U Rwanda rwatorewe kwakira Icyicaro cy’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti (African Medicines Agency - AMA). Ni icyemezo cyafatiwe mu nama Nyobozi y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yabereye i Lusaka muri Zambia.
Mu ma saa cyenda z’urukerera rwo ku itariki 17 Nyakanga 2022, ikamyo ya BRALIRWA yafashwe n’inkongi y’umuriro, Polisi ikorera i Musanze mu ishami rishinzwe kuzimya inkongi iratabara.
Nyuma y’igihe ikipe ya FC Barcelona yifuza rutahizamu Robert Lewandowski wakiniraga ikipe ya Bayern Munich n’ibiganiro by’igihe kirekire, amakipe yombi yemeje ko yamaze kumvikana ku igurwa ry’uyu mugabo w’imyaka 33.
Uwitwa Mutiganda Jean De la Croix ukora umwuga w’ubwubatsi(umufundi) avuga ko ababazwa no kubona hari abana batiga kubera ubukene no kutagira amashuri hafi, akaba yariyemeje gushyira ishuri iwabo mu Kiliza, mu Kagari ka Nyabikenke mu Murenge wa Bumbogo w’Akarere ka Gasabo.
Urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga ruri mu Rwanda muri gahunda yo kureba, kumenya no gusobanukirwa byinshi ku mateka y’u Rwanda. Ku wa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2022, urwo rubyiruko rwagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, Maj Gen Emmanuel Bayingana, (…)
Ubwo ku wa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2022 ikipe ya FC Barcelona yerekezaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myiteguro y’umwaka w’imikino wa 2022-2023, iyi kipe yagiye idafite umutoza wayo mukuru Xavi Hernandez biturutse ku kuba yarabaye muri Iran.
Nyuma y’uko umukino wa Inzozi Jackpot Lotto wavuguruwe, ubu biroroshye gukina ukaba watsindira Miliyoni icumi (10,000,000Frw). Abantu 4,541 begukanye ibihembo mu cyumweru gishize.
Muri shampiyona ya Afurika ya Taekwondo iri kubera mu Rwanda, igihugu cya Maroc ni cyo cyaraye ku mwanya wa mbere mu cyiciro cya Kyorugi cyaraye gitangiye kuri uyu wa Gatandatu.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abantu 25 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 3,390.
Asaga Miliyoni imwe y’Amadolari ( Asaga Miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda) ni yo agiye gushorwa mu gutegura igishushanyo mbonera cy’imicungire y’amazi y’imvura mu Mujyi wa Kigali (Kigali’s Stormwater Management Master Plan), bikaba biteganyijwe ko kizaba cyamaze kuzura bitarenze umwaka wa 2024, aho gitegerejweho kuzafasha mu (…)
Polisi y’u Rwanda yihanangirije abakora ubucuruzi butemewe bw’ibikomoka kuri peteroli, ndetse n’ababibika mu ngo batuyemo, mu rwego rwo kwirinda impanuka bitera zirimo no kubura ubuzima.
Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Juvenal Marizamunda yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Bwami bwa Eswatini ku butumire bwa mugenzi we ushinzwe Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (HMCS), CG Phindle Dlamini.
Ku wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022, mu masaa sita z’amanywa, imodoka yerekezaga i Gishamvu ho mu Karere ka Huye yakoreye impanuka ahitwa i Nyanza mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, uwari utwaye imodoka (shoferi) ahita apfa.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda byatangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2022, ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyize Dr Didas Kayihura Muganga ku buyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda.
Banki ya Kigali (BK), yafunguye ishami rizajya ryita ku bakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse (SME Center), mu rwego rwo gukomeza kubafasha mu iterambere ryabo, no kuborohereza kubona serivisi zihuse.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abantu 24 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 3,596.
Abasirikare bakuru barimo Maj Gen Safari Ferdinand wigeze kuba umuvugizi mukuru mu ngabo z’u Rwanda bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, bashimirwa umusanzu batanze mu kubungabunga umutekano w’Igihugu.
Abantu bakunda kuminjira umunyu mu biryo bafite ibyago biri ku kigero cya 28% byo gupfa vuba ugereranyije n’abarya umunyu utetse mu biryo. Umwarimu muri Kaminuza ya Tulane Lu Qi mu ishami ry’ ubuvuzi rusange, mu bushakashatsi yakoze yavuze ko kongera umunyu mubisi mu biryo (kuminjira) igihe umuntu ari kurya aba yiyongerera (…)
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Uganda, tariki 14 Nyakanga 2022, byatangaje ko abantu bagera mu majana bishwe n’inzara muri zimwe mu ntara zikennye mu gihugu.
Abadozi bo mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe bibumbiye muri Koperative ‘Twiyubake abadozi ba Gasaka’ bakora ibikoresho by’isuku y’abagore n’abakobwa bikunze kwitwa ‘cotex’ bimeswa bigakoreshwa inshuro nyinshi, ariko kubona ibyo bakenera kwifashisha bihagije ntibiboroheye.
Bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali baravuga ko hari zimwe muri serivisi zikigaragaramo ibyuho bya ruswa, bagatinya gutanga amakuru kubera gutinya kwiteranya.
Bamwe mu bakinnyi bafite izina rikomeye ku isi mu mukino wa Taekwondo, bari mu Rwanda aho bitabiriye shampiyona ya Afurika iri kubera mu Rwanda
Abacuruzi b’imboga n’imbuto n’abacuruza inyama mu isokro rishya rya Muhanga, baravuga ko ibicuruzwa byabo bitacyangirika, nk’uko byari bimeze bakiri mu gice cyo hejuru mu nyubako y’iryo soko, kuko ubu bimuriwe mu nyubako yo hasi.
Icyemezo cyo guhagarika isimburana ry’Abasirikare n’Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Mali, kije nyuma y’iminsi ine gusa, abasirikare 49 ba Côte d’Ivoire bafatiwe ku Kibuga cy’indege cya Bamako muri Mali, bakaba barafashwe nk’abacanshuro nk’uko byatangajwe na Leta ya Bamako.
Mu gihe abamotari bavuga ko batemera gukoresha imashini za mubazi kuko ngo zibahombya, Polisi y’u Rwanda yo irabibategeka kubera inyungu z’umutekano wabo n’uw’abaturage muri rusange.
Donald Trump yatangaje iby’urwo rupfu rw’uwahoze ari umugore we, Ivana Trump, ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 14 Nyakanga 2022, bakaba bari barashakanye mu 1977, nyuma baza gutandukana mu 1992.
Abana bo mu Murenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera, by’umwihariko abo mu Kagari ka Ramiro, kubona ifunguro ryiza ku ishuri byatumye barushaho kwitabira kwiga, bitandukanye n’uko byari bimeze mbere kuko ubu batagita ishuri.
Perezida wa Sri Lanka, Gotabaya Rajapaksa, yohereje ibaruwa kuri email yo kwegura ku mirimo, nyuma yo guhungira mu gihugu cya Singapore.
Bamwe mu bagore bo mu Mudugudu wa Seka, Akagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu, bavuga ko gutanguranwa amazi kubera ibura ryayo byari byarabateje amakimbirane mu miryango, kuko abagabo batabashiraga amakenga ku kubyuka ijoro bajya kuyashaka, ariko ubu kuva bayegerezwa kandi ahagije, icyo kibazo ngo ntikikiriho.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) irasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kwihutisha gahunda yo gutunganya ubuhumbikiro by’ibiti biteganyijwe guterwa mu gihe cy’ihinga A 2022, muri gahunda Igihugu cyihaye yo kurwanya isuri.
Ibi bibaye amateka kuko bwa mbere mu mateka ya Kiliziya Gatolika nibwo habayeho igitsina gore kijya muri komite y’akanama gatoranya ba Musenyeri ku isi kuko ubusanzwe byakorwaga n’abagabo.
Ku wa Kane tariki ya 14 Nyakanga 2022, Abajyanama b’ubuhinzi 82 bo mu Karere ka Ngoma bahawe amagare hagamijwe kubashimira uruhare bagize, mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2021-2022, ariko banasabwa kongera ingufu kugira ngo ubuhinzi burusheho gutera imbere.
Abavuzi gakondo bemewe na Leta bamaganye bagenzi babo bakomeretsa imibiri y’abantu, harimo abaca ibirimi, ndetse n’abamamaza imiti ivugwaho kuvura inyatsi, bakaba babagereranya n’inzererezi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 14 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 42, bakaba babonetse mu bipimo 3,214. Abantu 11 banduye babonetse i Ngororero, 9 i Kigali, 5 i Gakenke, 4 i Kamonyi, 4 i Karongi, 3 i Muhanga, 2 i Rusizi, 2 i Huye, 1 i Musanze n’umwe i Rubavu. Nta (…)
Kuri uyu wa Kane muri BK Arena hakinwaga umunsi wa kabiri wa Shampiyona ya Afurika ya Taekwondo, ahasojwe icyiciro cyo kwiyerekana kizwi nka Poomsae
Abapolisi bakuru 34 baturutse mu bihugu binyuranye bya Afurika, basoje amasomo bari bamazemo umwaka mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (Police Senior Command and Staff Course) aho bemeza ko bungutse ubumenyi buhanitse mu bijyanye n’umutekano, ndetse n’imiyoborere mu gipolisi, bashyikirizwa n’impamyabumenyi y’icyiciro cya (…)
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryakiriye abakinnyi bane bakina mu gihugu cy’u Bubiligi mu rwego rwo gukangurira abakina hanze gukinira Amavubi
Muri Ukraine, umuryango wari umaze amezi ane uhunze intambara y’u Burusiya, wagarutse aho wari utuye i Hostomel, ariko kimwe mu bintu abagize uwo muryango batari biteze kongera kubona ni imbwa yabo bakundaga ariko basize aho mu rugo mu gihe cyo guhunga.
Umuryango w’Abibumbye (UN) wihakanye abasirikare ba Côte d’Ivoire bafatiwe muri Mali, aho Côte d’Ivoire yavugaga ko abafashwe bari bari muri Mali mu rwego rwa misiyo y’uwo muryango, yo kubungabunga amahoro (MINUSMA).
Intara y’Amajyaruguru ni yo yagizemo impinduka nyinshi mu matora y’abayobozi b’uturere aherutse mu kwezi k’Ugushyingo 2021, aho 80% ni ukuvuga abayobozi bane kuri batanu bavuye muri izo nshingano, hasigara umwe witwa Uwanyirigira Marie Chantal uyobora Burera.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2022, itsinda riharanira uburenganzira bwa muntu, ryatangaje ko imvururu zimaze icyumweru zibera mu murwa mukuru wa Haiti, Port-au-Prince, zimaze guhitana ubuzima bw’abagera kuri 89.
Fred Gisa Rwigema yavutse ku itariki 10 Mata 1957, avukira ahahoze ari muri perefegitura ya Gitarama mu Majyepfo y’u Rwanda, ubu ni mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Liz Truss, winjiye muri gahunda yo guhatanira gusimbura Boris Johnson avuga ko namara gutorwa azahita agabanya imisoro. Ikinyamakuru The Daily Telegraph cyatangaje ko Liz Truss namara gutorwa ku munsi wa mbere nk’umukuru w’ishyaka azahita ashyiraho itegeko rigabanya imisoro (…)
Umuturage wo mu Karere ka Ruhango wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaza gufungurwa nyuma yo kurangiza igihano, arasaba ko yafashwa kugera muri za gereze n’ahandi hahurira abantu benshi, agatanga ubuhamya ku bagifunze, bakabohoka bakavugisha ukuri bagasaba imbabazi abo bahemukiye.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko itazakomenya n’abakinnyi batandatu barimo umunyezamu Kwizera Oliver na Nizigiyimana Karim bakunda kwita Mackenzie wari umaze umwaka umwe ayigarutsemo.
Ku isi yose abantu bakoresha imoso babarirwa muri 16%. Mu rwego rwo kugaragaza ingorane bene abo bantu bahura nazo, mu Isi ifite umubare munini w’abantu bakoresha indyo, hashyizweho umunsi mpuzamahanga wahariwe abakoresha imoso, wizihizwa ku itariki ya 13 Kanama buri mwaka, benshi bakemeza ko bagiye bahohoterwa bahatirwa (…)
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network), Nyirahabineza Gertrude avuga ko icyemezo cya Minisiteri y’Ubuzima cyo guhagarika ibikorwa byamamaza ubuvuzi kitababangamiye ahubwo ngo abamamazaga bari babangamiye abakora ubuvuzi gakondo bwa nyabwo.
Mu gihe habura iminsi itageze no kuri 30 kugira ngo mu bihugu bimwe na bimwe shampiyona z’umupira w’amaguru zitangire, amakipe yo akomeje kongera imbaraga aho babona bitagenze neza n’aho byagenze neza bakahakomeza bongeramo abakinnyi.
Abagabo babarirwa mu 3,856 gusa ni bo baboneje urubyaro kugera mu 2021 barakoresheje uburyo bwo kwifungisha burundu, nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC), bagashishikarizwa gukomeza kwitabira ubwo buryo kuko nta ngaruka bubagiraho.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Nyagatare wungirije, Basabira Laurent, avuga ko bagiye kwihuza bagakorera hamwe ibikorwa binini, bigaragaza Akarere nk’akunganira Umujyi wa Kigali.