Niyo Bosco yasezeye muri ‘MI Empire’

Mu ibaruwa umuhanzi Niyo Bosco yandikiye sosiyete MI Empire yakoranaga na yo asezera, yatanze impamvu ebyiri zatumye ahitamo gutandukana na Mulindahabi Iréné bari bamaze igihe bakorana, zirimo kuba hari amafaranga bumvikanye adahabwa.

Umuhanzi Niyo Bosco
Umuhanzi Niyo Bosco

Ibyo Niyo Bosco ashinja MI Empire ni ukuba batamukorera ibihangano nk’uko biri mu masezerano, ikindi avuga ni uko kuva batangira gukorana atarahabwa 30% by’amafaranga aturuka ku mbuga nkoranyambaga zirimo na You Tube.

Asezeye nyuma yiminsi amaze yandika ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ko atishimiye imikoranire ye na MIE.

Mu ibaruwa yagize ati “Ntabwo ndi gukunda uwo ndi kuba we, ntabwo byumvikana nk’ibisanzwe ariko nkumbuye ahahise hanjye kuruta ejo hazaza. Ndumva nacitse intege cyane”.

Uyu ni umuhanzi umaze kwandikira indirimbo abahanzi benshi bakomeye mu Rwanda, impano ye ikaba idashidikanywaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

komeza wihangane kuko uwihanganye niwe unesha kand kugirango ubinyuremoneza neza bigusaba kwihangana yari umufana wawe David.

David guturuka katabagemu yanditse ku itariki ya: 15-04-2023  →  Musubize

Byashoboka ko atabona ibyo yatekerezaga kubona,kubw’imikoranire mibi,ariko kwifuza kuba uwo yari we mbere ndumva byaba atari byiza kuko buri munsi umuntu muzima ahora yifuza gutera imbere.Gusa ,abantu nabo bage biga kuba inyangamugayo.Mudushakire n’icyo MIE nabo babivugaho.

SINUMAX CON BAO yanditse ku itariki ya: 29-10-2022  →  Musubize

NAKUNDI IHANGANE YARI UMUFANA WAWE GIZZO

GIZZO yanditse ku itariki ya: 29-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka