Umuyobozi mushya wa PIASS azanye izihe ngamba?

Nyuma y’imyaka igera kuri 27 ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS) riyoborwa na Prof. Elisée Musemakweli, ryahawe umuyobozi mushya ari we Prof. Penina Uwimbabazi, wari usanzwe ari umuyobozi wungirije waryo ushinzwe amasomo.

Prof Penina Uwimbabazi na Prof Elisée Musemakweri bahererekanya ububasha bwo kuyobora PIASS
Prof Penina Uwimbabazi na Prof Elisée Musemakweri bahererekanya ububasha bwo kuyobora PIASS

Ubwo yashyikirizwaga ubuyobozi bw’iri shuri, tariki 26 Ukwakira 2022, yiyemeje kuzakora ku buryo rirushaho gutanga serivise nziza nk’uko yanabisabwe n’uwo asimbuye, ariko aniyemeza kuzakorana n’ibigo bitanga imirimo, kugira ngo abarangije muri PIASS bajye babasha guhuza n’ababaha akazi.

Yagize ati “Byamaze kugaragara ahenshi ko abanyeshuri barangije kaminuza habaho kudahuza n’ababaha akazi, bakavuga ko badafite ubumenyi buhagije. Ubwo rero gukorana n’abatanga imirimo ni ibintu by’ingenzi kugira ngo tumenye ibikenewe, natwe tumenye ibyo twigisha abanyeshuri kugira ngo barusheho kuba ab’umumaro igihe bageze mu mirimo.”

Yunzemo ati “Mu by’ukuri PIASS yari isanzwe ifite ireme ry’uburezi bwiza kuko abanyeshuri bacu usanga baba mu ba mbere iyo bageze mu bizamini, ariko turashaka kongeramo imbaraga.”

Umuyobozi mushya w’iyi kaminuza yavuze ko bagiye kongera imbaraga mu gutanga amasomo afasha mu gukemura ibibazo biri mu Rwanda, urugero nk’inda zitateganyijwe mu bana ndetse n’iby’ikirere kigenda gihinduka.

Ati “Nk’ubu turateganya gushyiraho porogaramu ziga iby’imihindagurikire y’ikirere. Turateganya gufatanya n’inzego za Leta, inganda n’imiryango itandukanye, kugira ngo izo porogaramu zizagirire akamaro Abanyarwanda.”

Ishuri PIASS
Ishuri PIASS

Muri iyo kaminuza bari basanzwe bafite porogaramu ya Masters mu bijyanye na tewolojiya, baranatangiye gushaka uko bashyiraho n’iy’ibijyanye n’iterambere ry’icyaro, ariko barateganya kuzashyiraho na PhD. Bazatangira bafatanya na kaminuza zo hanze y’u Rwanda ziyitanga bafitanye imikoranire, zizabafasha kugera igihe bayitanga ubwabo.

Prof. Penina Uwimbabazi avuga ko mu mashuri makuru na Kaminuza byo mu Rwanda bibarirwa muri 30, hari imwe yonyine yayoborwaga n’umugore, akaba abaye uwa kabiri. Yivugira ko kuba ari umugore bitazamubuza gukora akanatanga umusaruro, kuko ubumenyi n’ubushobozi abifite.

Prof. Musemakweli yashyikirije Prof. Uwimbabazi wamusimbuye igitabo kirimo iby'ingenzi bireba PIASS
Prof. Musemakweli yashyikirije Prof. Uwimbabazi wamusimbuye igitabo kirimo iby’ingenzi bireba PIASS

Prof Elisée Musemakweli wayoboraga PIASS agiye mu kiruhuko cy’izabukuru, ariko iri shuri ryagaragaje ko rikimukeneye kuko ryamugize umwe mu nararibonye zigize akanama ngishwanama karyo, rinamugira umwe mu bajyanama b’inama nyobozi. Kimwe mu byumba by’inyubako irengera ibidukikije iri shuri ryubatse cyaramwitiriwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka