Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abarimu bongerewe umushahara, iki cyemezo kikazatangira gushyirwa mu bikorwa muri uku kwezi kwa Kanama 2022. Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, ni we washyize umukono ku itangazo rimenyesha abarimu ingano y’amafaranga yongerewe ku mushahara wabo.
Abakinnyi bashya ikipe ya AS Kigali iheruka gusinyisha, batangiye imyitozo irimo gutegura shampiyona ndetse na CAF Confederation Cup
Buri mwaka bimaze kuba akamenyero, by’umwihariko ku Banyakigali n’abandi bagenda muri uwo mujyi, ko mu bihe by’impeshyi hakunze gutegurwa imurikagurisha (Expo) rimaze kwamamara, dore ko n’abanyamahanga bataritangwamo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 31 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 10, bakaba babonetse mu bipimo 2,918. Abantu 7 banduye babonetse i Kigali, 2 i Musanze n’umwe i Rubavu. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 (…)
Rutahizamu Tuyisenge Jacques wari uherutse gutandukana na APR FC yamaze kwemezwa nk’umukinnyi mushya wa AS Kigali
Mu gihe Abaturarwanda bashishikarizwa kwitabira uburyo bwo kwishyurana bifashishije ikoranabuhanga, abarema isoko ry’Iviro riherereye mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, na bo bavuga ko ubu buryo ari bwiza, ikibazo kikaba amafaranga bakatwa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, umaze iminsi muri Zimbabwe mu ruzinduko rw’akazi, yasuye igicumbi cy’Intwari z’icyo gihugu ndetse yunamira izihashyinguwe.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), kirashimwa n’imwe mu miryango y’abafite ababo bagororerwa mu bigo byacyo bitandukanye mu Rwanda, kubera kubafasha kwiyunga hagati yabo n’imiryango yabo, mu kubafasha kandi no kwiyumva mu miryango yabo berekwa ko batatereranwe, nyuma yo koroherezwa kubasura bakaganira.
Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), irahamagarira abanyamakuru n’abandi bavuga rikumvikana, kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa, kubera ko bakurikirwa n’abantu benshi.
Umubyeyi w’abana barindwi witwa Nyirabagenzi Clemence, avuga ko ashobora kwinjiza amafaranga abarirwa hagati y’ibihumbi magana atanu na miliyoni ku kwezi, abikesha umwuga wo gutaka masaro ku bikoresho gakondo.
Abanyarwanda batuye muri Ghana, ku ya 29 Nyakanga 2022, bizihije umunsi wo kwibohora wabaye ku nshuroo ya 28, bagaragaza iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Urubuga rwa ‘Facebook’ rurimo rurashyirwaho igitutu cyo gukuraho mvugo z’urwango ndetse n’amakuru atari ukuri rushyiraho, bitabaye ibyo muri Kenya rukaba rwafungwa.
Miss w’u Rwanda 2022, Muheto Nshuti Divine, wifatanyije n’urubyiruko rw’Akarere ka Musanze by’umwihariko urwo mu Murenge wa Muhoza n’abandi baturage, mu muganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2022, yishimiye urugwiro yakiranywe.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iratangaza ko n’ubwo indwara ya Hepatite B na C hari abo ikibasira, ariko imibare y’abayirwara yagabanutse kugera munsi ya 1%.
Ikipe ya Etincelles FC yo mu Karere ka Rubavu yamaze gusinyisha abakinnyi 5 icyarimwe, barimo n’umukinnyi Jurence Butu Lukenayo bakuye mu ikipe ya Daring Club Virunga (DC VIRUNGA) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 13, bakaba babonetse mu bipimo 3,142. Abantu 11 banduye babonetse i Muhanga, 1 i Burera n’umwe i Kigali. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize (…)
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza yatangiye umwaka w’imikino wa 2022-2023, itwara igikombe kiruta ibindi cya FA Community Shield, gihuza ikipe ya yatwaye shampiyona ndetse n’iyatwaye FA Cup nyuma yo gutsinda Manchester City ibitego 3-1.
Mu marushanwa yateguwe n’Akarere ka Burera, agamije kugaragaza impano yo gutwara amagare mu rubyiruko rukomoka mu Mirenge uko ari 17 igize ako Karere, mu bayitabiriye batandatu bahize abandi, bashyikirijwe ibihembo bigizwe n’amagare, mu rwego rwo kurushaho kubatera ingabo mu bitugu.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, ikipe ya AS Kigali yatangaje ko yongereye amasezeramo y’imyaka 2 rutahizamu wayo, Shaban Hussen Tshabalala.
Dexter, ni imbwa yo muri Leta ya Colorado muri Amerika, ikaba ifite imyaka irindwi y’mavuko, ubu iri mu nyamaswa zitanga icyizere hirya no hino ku Isi, nyuma y’uko yiyigishije kugenza amaguru abiri, ubwo yari imaze gukora impanuka y’imodoka igacika ay’imbere, cyangwa se ayo twakwita amaboko, ubu ikaba yabaye icyamamare ku (…)
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Beach Volleyball igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste, imaze gutsinda ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo amaseti 2 ku busa, mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza ikomeje kubera Birmingham mu Bwongereza.
Ishuri Rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro, RP/IPRC-Kigali, ryajyanye abanyeshuri baryo biga iby’imihanda, kwigira ku migenderano (feeder roads) irimo gukorwa mu Karere ka Nyabihu, mu rwego rwo kubongerera ubumenyi.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo rigaragaza impinduka muri Guverinoma zakozwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aho Eric Rwigamba yagizwe Minisitiri w’Ishoramari rya Leta, ikaba ari Minisiteri nshya.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Nyakanga 2022, mu muganda usoza ukwezi, mu Ntara y’Iburasirazuba wibanze ku bikorwa byo kurwanya isuri, kubaka irerero no gusukura imijyi.
Nyiransengiyumva Valentine uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Vava umaze iminsi agaragara ku mbuga nkoranyambaga mu ndirimbo ye ‘Dore imbogo dore impala, Huhhh, Huhhhhhhh yatangaje ko mu bahanzi afana harimo na Rick Ross.
Isaha bivugwa ko yari iy’umukuru w’aba Nazi, Adolf Hitler, yagurishijwe muri cyamunara muri Amerika ku giciro cya miliyoni $1.1 y’Amadolari ya Amerika (angana na miliyari 1 na miliyoni 131 y’Amafaranga y’u Rwanda).
Perezida wa Sena Dr. Iyamuremye Augustin, yibukije abaturage b’Akarere ka Nyagatare, ko bafite umukoro wo kubaza inshingano abo bitoreye, ndetse byaba ngombwa bakabasanga aho bakorera.
Ku wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2022, ikipe ya Rayon Sports (Gikundiro) yatangaje ko ibirori bibanziriza umwaka w’imikino itegura buri mwaka, bimaze kumenyekana nka Rayon Sports Day, biteganyijwe kuba ku wa Mbere tariki ya 15 Kanama 2022.
Banki ya Kigali yinjiye mu bufatanye bw’amezi atandatu na I Matter Initiative, umuryango udaharanira inyungu uyobowe n’urubyiruko, ukaba ugamije gufasha abakobwa kubona ibikoresho bakenera mu gihe cy’imihango, no kutagira ipfunwe muri icyo gihe, mu rwego rwo guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda.
Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, arateganya gusura u Rwanda ku itariki 10 -11 Kanama 2022.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA), kirasaba abafite inganda zikora ibintu bitandukanye zikabishyira ku isoko, kwihutira kukigana bagahabwa ibyangombwa bibemerera kubicuruza.
Minisiteri ishinzwe ubukerarugendo n’ubuzima bw’inyamaswa z’igasozi muri Kenya, itangaza ko kugeza ubu, ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere gikomeye cyane ku buzima bw’inzovu, kurusha icya ba rushimusi bazihiga bakazica.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Biruta Vincent, yakiriwe na Emmerson Mnangagwa, Perezida wa Zimbabwe, mu ruzinduko arimo rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 5, bakaba babonetse mu bipimo 3,922. Abantu 4 banduye babonetse i Kigali n’umwe i Rusizi. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ari abantu (…)
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2022 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye, ikaba yafatiwemo imyanzuro ikurikira:
Akarere ka Nyagatare kungutse umufatanyabikorwa mushya witwa Crystal Connect uzafasha abatishoboye ibihumbi icumi (10,000) kubona amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Abiganjemo abasore n’inkumi bahagarariye abandi, baturuka mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, bari bamaze iminsi 10, bigishwa tekiniki yitwa Do-Nou, yo gusana imihanda yangiritse, baravuga ko bagiye gusakaza ubu bumenyi mu bandi, kugira ngo babashe guhangana n’ingaruka zituruka ku iyangirika ry’imihanda yo hirya no (…)
Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2022, Umunyamabanga mukuru w’Inama nkuru y’umutekano ya Ukraine, Oleksiy Danilov, yabwiye Ikinyamakuru ‘The Daily Beast’ ko u Burusiya bwarashe ibisasu ahacumbikiwe imfungwa z’intambara z’Abanya-Ukraine, mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso ku iyicarubozo n’ubwicanyi zikorerwa.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tari 29 Nyakanga 2022, yakiriye muri Village Urugwiro, Ambasaderi Nicola Bellomo wari uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU) mu Rwanda, wari uje kumusezeraho nyuma yo gusoza imirimo ye y’imyaka ine.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2022 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye, nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byabitangaje.
Abantu benshi bakunze kugira indwara y’agahinda gakabije bikabatera kwiheba, kwigunga n’indi myitwarire idasanzwe ariko iyo atavuwe iyi ndwara ishobora kumuganisha ku rupfu.
Ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara ya Hépatite uba tariki ya 28 Nyakanga buri mwaka, bamwe mu bakize iyi ndwara barakangurira abantu kuyisuzumisha kuko umuntu ashobora kuyirwara ntabimenye.
Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu nibwo ikipe y’Igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 18, bahagarutse i Kigali berekeza mu mujyi wa Antananarivo muri Madagascar, aho bagiye kwitabira imikino y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje iyo myaka (AfroBasket U18 2022).
Umushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ku buso bwa Km2 37.4, uzatwara Amadorari 299,156,422 ashobora kurenga, ukomeje gutangwaho ibitekerezo n’inzego zinyuranye zirimo abafatanyabikorwa mu bigo bitegamiye kuri Leta, higwa uburyo uwo mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu myaka 15 uzamara.
Abantu bagera 8 nibo bamaze gupfa bazize imyuzure yatewe n’imvura idasanzwe, yaguye guhera ejo ku wa Kane tariki 28 Nyakanga 2022, mu Burasirazuba bwa Leta ya Kentucky muri Amerika nk’uko byatangajwe na Guverineri waho, wavuze ko afite impungenge ko iyo mibare ishobora no gukomeza kuzamuka.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), Mufulukye Fred, avuga ko guta inshingano kw’ababyeyi bamwe na bamwe, ari yo ntandaro y’ikibazo cy’abana bajya mu muhanda.
Ubuyobozi bw’uruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri, abaruturiye mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara bakunze kwita Hakan, ntibwishimira kubeshyerwa kutishyura ingurane, ahubwo ko abarwishyuza bareba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG).
Umutoza Alain-André Landeut ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 28 Nyakanga 2022, aje gutoza ikipe ya Kiyovu Sports.