Shene nshya zirenga 120 kuri Dekoderi ya StarTimes zirimo iza siporo n’izihugura abanyeshuri

Mu rwego rwo gukomeza gufata neza abakiriya bayo, sosiyete icuruza ibijyanye no gusakaza amashusho StarTimes yongereye shene zirenga 120 kuri Dekoderi ikoresha antene y’igisahani, z’Igifaransa n’iz’Icyongereza ziyongera ku zo yari isanzwe yerekana.

By’umwihariko ku bakunda ibijyanye n’imyidagaduro bakoresha Nova & Smart bouquet, StarTimes izabereka shene zirimo Mindset Learne na shene nshya muri Nova Bouquet ST Novela F, ST Novela E, n’izindi nyinshi cyane, mwishyuye 5000 Rwf kuri Nova bouquet, na 9500 Rwf kuri Smart bouquet bya abonema y’ukwezi.

Abakunzi ba filime z’intanzaniya mu giswahili murahishiwe ku mashene nka TBC 2, STAR TV, Kubakunzi b’amakuru n’imyidagaduro byo mu karere babashyiriyemo, RTNB, BE.TV z’i Burundi, UBC, BUKEDDE2 za Uganda, naho kuri Action movies muzajya muzireba kuri shene ya TNT Africa, New World Cinema n’izindi.

Ku bakunzi ba ruhago, muri Smart bouquet, ubu mushobora kujya mureba shene ya Real Madrid TV, ije isanga iya MAN UTD TV zizajya zibereka amakuru y’ihariye utasanga ahandi kuri aya makipe mukunda muri benshi. Kubakunda iyobokamana babashyiriyemo shene nka, M. CHANNEL, GOSPEL TV, KINGDOM TV, nazo zirimo. Ubu ushobora gukurikirana Shene nshya zirenga 250 kuri decoderi ya StarTimes antene y’igisahani zagufasha kugubwa neza n’umuryango wawe aho uri hose mu rurimi wiyumvamo.

Guhera mu kwezi gutaha kwa 11 uyu mwaka wa 2022 hamwe na StarTimes, ushobora no kugura Televiziyo ya Flat ya pousse 32 iri kumwe na decoderi ya StarTimes ikoresha antene y’udushami iri kugura 122,000 frw, uyishaka na decoderi ya StarTimes ikoresha antene y’igisahani, igura 126 400 frw.

Hari kandi na Flat za smarts pousse 43 guhera mu kwezi gutaha kwa 11 uyu mwaka wa 2022, ziragura kugura 255,000frw, yonyine uyishaka na decoderi ya StarTimes ikoresha antene y’udushami, igura 265, 000 frw , naho uyishaka na decoderi ya StarTimes ikoresha antene y’igisahani igura 269,400frw.

Abakoresha smartphone nabo byoroshye cyane, downloadinga APP ya StarTimes ON, https://app.adjust.com/9169t6 uyihuze na Decoderi yawe, hanyuma abonoma y’ukwezi uguriye kuri dekoderi yawe ukoresheje iyi APP ugabanyirizwe igiciro, maze wirebere shene zirenga 150 ku buntu n’imikino itandukanye, series na filmes nziza igihe cyose aho uri hose!!!

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka