FAO irashima uko u Rwanda rukomeje kurwanya ibura ry’ibiribwa

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (FAO), riratangaza ko imidugararo n’imihindagurikire y’ibihe biri ku isonga mu bikomeje guteza inzara ku Isi, aho abaturage basaga miliyoni 270 ku mugabane wa Afurika bugarijwe n’inzara.

Minisitiri Mukeshimana areba ibyo abahinzi bamuritrse beza mu makoperative yabo
Minisitiri Mukeshimana areba ibyo abahinzi bamuritrse beza mu makoperative yabo

Byatangarijwe mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa ku Isi wabereye mu Karere ka Muhanga, aho Umuyobozi wa FAO mu Rwanda, Coumba Dieng Sow, yagaragaje ko u Rwanda ruhagaze neza mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, bigatuma rutari mu bihugu bihangayikishijwe n’ibura ry’ibiribwa.

Dieng avuga ko u Rwanda rugerageza guhangana n’ibibazo bituma habaho ibura ry’ibiribwa, ugereranyije no mu bindi bihugu bya Afurika usanga byarazahajwe n’inzara, kubera amapfa n’intambara.

Yatanze urugaro mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba nka Tanzaniya, Kenya, Somaliya na Eritereye, byibasiwe n’amapfa yateje inzara mu bice byinshi by’ibyo bihugu, ariko ko mu Rwanda politiki y’imiyoborere myiza yatumye ibiribwa bikomeza kuboneka.

Agira ati “Politiki y’imiyoborere mu Rwanda n’umutekano biri mu bifasha abaturage guhinga bakihaza mu biribwa, ariko ibyo bibazo dushobora guhangana nabyo tukabitsinda. Icyo nishimira mu Rwanda ni uko duhangana na byo tukabitsinda ari nayo mpamvu nshimira abahinzi n’aborozi, kuko kubera ubuybozi bwiza bw’Igihugu burangajwe imbere na Perezida Kagame, abahinzi bahabwa amabiwiriza bagakora ari nabyo bikwiye kubera abandi urugero”.

Umuyobozi wa FAO yifatanyije n'abahinzi kubagara ibigori
Umuyobozi wa FAO yifatanyije n’abahinzi kubagara ibigori

Avuga ko n’ahandi bishoboka ko ibiribwa byiyongera, ariko bisaba guhangana n’ibibazo bitera ibura ry’ibiribwa harimo intambara n’ibiza bikomoka ku mihindagurikire y’ikirere.

Minisiteri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Geraldine Mukeshimana, avuga ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igendereye kugira ubuzima bwiza, bukomoka ku buhinzi n’ubworozi butanga umusaruro mwiza.

Avuga ko kubungabunga ibidukikije ari kimwe mu byatuma Abanyarwanda babaho neza, kuko imihindagurikire y’ikirere ari ikibazo kigenda gifata indi ntera.

Minisitiri Mukeshimana akangurira abahinzi n’aborozi kubikora kinyamwuga, gukora cyane ngo bagere ku musaruro mwiza, no gukoresha neza inyongeramisaruro kandi Leta yashyize imbaraga mu kongera nkunganire ku mafumbire akenewe ngo umusaruro wiyongere.

Minisitiri Mukeshimana avuga ko abahinzi bahuje ubutaka bafite amahirwe yo guhabwa ifumbire y'ubuntu
Minisitiri Mukeshimana avuga ko abahinzi bahuje ubutaka bafite amahirwe yo guhabwa ifumbire y’ubuntu

Yavuze kandi ko abacuruza ifumbire bigeze kuyihenda nkana, kandi hari ibiciro byashyizweho, ko umuhinzi atagomba guhendwa, kandi ko uzabifatirwamo yiba abahinzi azabihanirwa akanamburwa ibya ngombwa byo gucuruza ifumbire.

Agira ati "Turakomeza gukora ibishoboka kugira ngo nkunganire ku ifumbire yiyongere, ariko n’abahinzi bakwiye guhuza ubutaka no gukorera mu makoperative kugira ngo bicururize inyongeramusaruro no kugerwaho n’abashinzwe ubuhunzi byoroshye".

Minisitiri w’ubuhinzi avuga ko abahinga ku giti cyabo bagorwa no kunganirwa, kandi hari aho abihuje bahabwa ifumbire ya (Urea) yo kubagaza ku buntu, akaba asaba abahinzi kudacikanwa n’ayo mahirwe.

Coumba Dieng avuga ko imiyoborere myiza y'u Rwanda iri mu bifasha abahinzi kugera ku musaruro mwiza
Coumba Dieng avuga ko imiyoborere myiza y’u Rwanda iri mu bifasha abahinzi kugera ku musaruro mwiza
Ubuhinzi bw'ibirayi mu misozi ya Ndiza butuma ibiribwa byiyongera
Ubuhinzi bw’ibirayi mu misozi ya Ndiza butuma ibiribwa byiyongera
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka