USA yemereye ikigo cy’Abafaransa gutera imitima y’imikorano mu bantu
Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) zemereye ikigo cy’Abafaransa cyitwa Carmat gusubukura gahunda cyari cyahagaritse mu mwaka ushize wa 2021, yo gutera mu bantu imitima y’imikorano.

Urwego rwitwa Dekra rwa USA rushinzwe gutanga impushya rwemereye Ikigo Carmat gukomeza gahunda yo kugurisha imitima y’imikorano muri Amerika, i Burayi n’ahandi ku Isi bafitanye amasezerano mu bijyanye n’ubuvuzi bw’umutima.
Carmat yari yahagaritse gutanga imitima yayo yitwa Aeson mu mwaka ushize wa 2021 kugira ngo ibanze inoze neza ubuziranenge bw’izo nsimburangingo.
Iki kigo kivuga ko umutima giha umurwayi ashobora kuwumarana imyaka myinshi mu gihe aba ategereje kuzahabwa uw’umuntu.
Umutima wa Aeson uterwa mu murwayi hishyuwe amayero ibihumbi 150, akaba arenga amafaranga y’u Rwanda miliyoni 150.
Ikigo Carmat cyatangiye gukora iyi mitima mu mwaka wa 2008, kugera muri 2021 ubwo cyasubikaga iyi gahunda cyari kimaze kuyitera mu bantu bayikeneye bo ku migabane ya Amerika n’u Burayi.
Urubuga rwa Internet www.20minutes.fr ruvuga ko mu mwaka ushize wa 2021 hari abarwayi 80 muri icyo gihugu n’abandi 10 muri USA bari bamaze gushyirwa ku rutonde rw’abagomba guhabwa imitima y’imikorano.
Ikigo Carmat kivuga ko hari n’abandi barwayi mu bihugu nk’u Bwongereza, Repubulika ya Tchèque, Denmark, Kazakhstan, u Budage n’u Butaliyani bagaragaje ko bakeneye guhabwa imitima y’imikorano.
Leta y’u Bufaransa yahaye ikigo Carmat igishoro cy’amayero angana na miliyoni 300, kikaba cyari cyasubitse gukora mu mwaka ushize gifite gahunda yo kujya kigurisha nibura imitima 500 buri mwaka.
Ohereza igitekerezo
|
Mbega inkuru ishimishije!!! Birenze ukwemera.Burya koko twaremwe mu ishusho y’imana.Bisobanura ko natwe imana yaduhaye ubushobozi bwo guhanga ibintu: Indege,imodoka,etc...Ikintu nyamukuru imana igira ariko abantu nyamwinshi batagira,ni urukundo.Niyo mpamvu ku isi hariho intambara,ubwicanyi,ubusambanyi,ruswa,ubwicanyi,kwikubira,etc...Gusa abo bakora ibyo itubuza izabakura mu isi ku munsi wa nyuma,kugirango isi ibe paradizo,ituwe gusa n’abantu bayumvira.It is a matter of time.