Guhera tariki 25/10/2022, i Nairobi muri Kenya hari kubera irushanwa rya Handball riri guhuza ibihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba n’iyo hagati, bikaba bigize akarere ka gatanu k’imikino muri Afurika (Zone V).
Ku munsi wa mbere w’irushanwa u Rwanda mu batarengeje imyaka 18 ntirwitwaye neza nyuma yo gutsindwa n’u Burundi ibitego 45-44, mu gihe abatarengeje imyaka 20 bo bari banyagiye Djibouti ibitego 50 kuri 22.




Kuri uyu wa Kane ni bwo hakinwe imikino ya nyuma yo mu itsinda nyuma y’aho igihugu cya Somalia kitagaragaye mu marushanwa. M batarengeje imyaka 18 u Rwanda rwatsinze Uganda ibitego 47 kuri 39, u Rwanda ruzamuka ari urwa kabiri inyuma y’u Burundi.





Nyuma y’uyu mukino waberega ku kibuga cya Nyayo National Stadium, ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yahise yerekeza muri Ulinzi Sports Complex, aho baje gutsinda Ethiopia ibitego 44-40, basoza imikino yo mu itsinda ku mwanya wa mbere.
Uko amakipe azahura muri 1/2 cy’irangiza
Abatarengeje imyaka 18:
Burundi vs Ethiopia
Kenya vs Rwanda
Abatarengeje imyaka 20:
Rwanda vs Burundi
Uganda vs Ethiopia
Ohereza igitekerezo
|