, ikomeje iperereza ku rupfu rw’umwana wa Bazivamo Christophe witwa Hirwa Nshuti Bruce witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 28 Kamena 2022.
Komite y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yatangaje ko Igikombe cya Afurika cya 2023 cyari giteganyijwe mu mpeshyi ya 2023 cyimuriwe mu mwaka wa 2024 n’ubundi kikazabera muri Côte d’Ivoire cyagombaga kubera.
Ikipe y’umupira w’amaguru y’Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga ni yo yegukanye igikombe kijyanye no kwizihiza ku nshuro ya 28 umunsi wo Kwibuhora, nyuma yo gutsinda Umurenge wa Nyamabuye ibitego bitatu ku busa (3-0), ukaba wabaye ku Cyumweru tari 3 Nyakanga 2022.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 03 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 79, bakaba babonetse mu bipimo 3,064. Abantu 25 muri bo babonetse i Kigali, 14 baboneka i Burerea, 11 i Muhanga, 9 i Rusizi, 8 i Karongo, 3 i Rusizi, 2 i Nyanza, 2 i Musanze, 2 i Rubavu, 2 i (…)
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yasezerewe mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi nyuma yo kunanirwa kwerekeza mu gice cya nyuma cyo gushaka itike y’igikombe cy’Isi. Nyuma yo gutsindwa na Tunisia amanota 76 kuri 66 ku mugoroba tariki 03 Nyakanga 2022 byatumye urugendo rw’ikipe y’Igihugu rushyirwaho akadomo bituma u (…)
Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye gushora agera kuri Miliyoni 600 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu mwaka w’ingengo y’imari 2022/23, agakoreshwa mu bikorwa byo kwagura ‘Imbuga City Walk’, ahazwi nka ‘Car free zone’ ahantu ho kuruhukira no kwidagadurira.
Mu gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 28, iba tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka, Abahanzi nyarwanda bakoze igitaramo cyo gushimira Inkotanyi ko zabohoye u Rwanda.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, arasaba abayobozi b’amakoperative kunoza imicungire yayo, kuko iyo bakoze nabi koperative zigahomba bica intege abashaka kuyitabira. Guverineri Kayitesi yabitangaje tariki 02 Nyakanga 2022 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’amakoperative mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka (…)
Mu gihe hari gusozwa shampiyona y’icyiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri muri Handball, ikipe ya Gicumbi na Police HC ni zo zigiye guhatanira igikombe
Nyuma y’aho bitabiriye inama y’ababyeyi bamwe muri bo bakanyagirwa, biyemeje kubakira inzu mberabyombi ishuri ryisumbuye rya Stella Matutina rirererwamo abana babo nk’ikimenyetso cyo kwibohora byuzuye.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Dr Cheikh Sarr nta mpinduka yari yakoze ugereranyije n’ababanje mu kibuga ubwo u Rwanda rwakinaga na Sudani y’Epfo ku munsi wari wabanje.
Inzozi Jackpot Lotto ubu igeze ku mafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni icumi, kandi gukina byarorohejwe. Uyu mukino ugiye kuba umukino abantu benshi bakunda kuko uburyo bwo gukinamo bwavuguruwe. Abantu 1,589 ni bo batsindiye amafaranga 3,392,000 ku wa 26 Kamena muri uyu mwaka wa 2022.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 02 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 70, bakaba babonetse mu bipimo 3,706.
Mu Karere ka Bugesera, icyumweru cyo kwibohora cyatangiye ku itariki 27 Kamena kikazasozwa ku itariki 4 Nyakanga 2022, kirasoza hatashywe ibikorwa remezo bitandukanye birimo, inzu zubakiwe abatishoboye mu Mirenge itandukanye, imiyoboro y’amazi, inzu y’ababyeyi(maternité), n’ibindi.
Abahoze mu nzego nkuru z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu n’abakirimo, banenze impamvu Intara y’Amajyaruguru ikomeje kuza inyuma mu bikorwa binyuranye by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu gihe ifatwa nk’Intara ikize kuri byinshi.
Abagize urugaga rw’abikorera mu Karere ka Musanze (PSF) banenze abahoze bikorera bishoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bica bagenzi babo n’abakiriya babo, bakaba biyemeje gukora impinduka, birinda ko amarorerwa yakozwe na bamwe mu bababanjirije atazongera ukundi.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’Ikigo gikodesha amagare cyitwa Guraride, bavuga ko hagiye kuza amagare aterera imisozi bidasabye kunyonga kuko akoresha bateri z’amashanyarazi.
Major Gen Augustin Turagara, Umuyobozi Mukuru w’ikigo cya Gisirikare cya Kanombe, avuga ko inzira y’ibiganiro (Siyasa), iba nziza ariko iyo byanze ukoresha isasu, kubera ko isasu rishobora gutuma byumvikana.
Minisitiri w’Ubumwe bw’ Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, yumviswe n’urukiko rwa rubanda rwa Paris, mu rubanza ruregwamo Laurent Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro, ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 01 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 63, bakaba babonetse mu bipimo 3,840.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Nyakanga 2022, ikipe ya Liverpool yongereye amasezeramo umukinnyi wayo Mohamed Salah ukomoka mu gihugu cya Misiri amaezerano y’imyaka ibiri.
Ni umukino watangiye u Rwanda rusabwa gutsinda Sudani y’Epfo kuko mu duce tubiri tw’iri rushanwa twari tumaze gukinwa, u Rwanda rwari ku mwanya wa nyuma n’amanota 3, mu gihe Sudani y’Epfo yo yinjiye muri uyu mukino ifite amanota 6 kuko yatsinze imikino yose.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, Kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Nyakanga 2022, yakiriwe na Evariste Ndayishimiye, Perezida w’u Burundi amushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buvuga ko Akarere kamaze amezi icyenda kari muri gahunda yo gukangurira abaturage kubana mu buryo bwemewe n’amategeko mu bukangurambaga bise ‘Akaramata’.
Ubuyobozi bw’uruganda rwa CIMERWA rukora sima, buratangaza ko mu gice cya mbere cy’umwaka w’imari, ni ukuvuga mu mezi atandatu yarangiye tariki 31 Werurwe 2022, urwo ruganda rwacuruje Miliyari 44 z’Amafaranga y’u Rwanda, hakaba harimo inyongera ya 45% bagereranyije n’ayo bacuruje mu gihe nk’icyo mu mwaka wabanje.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko imihigo yahizwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2021/2022, uko yari 89, ubu 82 yamaze kweswa 100%, gugashimira abaturage babigizemo uruhare.
Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yatoye Ingengo y’Imari ingana n’Amafaranga y’u Rwanda miliyari 137 na miliyoni 500 azakoreshwa mu mwaka wa 2022/2023, hakazavamo ayo kubaka za ruhurura no guhanga imirimo mishya irenga ibihumbi 40.
Abaturage 154 bo mu Karere ka Ngororero bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe borojwe amatungo magufi, baratangaza ko bafite inyota yo kuva mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe nabo bakiteza imbere.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Cyahoze ari Komini Muhazi, Umurenge wa Gishari w’ubu, bavuga ko bahangayikishijwe n’imyitwarire ya bamwe mu basoje ibihano byabo, kubera ko bagihakana uruhare rwabo muri Jenoside ndetse ntibabwize ukuri abana babo ibyaha bafungiwe.
Abagabo bo mu Kagari ka Karama mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bibumbiye mu Rubuga rw’abagabo, bagamije gukemura ibibazo by’amakimbirane mu ngo, ashobora gutuma habaho no kwicana hagati y’abashakanye.
Gakenke na Gicumbi ni uturere twashimiwe ko dukomeje guhesha ishema Intara y’Amajyaruguru mu kwitwara neza muri gahunda z’imihigo zinyuranye za Leta, aho utwo turere twombi twatwaye ibikombe bine mu bikombe bitanu byatanzwe.
Abarokokeye Jenoside muri Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, bavuga ko batereranywe n’abakabatabaye harimo abaganga, aribo bagombaga kugira uruhare runini mu kubarindira ubuzima.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Umuryango nyarwanda utari uwa Leta ASOFERWA, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, tariki 30 Kamena 2022 bahuriye mu bikorwa byo kurwanya indwara ya Malaria byabereye mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka (…)