Barasaba ko ingengo y’imari igenerwa ubuhinzi muri Afurika yongerwa

Impuzamashyirahamwe y’abahinzi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba iravuga ko ihangayikishijwe no kuba Leta na Guverinoma z’ibihugu bya Afurika bikigenda biguru ntege mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ya Malabo ibihugu bya Afurika byashyizeho umukono.

Barebeye hamwe ibijyanye no guteza imbere ubuhinzi muri Afurika
Barebeye hamwe ibijyanye no guteza imbere ubuhinzi muri Afurika

Aya masezerano yitiriwe umurwa mukuru wa Equatorial Guinea ari wo Malabo yemejwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize umuryango w’Afurika yunze ubumwe mu mwaka wa 2014. Uretse kuba abo bategetsi barihaye intego yo gushyigikira intego y’iterambere rirambye yo kurandura inzara ku isi no gukuba inshuro eshatu uburyo ibihugu bya Afurika bihahirana, muri ayo masezerano abayobzi biyemeje kongera ingengo y’imari y’ibihugu ikagera nibura kuri 10% by’ingengo y’imari y’ibihugu.

Icyakora impuzamamashyirahamwe y’abahinzi muri Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Farmers Federation) ivuga ko ibihugu bitari bike byakomeje kugenda gake mu gushyira mu bikorwa ibyo byiyemeje. Elizabeth Nsimadala uyobora iyo mpuzamashyirahamwe ku rwego rw’Akarere.

Yagize ati “Mu masezerano ya Malabo, Guverinom zacu zihaye intego yo gushyira 10% y’ingengo y’imari z’ibihugu mu rwego rw’ubuhinzi, ariko iyo urebe raporo tubona ziturutse muri Komisiyo y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe muri gahunda yayo yo guteza imbere ubuhinzi, bitwereka ko ibihugu byinshi bitarubahiriza ayo masezerano.”

Birashoboka ko ibibazo abahinzi bakomeje kugaragaza bidindiza ubuhinzi bwabo bifite icyita rusange mu bihugu byo mu Karere. Muri ibyo bibazo harimo igiciro cy’inyongeramusaruro gikomeje kuba hejuru, n’ubuke bw’ubuso bwuhirwa bituma abahinga barambiriza ku mvura gusa.

Ihuriro ry’abahinzi mu Rwanda bibumbiye mu rugaga IMBARAGA na bo basanga n’ubwo u Rwanda rugerageza kongera ingengo y’imari igenerwa ubuhinzi ugereranyije n’ibindi bihugu, ku rundi ruhande rutaragera ku gipimo gihagije.

Jean Paul Munyakazi, Perezida w'Urugaga IMBARAGA
Jean Paul Munyakazi, Perezida w’Urugaga IMBARAGA

Jean Paul Munyakazi, Perezida w’urwo rugaga, yagize ati “U Rwanda ruragerageza, n’ubwo mu by’ukuri ingengo y’imari ishorwa mu buhinzi natwe ntabwo iragera ku 10%. Mu bihe bishize yari igeze ku mafaranga hafi 8%. Rero ni urugendo kuko mbere yaho wasangaga turi hagati y’atanu n’atandatu ku ijana. Urabona ko Leta y’u Rwanda igenda izamura ingengo y’imari ishora mu buhinzi.”

Munyakazi avuga ko bimwe mu bihugu bya Afurika bidaha agaciro urwego rw’ubuhinzi mu gihe nyamara ari rumwe mu nkingi z’ingenzi mu buzima ku isi yose.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko Ingengo y’Imari y’u Rwanda ya 2022/2023 irenga miliyari 4,658Frw harimo amafaranga yagenewe kwihutisha iterambere ry’ubukungu budaheza, cyane cyane mu kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka