Kuri uyu wa Gatanu i Nairobi muri Kenya ni bwo hakinwaga imikino ya 1/2 mu irushanwa IHF Trophy ritegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball ku isi, rigakinirwa mu mazones aho u Rwanda ruherereye muri Zone V.
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 ni yo yakinnye mbere, aho yakinaga n’ikipe ya Kenya yari imbere y’abafana bayo mu nyubako ya Ulinzi Sports Complex.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaje kwitwara neza itsinda Kenya ibitego 38-29, aho igice cya mbere cyari cyarangiye u Rwanda ruri imbere n’ibitego 17 kuri 14.
Mu batarengeje imyaka 20 baje kwihererana u Burundi babutsinda ibitego 48 kuri 29 , mu gihe igice cya mberw cyari cyarangiye u Rwanda rufite ibitego 23 kuri 19.
Aya makipe yombi yahise abona itike yo gukina imikino ya nyuma iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, aho u Rwanda mu batarengeje imyaka 18 ruzakina n’u Burundi, naho mu batarengeje imyaka 20 bakazakina na Uganda.
Gahunda y’imikino ya nyuma (Finals), ku masaha ya Kigali
Abatarengeje imyaka 18:
13h00: Rwanda vs Burundi
Abatarengeje imyaka 20:
15h30: Rwanda vs Uganda
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|