Perezida Kagame yasuye Umujyi wa Maputo aganiriza abaturage (Amafoto)

Perezida Paul Kagame wagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe muri Mozambique, yatembereye Umurwa mukuru w’icyo gihugu, Maputo, ndetse asura isoko riri hafi y’inyanja, aganira n’abaturage.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu dukesha iyi nkuru, byatangaje ko Perezida Kagame yasuye ibi bice bitandukanye aherekejwe na mugenzi we Philippe Nyusi, ndetse aganiriza abaturage ku bufatanye bw’u Rwanda na Mozambique.

Perezida Kagame yageze i Maputo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, yakirwa na Perezida Filipe Nyusi, bagirana ibiganiro byabereye mu muhezo.

Ni ibiganiro byakurikiwe n’inama aba bayobozi bombi bagiranye hari n’intumwa z’u Rwanda n’iza Mozambique, haganirwa ku bufatanye n’imikoranire mu nzego zitandukanye.

Bamwe mu bayobozi bari mu itsinda riherekeje Perezida Kagame, barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique Claude Nikobisanzwe, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka