- Abarimu bagira uruhare runini mu gufasha umunyeshuri kumenya icyerekezo cy’ubuzima
Byavugiwe mu kiganiro cyatambutse kuri KT Radio tariki ya 27 Ukwakira 2022 ku bufatanye na Mastercard Foundation, kivuga ko mwarimu ashobora gufasha umunyeshuri kugera ku nzozi ze bikazamugirira akamaro mu buzima.
Abarezi bagaragaje ko umwarimu afite uruhare runini rwo kuvumbura icyo umwana azaba cyo, igihe arimo kumuha amasomo.
Kanakuze Clotilde ni umurezi kuri G.S. Notre Dame du bon Conseil Byumba, avuga ko uko aganira n’umwana agenda abona ibyo akunda, ndetse akamufasha kugera ku nzozi ze no kumukundisha ibyo yiga.
Ati “Uko wigisha umwana uhita ubona amasomo yumva neza kandi vuba, ubona rero n’uburyo bwo kumufasha guhitamo ishami yakurikira kugira ngo bimworohere mu myigire ye”.
- Kanakuze Clotilde
Ikindi gishobora gutuma mwarimu afasha umunyeshuri kugera ku nzozi ze ni imyitwarire amubonana, kuko nayo iri mu bintu bigize wa mwana ndetse bikagaragariza mwarimu impano uwo yifitemo.
Réné David Nsabimana, umurezi kuri Nyabikenke TVET School, avuga ko kugira ngo bamenye icyo umwana azaba bituruka ku biganiro bagirana hagati yabo, ndetse rimwe na rimwe muri ibyo biganiro bagirana n’abana bakagenda babaza icyo bazaba cyo mu gihe kizaza.
Ati “Twe muri TVET tubanza no kubaganiriza tukumva icyo bakunda, noneho tukamenya icyo tubafasha mu gukurikira mashami tuba dufite mu kigo”.
Nsabimana avuga ko umwarimu ashobora no kurebesha amaso akabona impano umwana yifitemo, bitewe n’ibikorwa bye n’uburyo yitwara mu bandi ndetse n’ibyo akunda.
- Réné David Nsabimana
Icyo mwarimu amufasha ni ugukuza impano ye kugira ngo izamugirire akamaro, ndetse bizanamufashe kugera ku nzozi ze.
Nsabimana ariko asanga ababyeyi benshi bataragira umuco wo gukurikirana abana babo, ngo bamenye neza uko biga banabafashe kugera ku nzozi zabo.
Mu Rwanda tariki ya 2 Ugushyingo 2022, bazizihiza umunsi mukuru wa mwarimu mu rwego rwo kuzirikana uburere n’uburezi aha abamunyura imbere bose.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|