Serge Iyamuremye yakoze ubukwe n’umugore we utuye muri USA
Umuhanzi Serge Iyamuremye yakoze ubukwe n’umugore we utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, witwa Uburiza Sandrine.
Ni ubukwe bwabereye muri Leta ya Texas, ahari hakoraniye inshuti n’abavandimwe b’uyu muhanzi.
Ni ibirori byabaye mu buryo bw’ibanga rikomeye, kuko na bake bari batumiwe basabwe kudafata amafoto.
Ageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Iyamuremye n’umukunzi we bahise batangira imyiteguro y’ubukwe bwabo.
Iyamuremye ni umwe mu bahanzi bakomeye mu ndirimbo zikunzwe zo guhimbaza Imana, nka ‘Yesu agarutse’ yakoranye na James & Daniella, ‘Biramvura’, ‘Urugendo’ yakoranye na Israel Mbonyi n’izindi nyinshi zitandukanye yamenyekaniyeho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|