Nyuma yo kurwara ‘stroke’ yabonye inzobere zimufasha gusubira mu mirimo

Samira Umutoni w’imyaka 25, yagize ikibazo cyo guturika kw’imiyoboro y’amaraso mu bwonko bimuteza ubumuga, ariko ubu akaba yasubiye mu mirimo yo guteka abifashijwemo n’abaganga b’inzobere bitwa ‘Occupational therapists’.

Ku wa Kane tariki 27 wari umunsi mpuzamahanga wahariwe aba Occupational therapists
Ku wa Kane tariki 27 wari umunsi mpuzamahanga wahariwe aba Occupational therapists

Kuva mu 2013 ubwo yagira icyo kibazo cya stroke kugeza ubu, Umutoni yari kuba akiri ku buriri yitabwaho mu buryo bwose haba mu kwiherera, gutamikwa amafunguro, kuhagirwa, kwambikwa n’ibindi.

Abaganga basanzwe icyo bakoze kwari ukumuvura kugira ngo bitamuviramo urupfu, ariko umurimo wo kumubyutsa no gufasha ingingo z’umubiri we kongera gukora uharirwa aba Occupational therapists.

Umutoni agira ati "Ubu maze gusubirana hafi 60% by’umurimo nakoraga wo guteka, kuko ndabikunda. Gusa icyo ntashobora ubu (kubera ingingo zimwe zabaye pararize), ni uguterura cyangwa gutereka inkono ku ziko ariko indi mirimo yose mba nayikoze."

Kutamenya akamaro k’aba Occupational therapists bafasha abafite ubumuga kwifasha imirimo itandukanye ya buri munsi, byatumye Kaminuza y’u Rwanda (Ishami ryigisha Ubuvuzi UR-GMHS), ifatanya na bo kwizihiza umunsi wabahariwe ku wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’aba Occupational therapists mu Rwanda (RWOTA), Epiphanie Murebwayire, avuga ko aba bakozi bakiri bake cyane mu Gihugu, nyamara kwa muganga no ku mashuri hari abarwayi n’abana benshi bakeneye ubufasha.

Murebwayire ukora mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe akomeza agira ati "Buri cyumweru kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu twakira abarwayi batari munsi ya 50 bakeneye ubufasha bwacu, kandi turi babiri gusa."

Avuga ko ku bindi bitaro henshi mu Gihugu nta bahari, kuko Umuryango RWOTA ufite abatarenga 41 hose mu Rwanda.

Umuyobozi w’Umuryango ’Love with Actions’ ufasha abana bafite ubumuga mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, Gilbert Kubwimana, avuga ko aba Occupational therapists, bashoboza abana kwifasha no kumva neza amasomo asanzwe Minisiteri y’Uburezi itanga ku Ishuri.

Samira Umutoni wavuwe indwara yo mu bwonko agahita agira ubumuga, ubu yongeye kuba muzima kubera abo baganga
Samira Umutoni wavuwe indwara yo mu bwonko agahita agira ubumuga, ubu yongeye kuba muzima kubera abo baganga

Umwarimu wigisha aba Occupational therapists muri Kaminuza y’u Rwanda, Kareem Kayode Ayodeji, avuga ko uyu murimo ukeneye kwigwa kugera muri Kaminuza, bitewe n’uko abawukora bagomba kuba bazi imitekerereze n’imikorere y’umubiri w’umuntu.

Kaminuza y’u Rwanda ivuga ko kugeza ubu abarimo kwiga kuba aba Occupational therapists ari 39, ariko ngo bafite impungenge z’uko batazihutira kubona akazi bitewe n’uko umurimo bakora utazwi na benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka