U Rwanda rubaye urwa mbere muri Afurika mu gukoresha Essence na Mazutu bya Vivo Energy bidahumanya ikirere

Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kugabanya 38% by’imyuka ihumanya ikirere bitarenze 2030. Ibi kugira ngo bizagerweho, birasaba uruhare rw’abafatanyabikorwa batandukanye. Imyuka isohorwa n’ibinyabiziga iri mu bihumanya ikirere, bikaba kimwe mu bihangayikishije, dore ko n’umubare w’ibinyabiziga ukomeza kwiyongera mu Rwanda.

Abiganjemo abamotari basobanuriwe akamaro k'amavuta ya moteri adahumanya ikirere
Abiganjemo abamotari basobanuriwe akamaro k’amavuta ya moteri adahumanya ikirere

Uko kwiyongera kw’ibinyabiziga bisohora imyuka ihumanya ikirere bigira ingaruka ku buzima bw’abantu, iyi ikaba ari yo mpamvu hatekerezwa ubundi buryo bwakoreshwa ku binyabiziga budahumanya ikirere.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya, aherutse kuvuga ko imikoranire n’abafatanyabikorwa mu kwihutisha izi ngamba bizafasha u Rwanda kugira ikirere kidahumanye, bityo bifashe no mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe.

Vivo Energy Rwanda, ni bamwe mu bashoramari bafashe iya mbere mu gufasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye, bazana mu Rwanda ‘Engen EcoDrive’ ibi bikaba ari Essence na Mazutu bikoreshwa n’ibinyabiziga ntibyohereze mu kirere imyuka ihumanya.

Iyo Essence na Mazutu ngo bituma ikinyabiziga cyabikoresheje kinywa Essence cyangwa mazutu nkeya. Bituma kandi moteri ihora yogeje, bityo igahorana imbaraga, bityo ntinywe cyane. Binarinda umugese mu byuma byo mu binyabiziga. Essence na Mazutu bya Engen EcoDrive ngo bisaba ko ikinyabiziga cybikoresheje kitabisimburanya n’ibindi kugira ngo bibashe kugirira akamaro ikinyabiziga uko bikwiye.

Saibou Coulibaly, Umuyobozi Mukuru wa Vivo Energy Rwanda
Saibou Coulibaly, Umuyobozi Mukuru wa Vivo Energy Rwanda

Saibou Coulibaly, Umuyobozi Mukuru wa Vivo Energy Rwanda, yavuze ko mu Rwanda ari ho ha mbere batangirije ikoreshwa ry’aya mavuta.

Yagize ati “Engen EcoDrive izafasha abayikoresha kubona itandukaniro mu bwiza bagereranyije n’andi bajyaga bakoresha. Akoze mu buryo afasha ibinyabiziga gukoresha lisansi na mazutu nkeya, atuma moteri igira isuku kandi akayirinda kwangirika.

Kompanyi ya Vivo Energy ifite icyicaro gikuru i London mu Bwongereza. Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, Dr. Jean Chrysotome Ngabitsinze, yashimye kompanyi ya Vivo Energy Rwanda ku bw’icyo gikorwa cyo gutangiza mu Rwanda gukoresha Essence na Mazutu bya Engen EcoDrive.

Yagize ati “Ni igikorwa cy’ingenzi ku bakoresha ibinyabiziga mu Rwanda kuko bizafasha abaguzi gukoresha amafaranga make, kandi bikagabanya n’imyuka yangiza ikirere.”

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, na we yashimye umusanzu wa Vevo Energy ku isoko ry’u Rwanda, avuga ko ikoreshwa rya Essence na Mazutu bya Engen EcoDrive bihura neza n’intego z’u Rwanda zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Litiro imwe igura amafaranga 1580 bikaba biboneka kuri sitasiyo za Engen hirya no hino mu gihugu. Ubwo kubikoresha byatangizwaga ku mugaragaro, abamotari bari ahabereye iki gikorwa baganirijwe ku bwiza bwabyo, barabyishimira biyemeza kubikoresha, banahabwa Essence ku buntu, litiro eshatu kuri buri wese.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije wa Vivo Energy, Hans Paulsen, yashimiye u Rwanda kubera Poliki nziza yoroshya ishoramari, ashima uburyo Urwego Ngenzuramikorere (RURA) n’izindi nzego zitandukanye zabafashije, yizeza ko bazakora ibishoboka byose bakaza imbere mu gutanga serivisi nziza ku isoko ry’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka