Batangaje ko uyu ari umugabo w’imyaka 41 y’amavuko, akaba afite iduka ricuruza Telefone ku Iposita imbere y’Umusigiti wa Nyarugenge, ari naho yanakoreye urugomo.
Basobanuye kandi ko uyu mugabo yafashe ikirahure cy’akabati acururizamo Telephone akagitemesha abantu babiri, barimo umuturage wigenderaga ku kuboko w’imyaka 45 ndetse n’umwe mubashinzwe umutekano.
Muri aba, ushinzwe umutekano - umunyerondo wari mu kazi, yakomeretse ku mutwe bikomeye. Abakomerekejwe bari kuvurirwa ku Bitaro bya Nyarugenge.
Uwakoze urugomo, yanamenaguye imodoka zitaramenyekana umubare, ubu we akaba yajyanywe ku bitaro by’abafite uburwayi bwo mu mutwe, CARAES Ndera mu Karere ka Gasabo kugirango akurikiranwe n’abaganga, imbere y’umuryango we.
Mwiriwe neza @Rwandapolice,
ibi bintu bimaze kugenda bifata Indi ntera harimo abantu bamaze kwigira ibinani bumvako ntacyo mwabatwara Harya ubu ngo umuntu nkuyu nawe Nuwo kujyanwa imbere y'amategeko agahanwa?! Umuntu wigize gutya akwiye kuraswa Ubundi ibintu bikava munzira!💔 pic.twitter.com/AxTjqatYt7
— agapetigatuje 🇷🇼🇧🇮 (@agapetigatuje) December 26, 2025
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|