Kayonza: Hagiye kubakwa uruganda rukora foromaje mu mata y’inyambo

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko muri Werurwe 2023, imirimo ya mbere y’uruganda ruzakora foromaje mu mata y’inyambo izaba yatangiye.

Ku wa Gatatu tariki ya 26 Ukwakira 2022, nibwo hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa urwo ruganda ndetse n’urugo rw’inyambo.

Ni umushinga uhuriweho na Koperative y’aborozi ya Murundi ndetse n’abafatanyabikorwa bo muri Irland, bose bakazaba banganya imigabane.

Blues Creamery Ltd, niyo Kompanyi izafatanya na Koperative y’aborozi ya Murundi, bakazakorera i Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange.

Uyu mushinga uri mu byiciro bitatu, harimo gukora foromaje, hashyirwemo ikawa n’urugo rw’inyambo mu rwego rwo guteza imbere ukerarugendo bushingiye ku muco, ndetse no guteza imbere ubworozi.

Meya Nyemazi avuga ko uyu mushinga uzagirira akamaro abaturage mu buryo bw’akazi, ariko by’umwihariko aborozi.

Ati “Ugamije guteza imbere ubworozi no kongerera agaciro ibikomoka ku mata, guteza imbere ubukerarugendo no kwimakaza ubworozi bw’inyambo nk’inka zigize umwihariko, ku nyama no ku mata yazo azakorwamo foromaje.”

Avuga ko amata y’inyambo azaboneka kuko hari aborozi bazitunze uretse ko ngo banakomeza gukangurira abandi kuzorora, hagamijwe kudaca umuco nyarwanda.

Uyu mushinga kandi uzanakora ubushakashatsi ku nka z’inyambo ku miterere yazo, ariko no ku mukamo wazo kuko ubusanzwe zikamwa amata macye hakarebwa niba hari ibyatuma uwo mukamo ushobora kwiyongera.

Kuri ubu ngo hagiye gutangira ikiciro cyo gushaka ibyangombwa bibemerera gutangira uwo mushinga ndetse n’inyigo yawo, ariko bikazagera muri Werurwe 2023 ibikorwa by’umushinga byaratangiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka