Umusaruro w’indodo zituruka ku magweja wagabanutseho 43%

Amagweja ni udusimba twororwa, tukagaburirwa ibibabi by’ibiti byitwa iboberi, tukazatanga indodo zikoreshwa mu nganda zikora imyenda.

Indodo zitangwa n'amagweja
Indodo zitangwa n’amagweja

Nk’uko byagaragaye muri raporo ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) yo mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022 warangiye muri Kamena 2022, Ikigo gishinzwe kohereza mu mahanga umusasuro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), yateye inkunga abahinzi n’ibigo bibyaza umusaruro amagweja ‘Cocoon Production Centers (CPCs)’ babona umusaruro ugera kuri Toni 15.4 z’ubudodo.

Iyo raporo yagaragaje ko habayeho igabanuka rya 43% by’umusaruro w’ubwo budodo bw’amagweja muri uwo mwaka w’ingengo y’imari (2021), ugereranyije n’uwawubanjirije. Ibyo ngo byatewe ahanini no kugenda kw’abashoramari b’Abanya-Koreya bari muri ubwo bworozi bw’amagweja.

Iyo raporo yanagaragaje ko ibikorwa bijyanye n’ubworozi bitakomeje gukora neza nyuma yo guhagarika amasezerano na sosiyete ya ‘HeWorks Rwanda Silk Ltd’, yakoraga muri ubwo bworozi bw’amagweja.

Raporo igira iti “Baciwe intege no kugabanuka kw’igiciro gukabije ku masoko mpuzamahanga, nyuma y’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 ku bukungu bw’ibihugu bitandukanye”.

Aganira na ‘The New Times’, dukesha iyi nkuru, Jean de Dieu Rukemwa, Perezida wa Koperative yitwa ‘Musereko Sericulture Cooperative’ yo mu Karere ka Gasabo, yavuze ko bigaragara ko aborozi b’amagweja bacitse intege nyuma y’uko sosiyete yo muri Koreya bakoranaga igiye, nyamara ubworozi bw’amagweja ubundi busaba kwitabwaho ku buryo buhoraho.

Gusa yanavuze ko hari abakomeje kwita ku bworozi bw’amagweja kuko NAEB yababwiye ko irimo gushaka undi mushoramari.

Yagize ati “Turacyakomeza kwita ku biti by’ibobere bya Koperative bigera kuri Hegitari n’igice, kuko batubwiye ko hari umushoramari uzaboneka agakora nk’uko iyo sosiyete y’Abakoreya yakoraga.

Amagweja agaburirwa bobere gatanga indodo
Amagweja agaburirwa bobere gatanga indodo

Ku bijyanye n’ibiciro, bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, ibiciro ku masoko mpuzamahanga byamanutseho 21% ku kiro, kuko ikiro cyavuye ku Madolari 55.31 mu 2019 kigera Madolari 43.8 mu 2020.

Mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo, sosiyete ya HeWorks Rwanda Silk Ltd, ku bufatanye na NAEB, bagerageje kuvugurura ibiciro no ku masoko yo mu Rwanda, bituma igiciro ku kiro, kimanukaho 17.7 %, kuko cyavuye ku mafaranga 3,450 kigera kuri 2,840 Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka