Inzego z’umutekano zatanze imyirondoro y’umugabo wafashwe yangize imodoka mu Mujyi wa Kigali

Inzego zishinzwe umutekano zatanze umwirondoro w’umugabo wafashwe videwo amenagura ibirahure by’imodoka mu Mujyi wa Kigali.

Batangaje ko uyu ari umugabo w’imyaka 41 y’amavuko, akaba afite iduka ricuruza Telefone ku Iposita imbere y’Umusigiti wa Nyarugenge, ari naho yanakoreye urugomo.

Basobanuye kandi ko uyu mugabo yafashe ikirahure cy’akabati acururizamo Telephone akagitemesha abantu babiri, barimo umuturage wigenderaga ku kuboko w’imyaka 45 ndetse n’umwe mubashinzwe umutekano.

Muri aba, ushinzwe umutekano - umunyerondo wari mu kazi, yakomeretse ku mutwe bikomeye. Abakomerekejwe bari kuvurirwa ku Bitaro bya Nyarugenge.

Uwakoze urugomo, yanamenaguye imodoka zitaramenyekana umubare, ubu we akaba yajyanywe ku bitaro by’abafite uburwayi bwo mu mutwe, CARAES Ndera mu Karere ka Gasabo kugirango akurikiranwe n’abaganga, imbere y’umuryango we.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka