Iri sezerano Pelé yavuze ko yari yararihaye se João Ramos do Nascimento mu mwaka wa 1950 ubwo yamubonaga aririra kuri stade ya Maracana muri Brazil igihugu cye kimaze gutsindwa ku mukino wa nyuma na Uruguay mu gikombe cy’Isi cyari cyakiye.
Yagize ati "Igikombe cy’Isi cyanjye cya mbere cyari cyiza, nari mfite imyaka 17 y’amavuko yari amateka meza kuko imyaka umunani mbere yaho Brazil yatsinzwe na Uruguay mu gikombe cy’Isi cyo mu 1950 icyo gihe data yararize cyane hamwe n’abandi banya-Brazil kandi Papa yakundaga kuvuga ko abagabo bose bagomba gukomera, abagabo batarira hanyuma mbona Papa ari kurira ubwo Brazil yatsindwaga.”

Pelé icyo gihe wari ufite imyaka 10 y’amavuko yakomeje avuga ko akimara kubona ko se ari gusuka amarira yamusabye ko atagira ikibazo amusezeranya ko umunsi umwe azamutwarira igikombe cy’Isi akamuhoza amarira.
"Naramubwiye nti "Data wigira ikibazo nzagutwarira igikombe cy’Isi kimwe" nari mfite imyaka 9,10 y’amavuko hanyuma nyuma y’imyaka 8 nari muri Suede hamwe na Brazil ku myaka 17 y’amavuko, Brazil itwara igikombe cy’Isi iyo ni impano y’Imana kuko ntabwo nzi impamvu nari nabisezeranyije Papa wanjye."

Umukino watumye Pelé atanga isezerano kuri se João Ramos do Nascimento wabaye tariki 16 Kamena 1950 Brazil itsindwa na Uruguay ibitego 2-1 imbere y’abafana ibihumbi 173,850. Mu mwaka wa 1958 nyuma y’imyaka umunani yahise asohoza isezerano mu irushanwa ryabereye muri Suede ahesha Brazil igikombe cy’Isi afite imyaka 17 y’amavuko, anatsinze ibitego bitandatu(6), nyuma yaho yongera gutwara ibindi bikombe by’Isi bibiri byose umubyeyi we yabonye atwara kuko yitabye Imana mu 1995 afite imyaka 79.

Pelé yitabye Imana tariki 29 Ukuboza 2022 azize indwara ya kanseri akaba ariwe mukinnyi rukumbi kugeza ubu watwaye gikombe cy’Isi inshuri nyinshi(3).
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ruhukira mu amahoro pele