Ibi biribwa bishobora kugufasha kugabanya ibinure mu mubiri

Abantu benshi usanga bafite ibinure byinshi mu mubiri nyamara byoroshye kubigabanya bikabarinda ikibazo cy’umubyibuho ukabije no kubakururira izindi ndwara.

Urubuga www.timesofindia.com ruvuga ko umuntu agira ubwoko bw’ibinure byiza bifasha umubiri koroha ariko hakabaho n’ibinure bishobora gutuma imitsi yangirika ndetse bigatuma umuntu agira uburwayi butandukanye biturutse kuri ibyo binure.

Zimwe mu ngaruka ibinure bishobora gutera umuntu harimo kurwara indwara z’umutima, kudakora neza kw’imitsi hakazamo no guhumeka nabi ndetse n’indwara y’umubyibuho ukabije bikongera n’ibyago byo kurwara diyabete.

Ibinure byinshi mu mubiri bishobora no gutera umuvuduko w’amaraso ndetse n’ububabare mu ngingo bikongera ibyago byo kurwara diyabete.

Kubura Poroteyine, kudakora imyitozo ngororamubiri biri mu bituma umuntu agira umubyibuho ukabije uturutse kugira ibinure byinshi.

Abaganga batanga inama yo kwirinda ibintu byagukururira ibyago byo kugira umubyiho ukabije ahubwo ugakoresha uburyo buhoraho bwo kwita ku mirire ikurinda ibyo bibazo byose.

Impuguke mu by’imirire Ishti Saluja agira abantu inama kurya ibiryo bifasha kugabanya ibinuro byinshi mu mubiri ndetse bikabongerera ubuzima bwiza.

Dore ibiribwa byagufasha kugabanya ibinure byinshi mu mubiri:

Umuneke

Umuneke ufasha umuntu kugabanya ibinure kuko ukungahaye kuri Fibre, muri garama 100 habamo 2.6g za fibre zifasha umubiri kudakora ibinuro bidafite akamaro.

Imineke igira vitamini B6 iyi vitamini irinda udutsi duto two mu bwonko kwangirika ndetse n’ikibazo cyo kugira insoro zitukura nke. Umuneke ukize ku myunyu ngugu itandukanye irimo manyesiyumu na manganese bigira uruhare mu kurinda umutima ibi byose ariko bigaherekezwa nuko umuneke utuma hatabaho kwirema kw’ibinure bidafitiye umubiri akamaro.

Cereri na Tungurusumu na Kokombure

Gufata sereri na tangawizi ndetse na kokombure ukabikoramo umutobe (Juice) ni byiza cyane kuko bigabanya ibinure mu mubiri, biba byiza kubinywa ukibisya ako kanya.

Ni byiza kubinywa igihe urangije kurya kugirango bigufashe mu igogogora, ni byiza kandi kurya imbuto ni joro kuko nazo ziri mu bigabanya umubyibuho ukabije zikanarinda kwirema kw’ibinture bidafitiye umubiri akamaro.

Ati “Umutobe wabyo ufasha kugabanya ibiro ndetse n’ibinure kandi bifasha kuringaniza isukari yo mu mubiri.

Ubundi buryo bwagufasha kugabanya ibinure mu mubiri ni ugukora imyitozo ngororamubiri, kugenda n’amaguru, ndetse no gukora imyitozo ya Yoga.

Ni byiza gukoresha amavuta y’inka cyangwa ya olive oil kuko nayo ubushakashatsi bwagaragaje ko adatera ibibazo n’ibyago byo kongera ibinure mu mubiri.

Kurya ibinyampeke birimo soya, ubunyobwa, ingano, uburo, ibishyimbo nabyo biri mubituma umubiri utagira ibinure byinshi.

Imboga

Imboza za salade nazo ziri mu bituma ibinure bigabanuka mu mubiri igihe uwaziteguye ashyizeho vinegere nkeya, imboga rwatsi nazo zitogosheje zifasha umubiri kwirinda kugira ibinure byinshi.

Ni byiza kandi kunywa umutobe w’imbuto umuntu yateguye ako kanya utavuye mu nganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka