Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” yatangiye imyitozo yo gutegura umukino wo gushaka itike ya CHAN 2022 uzayihuza na Ethiopia
Ambasade y’u Rwanda muri Maroc ku bufatanye n’umuryango w’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu, yateguye ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya 28 umunsi wo kwibohora.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 21 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse abantu 4 banduye Covid-19 bakaba barabonetse mu bipimo 2,683. Abantu 3 banduye babonetse i Kigali. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ari abantu 1,466.
Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abayobozi batandukanye mu masengesho yo gusabira Igihugu azwi nka ‘Young Leaders Prayer Breakfast’, yabaye kuri iki Cyumweru tariki 21 Kanama 2022.
Umuryango UMRI Foundation washinzwe n’uwahoze ari umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda Amavubi, Jimmy Mulisa, kuri ubu akaba ari umutoza, yatangije irushanwa ry’umupira w’amaguru rizafasha abana kugaragaza impano zabo, bakigishwa no kugira imyitwarire myiza.
N’ubwo izina ryamamaye cyane ari Nyabingi ariko izina rye ry’Ikinyarwanda ni Nyabyinshi, bivuze umuntu ufite ubutunzi bwinshi, ni izina ryahawe umukobwa uvugwa ko we na Ruganzu ll Ndoli, bavutse ari impanga babyawe na Ndahiro ll Cyamatare.
Abanyarwanda batuye muri Repubulika Congo (Brazzaville), ku wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022, bahuriye ku cyicaro cya Ambasade, bizihiza umunsi mukuru w’Umuganura.
Uruhinja rw’amezi ane rwahitanywe n’impanuka y’imodoka, yanakomerekeje abandi bantu batatu barimo umubyeyi wari uruhetse.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Kanama 2022, ku biro bya Mission Diplomatique y’u Rwanda i Bangui, Abanyarwanda batuye muri Santrafurika bizihije umunsi w’Umuganura, basabwa gusigasira umuco wabo n’ubwo baba bari kure.
Hirya no hino mu Rwanda cyane cyane mu duce tw’umujyi, hagenda hagaragara imyambarire bamwe bita igezweho, abandi bakayita urukozasoni no kwica umuco, abenshi bakaba baramaze kubifata nk’ibyemewe. Ariko ubwo byageze mu kubihanirwa, byatumye nibaza uhanwa n’urekwa.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 21 Kanama 2022, yitabiriye siporo rusange izwi nka Car Free Day.
Ku nshuro ya kabiri habaye ibirori byiswe Bianca Fashion Hub, bitegurwa na Uwamwezi Mugire uzwi nka Bianca, ni ibirori byiganjemo kwerekana imideli itandukanye byabaye ku wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022 muri Camp Kigali.
Abayobozi mu nzego z’ibanze barasaba ko serivisi za Laboratwayi y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory), zakwegerezwa abaturage kuko byabafasha kuzibona hafi.
Abarimu b’Abanya-Zimbabwe bagera kuri 208, bamaze gukora ibizamini byanditse kugira ngo bazemererwe guhabwa akazi mu Rwanda, ubu basigaje kuzakora ibizamini byo mu buryo bwo kuvuga (interviews) mu Cyumweru gitaha.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zakoze ubukangurambaga n’ibikorwa by’ubuvuzi bigamije kurwanya malaria mu mujyi wa Juba, Konyo-Konyo-Koniya.
Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022, yakiriye muri Village Urugwiro, Houmed Msaidie, intumwa yihariye ya Perezida Azali Assouman w’Ibirwa bya Comores.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19 akaba yarabonetse mu bipimo 2,639. Umuntu 1 wanduye yabonetse i Kigali. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ari abantu 1,466.
Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu, niyo yasoje umunsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2022-2023, yakira Rutsiro FC kuri stade ya Kigali inayihatsindira ibitego 2-1.
Muri izi mpera z’icyumweru ndetse n’izindi ebyiri zikurikiraho kugeza tariki 03 Nzeri 2022, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), bashyizeho gahunda y’uko abayobozi batowe mu nzego z’ibanze, cyane cyane abagize Inama Njyanama y’Umurenge n’Utugari (…)
Ikipe y’u Rwanda itarahiriwe n’Igikombe cy’Afurika cy’ingimbi (Africa U21 Nations Volleyball Championship 2022), iracakirana na Morocco kuri iki Cyumweru mu gushaka imyanya myiza.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere 2022-2023 yakomeje kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Kiyovu Sports itangira itsinda Bugesera FC 3-1, Gorilla FC ikura amanota kuri Rwamagana City naho Gasogi United bigoranye itsinda Mukura VS 1-0.
Nyuma y’aho Banki ya Kigali (BK Plc) igaragarije Ikarita yitwa BK Arena Card, ihesha uyiguze amahirwe menshi arimo no kwitabira imikino n’imyidagaduro muri BK Arena, iyi banki yatangaje ubundi buryo bwo gushyira amafaranga kuri iyo karita.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yashyize ibitaro icyenda ku rwego rwo kwigishirizamo abiga ubuvuzi mu Rwanda, mu kongera inzobere z’abaganga.
Abapilote babiri b’indenge ya Ethiopian Airlines basinziriye indege iri muri metero 11,000 mu kirere, bituma barenga intera y’umuhanda bagombaga kugwaho, ariko aho bakangukiye babasha kumanura indege nta mpanuka ibaye.
Ikigo cy’Igihugu cy’igororamuco (NRS), kiraburira ababyeyi bose batubahiriza inshingano zo kurera abana babo bikabaviramo kujya mu buzererezi, ko bagiye kujya bafatirwa ibihano birimo no gufungwa.
Mu mategeko y’u Rwanda mu ngingo ya 135 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, havuga ko umuntu wakoze ibiterasoni mu ruhame abihanirwa.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) mu Karere ka Gatsibo, Bishyika Oliva, avuga ko uyu mwaka bihaye umuhigo wo kurandura amakimbirane binyuze muri gahunda ya ‘Ndakumva shenge’, ingo zibanye neza zibyara muri Batisimu izikiri mu makimbirane.
Urwego rw’Igihugu rw’iterambere (RDB), rwatangaje ko umuhango wo Kwita Izina uyu mwaka uzaba ku ya 2 Nzeri mu Kinigi, mu Karere ka Musanze, nyuma y’imyaka ibiri uyu muhango utaba imbonankubone kubera icyorezo cya Covid-19.
Umugabo witwa Nsekanabo Patrick w’imyaka 32, afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gicumbi, akurikiranyweho kwica umubyeyi we witwa Mukamugenzi Claudette.
Umupolisi w’Umunyarwanda, ACP Felly Bahizi Rutagerura, yahawe inshingano ku mugaragaro zo kuba Umuyobozi mushya ushinzwe ibikorwa bya Polisi iri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN), mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMIS).
Mu itangazo ryasohotse ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 19 Kanama 2022, Urwego ngenzuramikorere (RURA), rwagaragaje ibiciro bishya abatwara abagenzi kuri moto bagomba kubahiriza, guhera ku wa Mbere tariki 22 Kanama 2022.
Ubuyobozi bwa Polisi ishami ryo mu muhanda mu Ntara y’Iburengerazuba, butangaza ko ibinyabizigomba bigomba gukoresha Contrôle technique mu kwirinda gukora impanuka, no guhabwa ibihano igihe bifatiwe mu muhanda bitaragenzuwe.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 19 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse abantu 9 banduye Covid-19 bakaba barabonetse mu bipimo 2,661. Abantu 4 banduye babonetse i Kigali, 3 i Musanze na 2 i Rubavu. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ari (…)
Ikigo Kepler cyigishiriza mu Rwanda amasomo ya Kaminuza ya Southern New Hampshire University SNHU (USA), cyatanze impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ku barangije imyaka itatu bacyigamo bagera ku 101.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Colonel Andrew Nyamvumba amuha ipeti rya Brigadier General.
Kuri uyu wa 19 Kanama 2022, mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, hasojwe amahugurwa y’iminsi itatu y’Abahumurizamitima’ 56, abo bakaba ari abantu baturuka mu nshuti z’umuryango, mu rubyiruko rw’abakorerabushake ndetse n’abacitse ku icumu. Bahuguwe ku bijyanye n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, harimo kubimenya no (…)
Ku itariki ya 20 z’ukwezi gushize, nibwo sitasiyo y’amashanyarazi ya Gasogi yasurwaga mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’u Buyapani. Icyo gihe yasuwe nka kimwe mu bikorwaremezo byubakwaga ku nkunga ya Leta y’Ubuyapani, isurwa na Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr. Ernest Nsabimana ari (…)
Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kanama 2022, ikipe ya APR FC yatangiye Shampiyona ya 2022-2023 itsinda, aho Bizimana Yannick ku munota wa nyuma yayifashije gutsinda Musanze FC ibitego 2-1, umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwarekuye by’agateganyo Mugabekazi Liliane uregwa n’ubushinjacyaha gukorera ibiteye isoni mu ruhame. Tariki 18 Kanama 2022, nibwo Mugabekazi yagejejwe imbere y’abacamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, aregwa n’ubushinjacyaha gukorera ibiteye isoni mu ruhame, bunamusabira gufungwa iminsi (…)
Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kanama 2022, nibwo hatangiye shampiyona y’icyiciro cya mbere 2022-2023 mu Rwanda, yaranzwe no gutsinda kw’amakipe ari mu rugo, Police FC yahize ibikombe itangira itsindirwa i Nyagatare.
Perezida Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kanama 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye itsinda ry’intumwa za rubanda ziturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umuryango ‘Rwanda My Home Country’, wavutse utangijwe n’Abanyarwanda baba mu mahanga, bagamije kunganira ibyo u Rwanda nk’Igihugu cyabo gisanzwe gikora, nk’uko byasobanuwe na Nsengiyumva Rutsobe uri mu bashinze uwo muryango, ndetse akaba ari n’umuyobozi wawo.
Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakiriye neza icyemezo cyo gutangira ku itariki 29 Nzeri 2022, urubanza rwa Félicien Kabuga ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu.
Abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu kibaya cya Bugarama, bavuga ko bafite ikibazo cy’ibicanwa gituma bamwe babona ibyo guteka bakabura inkwi, ku buryo hari n’uwaburara kubera icyo kibazo.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo MIFOTRA yagaragaje umushahara buri cyiciro cy’abayobozi, abarimu n’abakozi b’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ayigisha imyuga bazajya bahembwa, hagendewe ku mpamyabumenyi bafite hamwe n’uburambe mu kazi.
Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (MONUSCO), zavuye mu mujyi wa Butembo nyuma y’imyigaragambyo simusiga yabaye mu kwezi gushize, abaturage basaba ko zihambira utwazo kubera ko zananiwe guhosha ubugizi bwa nabi bukorwa n’inyeshyamba.
Abaturage bo mu miryango 20 itishoboye, bo muri imwe mu Mirenge igize Akarere ka Burera, barahamya ko kuba borojwe inka, ari imbarutso yo kwikura mu bukene bwari bumaze igihe bwarabadindije, ubu bakaba bagiye kwihutana n’abandi mu iterambere.
Nkusi Thomas uzwi ku izina rya Yanga ari mu bantu batangije ibyo gusobanura Filime mu Rwanda, bamwe ndetse bakaba baragiye babimwigiraho na bo barabikora. Icyakora bamwe mu bareba Filime zisobanuye bemeza ko n’ubwo yari yarabiretse, ababikora ubu yabarushaga.
Abanyeshuri biga kubaka imihanda mu ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro (RP/IPRC-Kigali), bibukijwe ko mu gihe bazajya ku isoko ry’umurimo bagomba gukora kinyamwuga.