Abaturage barasabwa guhindura imyumvire ku kubungabunga ibidukikije

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc, arasaba abaturage guhindura imyumvire ku kubungabunga ibidukikije, kugira ngo hirindwe ingaruka zirimo no kubura imvura, bishobora guteza inzara mu bice bitandukanye.

Minisitiri Mujawamariya yabwiye abaturage ko intego yo kubungabunga ibidukikije yagezweho ariko bigomba gukomeza
Minisitiri Mujawamariya yabwiye abaturage ko intego yo kubungabunga ibidukikije yagezweho ariko bigomba gukomeza

Yabitangarije mu muhango wo gutangiza umushinga wo kubungabunga ibidukikije mu Karere ka Gakenke, aho yagaragaje ko Minisiteri y’ibidukikije ifite gahunda yo gufasha abaturage kurwanya isuri no kurondereza ibicanwa, kugira ngo Igihugu kidahura n’ikibazo cy’ubutayu.

Minisisitiri Mujawamaliya agaragaza ko mu mwaka wa 2020-2024, u Rwanda rwahize kuba rufite nibura ubuso buteyeho amashyamba kugeza ku gipimo cya 30%, uwo muhigo ukaba wareshejwe mu mwaka wa 2022 kuko rwageze kuri 30.4%.

Dr. Mujawamaliya avuga ko gahunda ari ugukomeza kubungabunga ibidukikije birimo n’amashyamba, kugira ngo iyo ntego yagezweho idasubira inyuma, asaba abaturage guhindura imyumvire yo gukoresha neza amashyamba.

Minisitiri Mujawamariya yifatanyije n'abaturage gutangiza umushinga wo kubungabunga ibidukikije
Minisitiri Mujawamariya yifatanyije n’abaturage gutangiza umushinga wo kubungabunga ibidukikije

Yatanze urugero ko kwangiza ibidukikije byagize ingaruka ku gihembwe cy’ihinga 2022 A, aho kugeza ubu imvura ikomeje kuba nke, bikaba bishobora guteza inzara hirya ngo hino.

Agira ati “Njyewe nkunze kuvuga ko ari amapfa, imvura twarayitegereje twarayibuze, izuba ryaracanye byose kubera imihindagurikire y’ibihe. Tugomba kugira imyumvire yo kugira imisozi itoshye, niba umuntu atemye igiti kimwe atere bibiri kugira ngo twirinde ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe”.

Minisitiri Mujawamaliya avuga ko mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, hatangijwe umushinga w’imyaka itanu uzatwara amafaranga agera kuri miliyali umunani, zo gufasha kubungabunga ibidukikije mu turere twa Gakenke mu Ntara Amajyaruguru na Kirehe mu Burasirazu.

Avuga ko uwo mushinga ugamije kurwanya isuri haterwa ibiti, guca imirwanyasuri, gutanga imbabura zironderza ibicanwa, gufasha abaturage mu nyubako zirwanya imihindagurikire y’ibihe, kuvugurura no gutera amashamba.

Minisitiri Mujawamaliya avuga ko ingaruka zo kwangiza ibidukikije zatumye imvura y'Umuhindo iba nke
Minisitiri Mujawamaliya avuga ko ingaruka zo kwangiza ibidukikije zatumye imvura y’Umuhindo iba nke

Agira ati “Niyo mpamvu dusaba abaturage kudufasha guhindura imyumvire, tukagabanya ibicanwa, tukagabanya igihe tumara dutetse, tuzubakira ingo zisaga 500, tuzihe ibigega bifata amazi, kugira ngo n’abandi barebereho barwanye isuri, batere imbuto z’indobanure, ibiti bivangwa n’imyaka kugira ngo imisozi yacu ibe itoshye”.

Minisitiri Mujawamaliya avuga ko imirimo yo kurwanya ihungabana ry’ibidukikije izanatanga akazi ku baturage bakazigamira amashuri y’abana, ubwisungane mu kwivuza no guteza umuryango Nyarwanda imbere.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla, ahatangirijwe umushinga wo kubungabunga ibidukikije, asaba abaturage kugira uruhare mu kwirinda ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe kuko ari bo bigiraho ingaruka zihuse.

Yavuze ko uwo mushinga uzafasha Akarere ka Gakenke guhangana n’ibiza bikunze kukibasira, bikangiza bikabije ibidukikije, bitaretse no guhitana ubuzima bw’abaturage, abasaba kuwugira uwabo no kuzawubyaza umusaruro bakiteza imbere.

Abaturage bashishikarijwe kugira uruhare mu kubuganbunga ibidukikije
Abaturage bashishikarijwe kugira uruhare mu kubuganbunga ibidukikije

Agira ati “Kurwanya isuri bifitiye akamaro mbere na mbere umuturage, namwe mudufashe kurinda ko ibiza bikomeza kutwangiriza. Uyu mushinga uzadufasha kurwanya isuri mu mirima yacu, kubona ibiti by’imbuto n’ibivangwa n’imyaka, aya mahirwe tubonye ntaducike”.

Abaturage bo mu turere twa Gakenke na Kirehe batangiye kubyaza umusaruro umushinga wo kubugabunga ibidukikije, bishimira kuba imirima yabo irwanyijeho isuri, kandi bagiye kurushaho kongera umusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abayobozi bakurikiranire hafi imigano iri guterwa mu nkengero z’imigezi no mu mibande,banakomeze ubukangurambaga .

Anastase yanditse ku itariki ya: 30-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka