Ukraine iravuga ko yishe abasirikare barenga 400 b’u Burusiya

Ibisasu bitererwa kure cyane n’imbunda kabuhariwe ziswe HIMARS byahawe Ukraine, ni byo bivugwaho kwicira abasirikare b’u Burusiya barenga 400 mu Mujyi wa Kakiivka mu Ntara ya Donetsk, yamaze kwigarurirwa n’u Burusiya.

Igisirikare cya Ukraine gikomeje kubyina intsinzi kuko ngo uretse abo bishwe, hari n’abandi barenga 300 bakomerekeye muri icyo gitero cya misile zigera muri esheshatu.

U Burusiya buvuga ko abapfuye ari 63 n’ubwo umwe mu bayobozi bakuru ukorera muri Donetsk, Daniil Bezsonov yatangaje ko abapfuye babarirwaga mu magana menshi ubwo igitero cyari kikimara kuba mu gicuku, ku munota wa mbere w’itangira ry’umwaka wa 2023.

Imbunda za HIMARS (High Mobility Artillery Rocket System) zifite ubushobozi bwo gutera ibisasu ku ntera ndende y’ibilometero amagana, kandi zigahamya intego neza, ni zo zakoreshejwe.

Abasirikare b’u Burusiya bishwe bari mu igorofa ry’ishuri ry’imyuga ry’i Makiivka muri Donetsk, imwe mu Ntara enye zamaze komekwa ku Burusiya zikuwe kuri Ukraine, mu ntambara ibihugu byombi bigiye kumaramo umwaka kuva muri Gashyantare 2022.

U Burusiya bwari bumaze iminsi bumisha imvura y’ibisasu ku mijyi ya Ukraine bwibasira ibikorwaremezo bitanga ingufu, ku buryo henshi muri icyo gihugu n’umurwa mukuru Kiev by’umwihariko bari mu kizima.

Mu gihe hakibazwa ikizakurikiraho nyuma y’iki gitero cya mbere gikomeye Ukraine igabye ku Burusiya, bamwe mu bakomeye muri icyo gihugu barimo abanyamategeko, barasabira ibihano Abakuru b’ingabo bagize igitekerezo cyo kurundaniriza mu nyubako imwe abasirikare b’u Burusiya bangana kuriya.

Umwe mu basirikare b’u Burusiya ukoresha imbuga nkoranyambaga witwa Archangel Spetznaz Z, ukurikirwa n’abarenga ibihumbi 700 kuri Instagram, agira ati "Ibyabaye i Makiivka biteye ubwoba".

Yakomeje agira ati "Uwazanye igitekerezo cyo kwegeranyiriza umubare munini w’abasirikare mu nyubako imwe, kuki atatekereje ko iramutse irashweho hapfa cyangwa hagakomereka benshi, ibi n’umuntu ufite ikibazo cyo mutwe ntiyabura kubitekerezaho."

Umunyamategeko akaba yaranigeze kuyobora Sena y’u Burusiya, Sergei Mironov yahise asabira ibihano Abakuru b’ingabo n’abandi bayobozi mu Burusiya, batigeze bafata ingamba z’umutekano w’abasirikare bangana kuriya.

HIMARS z’Abanyamerika zageze muri Ukraine hagati mu mwaka wa 2022 zikaba zigiye kunganirwa na misile ziswe Patriots icyo gihugu giheruka kwakira mu kwezi gushize, kugira ngo cyirukane Abarusiya.

Ibi ariko ku ruhande rw’u Burusiya ngo ntacyo bivuze kuko na bwo ngo bufite intwaro kabuhariwe zirimo misile ziswe Hypersonic zihuta kurusha umuvuduko w’ijwi, kandi zigatererwa mu ntera y’ibilometero birenga 1000.

Misile za Hypersonic zivugwaho kutabonwa n’ibyuma bya RADAR ku buryo ngo nta wapfa kumenya ko zije ngo abe yaziyobya, cyangwa abe yazirasa zitaragera iyo zijya.

Leta zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’u Burayi bihanganiye n’u Burusiya mu gihugu cya Ukraine, bikaba bikomeje kwerekana buri ruhande ko rufite ubushobozi n’ubuhangange, ku buryo bamwe babona bizatinda bikanakoresha intwaro kirimbuzi.

Hari n’ababona Intambara ya Gatatu y’Isi yaratangiye bitewe n’uko ibihugu bitari ku ruhande rwa Leta zunze Ubumwe za Amerika biri ku rw’u Burusiya, ku buryo n’izindi ntambara zibera mu bice bitandukanye by’Isi zimeze nk’izishamikiye ku ibera muri Ukraine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka