Abanyarwanda barasabwa kudatererana abafite uburwayi bwo mu mutwe

U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza umunsi wahariwe ubuzima bwo mu mutwe uba tariki ya 27 Ukwakira, Abanyarwanda bahamagarirwa kugira uruhare mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe, cyane cyane ababyeyi basabwa gufasha abana kwigirira icyizere, kumva bafite agaciro no kwiyakira bityo bakagira ubuzima bwiza bwo mu mutwe.

Abafite uburwayi bwo mu mutwe hari imirimo bakora ibafasha mu buzima babamo
Abafite uburwayi bwo mu mutwe hari imirimo bakora ibafasha mu buzima babamo

Ni umunsi ubaye Leta y’u Rwanda yarashyizeho ubuvuzi bw’ibanze ku bafite uburwayi bwo mu mutwe, kuva mu bitaro by’uturere kugera ku bigo nderabuzima.

Impuguke zivuga ko ubuzima bwo mu mutwe butuma umuntu atandukanya imikorere n’imitekerereze n’undi, umuntu wagize uburwayi bwo mu mutwe buboneka mu gihe yagize impinduka z’imitekerereze, imikorere n’imyitwarire, kuko akora ibitandukanye n’ibyo asanzwe akora, icyakora ngo igisubizo si ukumutererana ahubwo ni ukumuba hafi kuko avurwa kandi agakira.

Umwe mu bagize uburwayi bwo mu mutwe akavurwa agakira, avuga ko babanje kumujyanwa mu nsengero byitwa amadayimoni, ubundi bamujyana mu Kinyarwanda ariko gutinda kujyanwa kwa muganga bigatuma uburwayi burushaho kwiyongera.

Ati “Nafashwe n’uburwayi bwo mu mutwe niga mu mashuri abanza banjyana mu Kinyarwanda bampa imiti biroroha, ariko ndangije Kaminuza nongeye kugira ibibazo ndetse naba ndi mu kazi kakazamba, uko bagiye bansengera banjyana mu Kinyarwanda byarorohaga ariko ntibikire, kugeza umuryango ubonye ko amafaranga abashizeho banjyana kwa muganga. Ubu narakize sinkigira ikibazo.”

Iyakaremye Jean Claude ufite umwana wagize uburwayi bwo mu mutwe, avuga ko umwana we yakoze impanuka atangira kugira imyitwarire idasanzwe.

Ati “Umwana wanjye yari asanzwe ari muzima, ariko aho akoreye impanuka yatangiye kujya yitura hasi arimo gukina n’abandi, nihutiye kumujyana kwa muganga bambwira ko afite ikibazo ashyirwa ku miti, ubu ariga kandi baracyamukurikirana, nizera ko azakira akagira ubuzima bwiza.”

Iyakaremye asaba Abanyarwanda kudaha akato abafite uburwayi bwo mu mutwe, kuko bashobora kuvurwa bagakira.

Ati “Ntekereza ko umwana wanjye iyo mutindana uburwayi bwari kwiyongera, ariko kubera nihutiye kumugeza kwa muganga, mfite icyizere ko azakira. Ndasaba abantu bose kudashyira mu kato ufite uburwayi bwo mu mutwe, ahubwo bihutire kumugeza kwa muganga.”

Abanyarwanda barasabwa kudatererana abafite uburwayi bwo mu mutwe
Abanyarwanda barasabwa kudatererana abafite uburwayi bwo mu mutwe

Nyirahabimana Jacqueline, umuganga muri CARAES Ndera, yabwiye Kigali Today ko abantu bagira uburwayi butandukanye harimo imyitwarire itandukanye, benshi bajyanwa kwa muganga ariko ngo hari abafite agahinda gakabije, abagira amarangamutima menshi cyangwa makeya kandi abo bose iyo bagannye amavuriro baravurwa.

Umuyobozi w’Ishami rya RBC rishinzwe ubuzima bwo mutwe, Dr Yvonne Kayiteshonga, avuga ko nta muryango udafite umuntu wigeze guhungabana kandi abantu bagomba kubibona nk’ibintu bisanzwe, ahubwo asaba Abanyarwanda kwita ku bana bafite ibibazo byinshi bibazaho no kwitabwaho bagahumurizwa, kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza.

Ruhamyambuga Olivier, Umunyamabanga Nshingwbaikorwa w’Akarere ka Rubavu, avuga ko umuryango nyarwanda ufite byinshi bitera ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe, ariko harimo ibishobora kwirinda nk’inzoga z’inkorano n’ibiyobyabwenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka